Kandi ntimwishushanye n’abiki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye ibyo Imana ishaka, aribyo byiza kandi bitunganye rwose…, ndababwira umuntu wese muri mwe mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera (Abaroma 12:2-3).
Iyi mvugo “ab’iki gihe” ntago ari imvugo yaje vuba ,ahubwo ni imvugo isanzwe nkúko bavuga ngo nta ngoma itagira abúbu, ikaba ahanini ivugwa batavuga igihe cy ámasaha cyangwa iminsi gusa ahubwo banavuga abíki gihe nkábantu badakurikiza umuco, ibyigenge, abananiranye cyangwa se abitwara uko bidakwiye, akaba ariyo mpamvu Pawulo yavugaga ko mu mibereho ya gikiristo bakwiye kudashaka gusa nabo bíki gihe,cyangwa gukora nk’ibitari ibya Gikiristo.
Mu by’ukuri aya ni amagambo Pawulo intumwa yandikiye itorero ry’abaroma,nk’uko yayahaye umutwe ugira uti “imirimo ikwiriye imibereho ya Gikiristo”, byari bikwiriye ko umuntu wese muri rusange ayagira nkáye bwite, kuko hari byinshi usanga bikorwa ariko ugasanga bikozwe ari ukwigana andi mahanga, nyamara bitari bikwiye umuntu wubaha Imana tugendeye ku ndanga gaciro zacu, byúmwihariko nk’iwacu mu Rwanda, aha twatanga ubusobanuro n’ingero z’amwe mu magambo yavugaga :
Kutishushanya : Ni ukutifata nk’abo utari bo cyangwa udashobora kuzaba bo, kwigaragaza uko utari, kwiyambika indi shusho itari iyawe.
Kwishushanya n’abíki gihe : Gukora ibyo abagomera Imana bakora, kwica indanga gaciro zábana b’Imana, ukigaragaza nk’ukorera Satani nyamara witirirwa izina ryÍmana.
Kumenya ibyo Imana ishaka : Aha bidusaba kubanza gushaka Imana twe ubwacu noneho nayo ikatwiyereka ndetse ikatwigisha ibyo ishaka kuko ivuga ngo nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona.
Guhinduka : Ukurikije amateka y’abantu benshi twagiye tuvukira mu bujiji no kutamenya Imana ariko birakwiye ko abantu bÍmana bahinduka rwose bakava mu byaha nímihango bya kera, ari byo bya gipagani bakagarukira Imana yo mu ijuru.
Kugira umutima mushya : Iyo umuntu ahindutse akareka ibyaha aba abaye icyaremwe gishya, ibya cyera bibi bikarangira, bityo umutima ugira ubuzima bushya.
Imana ni Iyera kandi ishaka ko abantu bayo bera kugira ngo izabishyire batariho ikizinga cy’ibyaha, niyo mpamvu twese hamwe dukwiriye kugira imitima izinutwe ibyaha kandi itararikira ibidahesha Imana icyubahiro,ahubwo amategeko yayo abe ariyo twibwira ku manywa na nijoro ( zaburi 1:1-3).
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kuki Yesu yabujije abigishwa be kuva i Yerusalemu ?
15.05.2012 |
|
Yazutse nyuma yo kujugumywa ku magufa y’uwapfuye mbere ye umwaka wose
14.05.2012 |
|
Imana yawe ntiyahindutse ahubwo ni imvugo yayo utarasobanukirwa
12.05.2012 |
|
Icyo ijambo ry’Imana rivuga ku baryamana bahuje ibitsina
10.05.2012 |
|
Haracyari ibyiringiro byo kubabarirwa kuri wowe wasubiye inyuma
9.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |