ijambo ry’Imana ribuza kwiganyira


Yanditswe kuya 2-07-2012 - Saa 09:31' na Umurerwa Emma -Marie

Kwiganyira ni ikintu kiba muri kamere ya muntu, bitewe ahanini nuko umuntu ahorana kwifuza muri we. Ariko ijambo ry’Imana ritubuza kwiganyira.

Ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti : « Tuzarya iki ? », cyangwa muti : « Tuzanywa iki ? », ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo tuzambara iki ? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro ? Ni murebe ibiguruka mu kirere ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira nabyo (Matayo 6 :25-26).

Aya magambo Yesu/Yezu yayavuze ashaka kwigisha ko abantu bakwiye kwiganyira, kuko ibyo dukeneye byose, Imana nayo iba izi ko tubikeneye, ikareba ibyatugirira umumaro ikaba aribyo iduha, kuko burya ibyo dushaka byose siko biba bidufitiye umumaro.

Ese wowe niba uri umubyeyi, umwana wawe icyo agusabye cyose niko ukimuha ? ndumva abenshi bansubiza oya, niko no ku Mana bimeze ireba ibyatugirira umumaro ikaba aribyo iduha.

Kandi burya dukomeje no kwiganyira ntacyo twabasha kwiyungura tudafashijwe n’Imana (Matayo 6 :27)

Nuko ntimukiganyire mugira muti : « Tuzambara iki ? » , cyangwa muti : « Tuzarya iki ?, tuzanwa iki ?, kuko ibyo byose ibapagani babishaka, kandi So wo mw’ijuru azi ko mubikwiriye (Matayo 6 :31).

Icyo ijambo ry’Imana ridusaba ni uko twashaka umwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, hanyuma ibindi byose tukazabyongererwa( Matayo6 :33).

IBITEKEREZO
ijambo ryimana nirizima kandi rifite imbaraga nu butwari
Musubize7.01.2013 saa 08:53
######
Nagirango mbwire Frank ko nubwo abantu bagerageza guhindura bible ntabwo bivuze ko iby'Imana yavuze bizahinduka. Usibye na bible n'umuntu arahinduka ndetse agapfa akavaho ariko ukuri nuko Imana idahinduka kandi ibyo yavuze no kubikora izabikora kandi abayizera tuzabeshwaho no kwizera kwacu. Imana si theorique nkuko bamwe babitekereza ahubwo ikora imirimo ikagaragara bityo abayizera tubeshwaho nayo. Bible naho bayihindura ntibazahindura Imana kandi izakomeza kuvuga abayo bunva ururimi rwayo tuzayunva tubeshweho nayo, kuko ariyo byiringiro byacu by'iteka. Ntituzakorwa n'isoni ahubwo tuzakomera tuvuge ibyubutwari bwayo, abayizera nimureke dukomeze naho abashidikanya nimugerageze kugaruka murebe. Thanks to Emma and keep it up, Jah bless you.
Musubize25.07.2012 saa 02:23
NTAMBARA RUKUNDO Emmy
murakoze cyane kubw`ubutumwa muduhaye budufasha kandi budukomeza.
Musubize16.07.2012 saa 04:46
innocent
Hallelluya Amen !!!!!
Musubize3.07.2012 saa 00:48
SIBI
Bible n inkibitabo bindi byose sinunva uburyo musoma akarongo kamwe kakabatera morale kandi byacitse..Bible barayihindaguye nanubu baracyahindagura, Kandi ngo ijambo ry Imana riravuga ngo ntimuzongereho cg ngo muvaneho... Mbahaye imyaka nka 15 ntamuntu uzaba akiyisoma...Nayikuriyeho ariko abana bajye bo nzababwiza uku ko bayandiste,Ureke bimwe muvuga ngo Imana yarayihumeste.Sorry niba haruwo nkomerekeje
Musubize2.07.2012 saa 13:48
Frank
AMEN !!!! URAKOZE CYANE MWENE DATA KUBAKA IMITIMA YABENSHI NZINEZA KANDI NTASHIDIKANYA KO IJAMBO RY'IMANA RITAGENDA UBUSA. BURIYA HARI ABO RIFASHIJE AKO KANYA CYANGWA SE BAKIBITEKEREZAHO ARIKO AMAHEREZO BAGAFASHWA. IMANA IKOMEZE IVUGIRE MUBANTU BAYO BAMAMAZE UGUKOMERA KWAYO
Musubize2.07.2012 saa 13:02
Charles
AMEN !!! IMANA IHABWE ICYUBAHIRO KUBWIRIJAMBO RYAYO.
Musubize2.07.2012 saa 08:18
zidane
Amen, ijambo ry'Imana muge mukomeza muriduhe kuko ridufasha
Musubize2.07.2012 saa 07:49
Nsengumuremyi Oscar

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!