Iyo uvuze Imana neza birayizana ikagutega amatwi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 Nyakanga 2016 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye.

Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera. Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera. (Malaki 3:16-18)

Iyo uvuze Imana birayizana igatega ugutwi ikumva. Aho wavugira Imana hose, haba mu rugo, mu nzira, mu kazi, birayizana ikagutegera ugutwi inasubize gusenga kwawe. Ibyo kandi biba urwibutso bikandikwa bikajya bihora byibukwa. Ntabwo muba mwayitumiye ngo ize kuko n’ubundi iba ihari, icyo ukora ni ukuvuga izina ryayo gusa.

1.Yesu yiyereka abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi. (Luka 24:13-35): Aba bigishwa bavuze Imana neza, iraza ihindura ubuzima bwabo; bashira umubabaro wabo. Iyo uvuze Imana neza muragendana, ikaza ikinjira mu buzima bwawe bwa buri munsi, ikaguha umunezero; urugendo rukoroha n’aho rwaba rurerure cyane kandi rwuzuyemo ingorane nyinshi ntubimenya. N’iyo iguhaye umutsima mu rugendo amaso yawe arahumuka ukamenya ko ari yo ibikoze.

2.Sitefano yiregura (Ibyakozwe n’intumwa 7:1-60): Sitefano yavuze Imana, avuga na Yesu ahera mu bisekuru bye, amuvuga avutse, ari mu isi, apfuye kugeza azutse. Ibyo avuze bituma Yesu ahagaruka aramwakira. Nta handi Bibiliya itubwira ko Yesu yahagurutse.

3.Yakobo akirana na malayika w’Imana. (Itangiriro 32:23-33); Yakobo yaraye asenga, malayika amukora ku itako. Yari afite ikibazo gikomeye yagombaga guhangana na mukuru we Esawu. Yakobo yatindanye n’Imana bagezanya mu gitondo, hagira ibihinduka. Kubwo gutindana n’Imana ikora ikintu gishya, ahindurirwa izina; akurwaho izina ry’umwaku rya Yakobo bisobanura umuriganya, maze ahitwa yitwa Isiraheli; abamubonye bamenya ko hari icyahindutse kuri we.

Natwe iyo tugize ibihe byiza twumva bitarangira. Iyo ushatse Imana urayibona; Si ngombwa ko ikubwira ngo mwana wanjye ndaza kuza. Wowe ujye uvuga ibyayo neza aho uri hose gusa maze wirebere, izaza. (1Petero 2:21): “Kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.” Yesu yajyaga avugana na Se (Imana) ijoro rigacya. Natwe tujye dushaka gutindana n’Imana bizatuma irema n’ibindi bishyashya mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Mu giturage, iyo umuntu yibaga mu gihe cy’imvura; kugira ngo bamufate bakurikiranaga ikirenge bakareba aho yanyuze hose bakagera mu rugo, bigatuma bamufatana ibyo yibye. Natwe mu buryo bwo mu Mwuka turasabwa kugera ikirenge mu cy’abatubanjirije batindanye n’Imana cyane. Tugere ikirenge mu cya Kristo Yesu, tuzashyikira ubwiza bw’Imana n’ubuzima bwacu buhinduke bushya nta kabuza.

Yesu Kristo ni we cyitegererezo cyacu. Yari umunyamasengesho mu rwego rukomeye; iminsi yose yirirwaga yigisha bwakwira akajya ku musozi, akazindukira mu Rusengero. Imana ishaka ko abantu bayo bayivuga ikabasanga igahindura ubuzima bwabo. Imana ishimwe, Amen

Hari icyo wifuza kutubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza