Ibidashoboka kuri wowe ku Mana birashoka


Yanditswe kuya 28-07-2012 - Saa 12:32' na Ernest Rutagungira

Kuva Adamu yakurwa mu ngombi ya Edeni agahabwa kujya guhinga ubutaka yavuyemo kugeza na magingo aya, umwana w’umuntu kugira icyo ageraho ni kimwe mu bimusaba imbaraga nyinshi kandi ni ngombwa, gusa na none n’ubwo ari ngombwa ntibyoroshye kuko nta na kimwe twageraho tutiyushye icyuya (Itangiriro 3:17-19 ).

Ibi rero usanga bitera benshi kwiheba, ubwoba, no kwibaza byinshi ; nyamara n’ubwo bimeze bityo bigasa nk’aho bikanze benshi Imana mu ijambo ryayo iraduhumuriza ndetse ikanatwihanangiriza ngo ntitukiganyire mu by’ubu buzima.

Iyo usomye ijambo ry’Imana muri Matayo 6:25 hagira hati “Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo ngo muti tuzarya iki ? Cyangwa muti tuzanywa iki ? Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo tuzambara iki ? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro ? Nimurebe ibiguruka mu kirere, Ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega kandi so wo mu Ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane ? Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono n’umwe ?”.

None se ibibaganyisha imyambaro n’iki ? Mutekereze uburabo bwo mu gasozi uko bumera : ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, kandi ndababwira ko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga n’akarabo kamwe ko muri ubu. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bukajugunywa mu muriro, ntizarushaho kubambika mwe abafite kwizera guke mwe ?

Uku kwizera dusabwa rero bigaragara ko nta na kimwe twageraho tutagufite, cyane ko ijambo ry’Imana rivuga ko Kwizera ari ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bizaba, kandi ngo ni na ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri, rigakomeza rivuga ko icyatumye abakera bahamya ari uko bari bagufite (Abaheburayo 11 :-1-3), iki gice cyose kigenda gitanga bamwe muri abo ba kera twavuze haruguru bagiye baba icyitegererezo mu kwizera.

Uku kwizera rero iyo kubayeho kunesha kwiganyira mu muntu ndetse wa muntu akabasha kumenya ko ibyo ageraho byose biva mu mbaraga z’Imana yo mu Ijuru, byumvikane ko utanesha kwiganyira utaratunga Imana muri wowe akaba ari na yo mpamvu Imana yivugiye mu ijambo ryayo iti “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi byose muzabyongererwa” (Matayo 6:33 ).

Bavandimwe nshuti kwiganyira si igisubizo ahubwo kwizera Imana ni cyo cya mbere, ntukangwa n’uko ubona ntacyo wakwishoboza, kuko ni we Se w’impfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi, ibesha mu mazu abatagira shinge na rugero, ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza ( Zaburi 68:6-7a). Ese wowe izabura ite kukurengera ? Kandi ndakwifuriza kumenya ko Imana yo mu Ijuru nuyizera, ukayisenga, nawe izakumvira kuko yitaye ku gusenga kwabo (Zaburi 102:18).

IBITEKEREZO
Kwandika mu nyuguti nkuru ntibihagije cyeretse iyo bikoranywe no kumva mumutima wawe IMANA ariyo iri hejuru ya byose.
Musubize10.08.2012 saa 07:10
rukundo
nibyiza ariko wokabyarawe nujya kwandika IMANA pls just click on caps lock wandike IMANA munyuguti nkuru
Musubize29.07.2012 saa 03:07
jojo
Amen Amen.Iri jambo riziye igihe rwose.Twe twese abamenye ko Imana ishobora byose kandi iri hejuru ya bose na byose mureke dushikame, duhagarare muri aya mesezerano maze dusabe Imana yigaragaze mu gihugu cyacu.Dufite amasezerano menshi kandi meza ku gihugu cyacu kandi Imana niyo yo kuyasohoza.Dusabire abayobozi bacu ubwenge n'ubutwari bwo gufata icyemezo gikwiriye mu gihe gikwiriye.Mana ha umugisha u Rwanda, Mana ha umugisha abanyarwanda.Amen.
Musubize28.07.2012 saa 11:02
ohereza
Ibyuvuze nukuri kuzuye.
Musubize28.07.2012 saa 08:03
aaaa
IMANA IBAHE UMUGISHA KUREMA AGATIMA ABANYARWANDA MURI IBI BIHE BIGOYE TUGEZEMO.,
Musubize28.07.2012 saa 07:50
NIYOCLAUDE
Amen, Imana ibahe umugisha
Musubize28.07.2012 saa 06:35
didi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!