Inyungu y’umwihariko umukirisitu akura mu materaniro

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 Nyakanga 2016 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Amateraniro yera ni iki? Tugerageje gusobanura amateraniro yera ni igihe cyose abantu b’Imana bajya hamwe bagaterana bafite intego imwe gusa, intego yo kuvuga Imana. Kubera iki duterana? Ni akahe kamaro ko guterana n’abandi mu materaniro?

Hari impamvu nkuru zigera kuri 3 zituma habaho guterana kwera:

1.Ni ukuramya Imana: Twaremewe kuramya no guhimbaza Imana.

2.Amateraniro adufasha Kubakana no gukomezanya: Biragoye ko umuntu udaterana yabasha gukomera mubyo kwizera, n’uwaje yumva acitse intege yabivamo, iyo aje mu nzu y’Imana hamwe n’abandi arakomezwa akumva imbaraga ziragarutse kuko abonye abandi, kuko yumvise amagambo y’Imana ahanahanwa n’abo bateranye nawe bikamugaruramo kongera gukunda Imana.

3.Amateraniro adufasha Gukeburana no Guhugurana: Kubana kwabo kwiza barahugurana ngo be kugwa mu cyaha ahubwo babone amahoro. Nubwo turi abakiristu bakijijwe ariko kuko tukiri mwisi duhura na byinshi bituma ducumura tukababaza Imana. Wenda birashoboka ko wabibasha ariko ntibyoroshye guhita umenya ko wababaje Imana uri wenyine ngo wihane.

Amateraniro ni kimwe mu bifasha abayateranye guhugurana kugira ngo uwayobye agarurwe n’impuguro z’undi, habeho kunguka ubumenyi bwisumbuyeho ku bijyanye n’ijambo ry’Imana ariryo ridufasha nk’abakiristu gukomera mu gakiza ndetse n’iyi nzira turimo ijya mwijuru.

Guterana n’abandi mu nzu y’Imana ni ingenzi cyane ku mukiristu

Ubwiza bw’amateraniro ntibugereranywa: Dawidi nawe aravuga ngo « nkunda ubuturo bwawe aribwo nzu yawe ni ahantu ubwiza bwawe buba ». Inzu y’imana, urusengero, Kiriziya n’andi mazina nkayo, ni inzu idasanzwe kubera impamvu zinyuranye zijyanye kenshi n’ibihabonerwa n’uwahagiye.

Iya mbere twavuga ni uko ariho honyine haba ibyishimo byuzuye: Hari ubwo kenshi dutekereza yuko ibyishimo n’umunezero tubihabwa n’ubutunzi bwinshi, inshuti nziza, umuryango ukomeye n’ibindi nkibyo, ariko umunezero nyawo wo mu mutima washobora kukwibagiza agahinda, umuruho, ibibazo n’ingorane by’ubu buzima, uyu munezero ubonerwa mu nzu y’Imana iyo wateranye, nta handi ushobora kubona ibihwanye nawo ku buntu.

Impamvu ya kabiri twavuga ni uko mu nzu y’Imana ni mu rugo, ni mu muryango family niyo mpamvu akenshi ujya kumva ukumva umuntu arasuhuza mugenzi we ati « Uraho mwene Data » nuko ariho honyine imfubyi igera ikabona abavandimwe, ikabona umuryango munini w’abana b’Imana bafashanya, ufite ubukwe n’ibindi birori bitandukanye atagira ababyeyi akahabona abamufasha bamubera aho abe bakabaye bari, uwagize ibyago bakamutabara akabona abamuba hafi.

Impamvu ya gatatu nuko ariho honyine abantu bakirira indwara bagakira n’ibyaha, niho abantu basubirizwa : Muribuka Hana yari yarashegeshwe no kutagira umwana ariko ubwo yazaga mu nzu y’Imana yegamiye inguni imwe y’urusengero asuka amarira ye imbere y’Uwiteka. Mu masengesho yahasengeye niho havuye gukora kw’Imana yacu imuha Samweli maze Hana ashima Uwiteka. (1 Samweli 1: 10-28)

Umunsi Yesu yageze mu rusengero i Yerusalemu yasanze barahahinduye isoko yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma, yakoze ibi ababaye cyane kuko yari azi agaciro k’inzu y’Imana, ababwira amagambo akomeye ati « Byanditswe ngo inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi » (Matayo 21: 12-17)

Mu bintu byiza byo ku isi nta kindi kintu cyiza ku mukiristu kibaho kingana n’amateraniro yera. Nshuti mwene Data, Ntukemerere impamvu n’imwe yabaho idafatika yakubuza kujya munzu y’Imana guterana n’abandi, hari ibintu byinshi bikorwa iyo abantu b’Imana bateranye, hari ibihome bikomeye binyeganyega mu bwami bw’umwijima bigasenyuka mu bwami bwa Satani iyo abana b’Imana bahuriye hamwe bavuga Imana.

Niyo mpamvu Satani akoresha amayeri ye yose ashoboka akakuzanira impamvu zituma ugambirira kutajya mu materaniro yera, nuko we ubwe azi neza akamaro bigirira umukiristu, intambwe nziza bimuteza n’inyungu bigirira umutima w’umuntu wateranye n’abandi mu nzu y’Imana. Dawidi we yaravuze ngo « narishimye cyane ndanezerwa ubwo bambwiraga ngo tujye mu nzu y’Imana ». Ndabifuriza kugira inyota yo gukunda kuba mu nzu y’Uwiteka Imana.

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza