Ibisigazwa bya Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu byagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Kamena 2018 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda yakiriye ibisigazwa bitagatifu bya Tereza w’Umwana Yezu, ufatwa nk’umurinzi w’iyogezabutumwa ku Isi hose, akaba n’Umutagatifu washyizwe mu rwego rw’abahanga ba Kiliziya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ibyasigaye bitagatifu (Reliques) bya Tereza w’Umwana Yezu byasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho byakiriwe n’abakristu, Abihayimana n’Abasaserdoti benshi.

Muri iyo myizerere, Mutagatifu Tereza w’Umwana azaba ari mu Rwanda kugeza ku wa 30 Nyakanga 2018, aho azahava yerekeza i Burundi.

Gahunda y’urugendo rwa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu igaragaza ko azagera muri Diyosezi Gatolika zose uko ari icyenda, agahera muri Arikidiyosezi ya Kigali, agakomereza mu ya Kibungo, Byumba, Kabgayi, Nyundo, Ruhengeri, Gikongoro, Butare na Cyangugu azava yerekeza i Burundi.

Azasura gereza ya Nyarugenge, Rwamagana, Muhanga, Musanze, Nyanza. Tereza w’Umwana Yezu kandi azasura abakiriisitu muri Paruwasi zitandukanye, amatsinda y’abasenga, ingo z’Abihayimana n’iz’Abasaserdoti.

Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu yari umubikira w’Umukarumerita ahwait Liziye mu Bufaransa. Yavutse mu 1873 ahitwa Alençon muri icyo gihugu, yitaba Imana akiri muto mu w’1897 afite imyaka 24 gusa.

Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda basobanura ko Tereza w’Umwana Yezu, aje kwibutsa umuhamagaro wa mbere w’Abakirisitu ari wo w’ubutagatifu no kubigisha inzira ye ngufi yo kubugeraho.

Basobanura kandi ko azaba aje guhishurira abakirisitu ibanga rikomeye ryo kumenya no gukunda Kiliziya n’ubutumwa bw’ibanze bahuriyeho nk’abana bayo.

Kiliziya Gatolika yemera ko Tereza w’Umwana Yezu, ari Umutagatifu ufite ubuhanga bw’umwimerere abakirisitu bashobora kwigiraho guhuza urukundo rw’Imana n’urwa bagenzi babo.

Ibi bigaragarira mu mvugo ye aho yagize ati “Nasobanukiwe ko urukundo mfitiye abavandimwe banjye b’ababikira rucagase, nabonye ko ntabakunda nk’uko Imana ibakunda.”

“Noneho numva neza ko urukundo nyakuri rwa kivandimwe, ari urutuma umuntu yihanganira amafuti y’abandi, ntangazwe na busa n’intege nke zabo, ahubwo agafashwa n’udukorwa duto twiza uumntu abona bakora, ariko cyane cyane numvise ko urukundo rwa kivandimwe rutagomba na rimwe kugumya gupfukiranwa mu ndiba y’umutima.”

Abakirisitu kandi bazamwigiraho kutagamburuzwa n’inabi iyo ari yo yose no kudacibwa intege n’ububabare bwabo mu rugamba rw’urukundo.

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ni umwe mu batagatifu bakundwa cyane ku Isi kandi wiyambazwa n’abantu benshi.

Papa Yohani Pawulo wa II washyize Tereza w’Umwana Yezu mu barimu ba Kiliziya (Docteur de l’Église), yatangaje ko Tereza ari we Mwarimu wa Kiliziya muto cyane mu bandi, yongeraho ko ari ‘Umwarimu ukwiye muri ibi bihe byacu; ibihe binyoteye Ijambo rizima kandi rya ngombwa; ibihe by’ubuhamya bw’ubutwari kandi bwizewe.’

Ni ku nshuro ya gatatu Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakiriye ibisigazwa by’Umutagatifu, nyuma y’ibya Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke na Mutagatifu Yohani Bosiko.

Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke yaje mu Rwanda kuva tariki 8 Kamena 2012 kugeza tariki ya 22 Kamena 2012 hakurikiraho Mutagatifu Yohani Bosiko.

Abihayimana bari benshi ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kanombe mu kwakira ibisigazwa bya Mutagatifu Tereza w'Umwana Yezu
Abemera gatolika bari bacyereye kumwakira na nyuma yo kuva ku kibuga cy'indege
Abakirisitu benshi biteguye kwakira Tereza w'Umwana Yezu n'iwabo muri za Diyosezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza