Kwamamaza

Polisi na RGB mu bahawe ibihembo muri SIFA Rewards

Yanditswe kuya 7-11-2016 saa 15:57' na Uwishyaka Jean Louis


Abanyamadini na zimwe mu nzego za Leta, bahawe ibihembo mu gikorwa kiswe SIFA Rewards, bashimirwa uruhare bagaragaje mu guhindura ubuzima bw’abaturage mu nzego zinyuranye.

Iki gikorwa cyaraye kibaye kuri iki cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2016, cyateguwe n’umuryango wa gikirisitu Isange Corporation wamamaza ibikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu butumwa bwatanzwe n’abantu batandukanye barimo abakozi b’Imana (abapasiteri) n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, bagarutse cyane ku rukundo, bagaragaza ko icyo wakora cyose nta rukundo ntacyo cyaba kimaze.

Rev. Pasiteri Antoine Rutayisire, Umushumba w’Itorero Angilikani, Paruwasi ya Remera, yavuze ko abantu bakwiye kugira urukundo kugira ngo bazabashe kubona ijuru.

Yavuze kandi ko ukwizera kutagira ibikorwa bifatika ntacyo kuba kumaze, asaba buri wese gukora neza umurimo yahamagariwe.

Mu bahembwe muri iki gikorwa, harimo abayobozi b’amadini n’amatorero, abanditsi b’ibitabo, abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, inzego za Leta zirimo polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Ibitaro bya Kabgayi n’abandi benshi batandukanye.

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, wanakiriye icyo gihembo, yavuze ko batunguwe cyane n’uko bahawe igihembo, ariko yemeza ko kuba abateguye iki gikorwa bahisemo kubahemba ari uko babonye ko ibyo bakora ari ingirakamaro.

Ati "Ubundi ntabwo tumenyereye guhabwa ibihembo nka Polisi y’u Rwanda kuko ibyo dukora biba biri mu nshingano zacu duhabwa n’amategeko, tuba dukorera abaturarwanda, ariko gushimira ni umuco nyarwanda, twacyakiriye neza[...]twashimiwe kuba twarafashije amadini mu rugamba rwo gukemura amakimbirane no kuba twaratumye bagera ku nshingano zabo. Urwo rugamba ntabwo rwari rworoshye ndetse n’iyo wumvaga uburyo twabishyiraga mu bikorwa n’uburyo abantu batabyakiraga nta wabaye yitega ko ari ho twakaboneye ishimwe."

ACP Badege asaba abanyamadini kurushaho kwigisha abayoboke babo urukundo kugira ngo birinde amakimbirane ari nayo akunda kuvamo ibihungabanya umutekano.

Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation yateguye iki gikorwa, yavuze ko bajya gutoranya abazahabwa ibihembo batarebye gusa ku bikorwa bijyanye n’ ijambo ry’Imana, ahubwo ngo banarebye ibikorwa by’indashyikirwa bakoze byahinduye ubuzima bw’abaturage.

Ati "Ni igikorwa kigamije gushimira abanyamadini n’abafatanyabikorwa babo, mu ruhare rwabo mu guhindura mu buryo bufatika ubuzima bw’abaturage. Guhindura ubuzima bw’abaturage ntibijyana n’ijambo ry’Imana gusa, ahubwo haba hari n’ibikorwa bindi baba barakoze by’indashyikirwa bikora ku buzima bw’abaturage kandi ku buryo bigira umusanzu ku iterambere ry’igihugu muri rusange."

Ntigurirwa avuga kandi ko kuva batangira gutanga ibi bihembo, ngo hari impinduka bimaze kugaragaza, bityo ngo bagiye kongera ingufu ku buryo kizaba igikorwa mpuzamanga aho bateganya kuzajya bahemba n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa nk’ibyo.

Igikorwa cya SIFA Rewards kibaye ku nshuro ya kane kuva cyatangira mu 2013. Kuri iyi nshuro abahawe ibihembo bagera kuri 30 babarizwa mu byiciro byavuzwe haruguru.

Bamwe mu bakozi b'Imana bahawe ibihembo ku bw'ibikorwa by'indashyikirwa bakoze
RGB ni kimwe mu bigo bya Leta byahembwe mu gikorwa cya SIFA Rewards
ACP Badege ati "Ntibisanzwe ko polisi y'u Rwanda ihemberwa inshingano zayo"
Kaminuza y'Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA) yashimiwe ireme ry'uburezi ikomeje gutanga ku banyarwanda
Ibitaro bya Kabgayi nabyo byashimiwe uruhare rwabyo mu guteza imbere ubuvuzi
Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyobora Diyosezi icunga ibi bitaro, avuga ko bishimiye iki gihembo
Umuryango Mothers' Union washimiwe uruhare rwawo mu guharanira ubumwe n'ubwiyunge
Cholare Ambasadors yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved