Umutima w’umupasiteri si uwo konka no gukamura abakirisitu- Apôtre Paul Gitwaza

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Kanama 2017 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yakomoje ku myitwarire idakwiye kuranga abakozi b’Imana igamije kwikubira, kwihaza no guharanira inyungu bwite aho gukorera umukumbi w’abakirisitu bahawe kubwiriza ubutumwa bwiza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017, mu muhango wo kwimika abapasiteri bashya 51 baturutse mu ntara zose z’igihugu mu maparuwase atandukanye muri Zion Temple, wabereye ku cyicaro cya Zion Temple mu Gatenga.

Witabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakirisitu baturutse impande zose z’u Rwanda n’abayobozi bakuru muri iri torero.

Dr Paul Gitwaza wayoboye uyu muhango yavuze ko abapasiteri badakwiye kugaragara nk’abafite umutima wo gukamura abantu no kubonka babashakamo ubushobozi aho kubitangira nk’uko babitegekwa n’ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Twese twitwa abungeri ariko uburyo dukoramo umurimo ni Imana ibuzi. Nk’uko bigenda ku muntu wese ufite ubuyobozi mu nshingano ze, ushobora kureba niba akorera abantu kubera kwitanga cyangwa hari inyungu aba ashaka. Ubwami bw’Imana n’ubw’isi buratandukanye. Gukomera ku isi ni ukugira amafaranga menshi ugakoresha abantu ariko mu Bwami bw’Imana ni ukugira amafaranga ukayakoresha mu murimo w’Imana no gukorera abantu ukabitangira nyuma y’aho ugahabwa umugisha."

Yakomeje agira ati "Umutima w’umushumba ni uwo gukorera abantu si uwo konka no gukamura abantu. Ukorera ibihembo ata intama zigapfa ariko umwungeri mwiza apfira intama, uwo niwo mutima w’Imana. Iyo wakoreye abantu Imana iguha icyubahiro ndetse ikakuzamura, ikanakoresha abantu kuguhesha umugisha."

Yifashishije amateka yo muri Bibiliya yavuze uko Yesu yafashe indogobe ayicaraho ariko kuko yakoreraga Imana bayisasiye imyenda, aho yanyuraga hose igendera ku myambaro y’abakire b’i Yerusalemu kuko yari imuhetse.

Yagize ati "Iyo duhetse Yesu tugaheka ubutumwa bwe, abantu badusasira imyenda batabitugirira ahubwo babikorera utwicayeho."

Dr Gitwaza yagaragaje ko kuba umupasiteri bisaba kwihangana kuko benshi bakubona nk’utunzwe, wambikwa n’amafaranga ava mu maturo batanga gusa ngo ntibikwiye kubaca intege mu gihe bizeye iyabahamagaye.

Mu basengewe harimo abamaze igihe kirekire bayobora za Paruwase n’abaheruka guhabwa inshingano vuba barimo n’Umuvugizi wa Zion Temple, Nzabakira Floribert wasimbuye Pasiteri Mukeza Cameron ku buyobozi bwa Zion Temple Gisozi.

Pasiteri Egide wavuze mu izina rya bagenzi be yashimye Imana n’ubuyobozi bw’itorero bwabagiriye icyizere.

Yagize ati “Iki ni igisubizo cy’amasengesho ya benshi. Twashoboraga gusubira inyuma ariko amasengesho yanyu yatumye dutera imbere kandi twizeye ko azakomeza kudufasha. Nta wavuga ko yari azi ko azaba ahagaze hano imbere y’aba bantu. Aho tuvuka ntihaduhaga icyizere cyo kuba hano gusa Imana yasohoje ibyo yatuvuzeho. Twizeye ko Imana iri kumwe na twe muri uru rugendo dutangiye.”

Abashumba 51 bimikiwe gukora umurimo w’Imana muri Zion Temple baragenzuwe ndetse basanga bashyitse ku buryo bakwiye kwerezwa kuwukora. Bahawe inshingano nyuma y’amezi asaga atatu, abari ibyegera bya Gitwaza yitandukanyije na bo, inkubiri yakurikiwe n’iyegura rya bamwe mu bayoboraga paruwase zitandukanye muri Zion Temple.

Dr Gitwaza yagize ati “Musengewe nyuma y’igihe itorero rivuye mu bibazo ariko mwe mwabihagazemo neza murashikama.”

Zion Temple yatangiye ahagana mu 1990, nyuma y’iyerekwa ryagizwe n’itsinda ry’abanyeshuri basengeraga mu Mujyi wa Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryari riyobowe na Gitwaza.

Muri Nzeri 2017, iri torero rizatangira Kaminuza ya Authentic Kingdom izigisha Tewolojiya, izaba ifite icyicaro mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Zion Temple, Nzabakira Floribert wasimbuye Pasiteri Mukeza Cameron ku buyobozi bwa Zion Temple Gisozi
Apôtre Paul Gitwaza yimikisha amavuta abapasiteri ayanyujije mu ihembe

Amafoto: Zion Temple


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza