Kwamamaza

Boys and Girls Brigade barasabwa kuba urumuri mu rundi rubyiruko rwo muri EAC

Yanditswe kuya 19-02-2013 saa 17:24' na Marie Chantal Nyirabera


Urubyiruko rw’abakirisito mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ruri mu muryango Boys and Girls Brigade, rwasabwe guhinduka kuri roho, ku mubiri, ku mibanire yarwo n’abandi no kwiteza imbere.
Ibi byatangajwe na Arcbishop Onesphore Rwaje uhagarariye itorero ry’Abangilikani mu Rwanda n’umuyobozi uhagarariye umuryango “Boys and Girls Brigede” mu Rwanda, ubwo I Kigali kuri uyu wa 18 Gashyantare 2012 hatangizwaga inama mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba y’urubyiruko (...)

Urubyiruko rw’abakirisito mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ruri mu muryango Boys and Girls Brigade, rwasabwe guhinduka kuri roho, ku mubiri, ku mibanire yarwo n’abandi no kwiteza imbere.

Bamwe mu bagize Boys and Girls Brigade

Ibi byatangajwe na Arcbishop Onesphore Rwaje uhagarariye itorero ry’Abangilikani mu Rwanda n’umuyobozi uhagarariye umuryango “Boys and Girls Brigede” mu Rwanda, ubwo I Kigali kuri uyu wa 18 Gashyantare 2012 hatangizwaga inama mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba y’urubyiruko rw’abakirisito yo mu muryango “Boys and Girls Brigade” rwaturutse muri Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi n ’u Rwanda.

Bamwe mu bashumba bagiriye inama Boys and Girls Brigade

Arc-Bishop Rwaje avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda rubishaka rufunguriwe amarembo mu gufatanya n’abandi mu gutanga ubutumwa bw’inkuru nziza. Yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuba umucyo w’isi aho bavuga ubutumwa, abasaba kuzirika ko ari imabaraga zikomeye mu gukorera itorero n’igihugu.

Umuryango “Boys and Grils Brigade” ni umuryango w’abakirisito watangiye ari uw’Abangilikani, ariko ubu waguye amarembo mu yandi matorero. Wageze mu Rwanda mu 1964, mu 1970 urazima ariko mu 1998 wongeye kugira imbaraga.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: info@igihe.com, marketing@igihe.com

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 17 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved