Kugira ubumwe biturutse mu gucungurwa n’Imana ni zimwe mu nsanganyamatsiko zikubiye mu gitabo Rev.William Marion Branham yise « La Communion par la rédemption ».
Mu inyurabwenge ye ya Kimana, Branham asanga nta terambere riranga ubuzima bw’inyamaswa ubwo agira ati « Niyo inyamaswa ibashije kubaho neza usanga ahanini nta mbaraga yabigizemo ahubwo biterwa na shebuja, kuko aba yakoze iyo bwabaga kugirango itungo rye rirambe ».
Kuba rero inyamaswa cyangwa se itungo ridafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwugamo, ikanarya ibiryo bibisi uko byakabaye ni kimwe mu bitandukanya umuntu n’inyamaswa kuko umuntu afite ubugingo, ibitekerezo n’imigambi ariko inyamaswa nta bugingo nta nubwo ishobora gutekereza ubuzima bwayo bw’ejo.
Nubwo bimeze bityo, William Marion Branham agaragaza mu nyandiko ze ko umuntu ari ikiremwa gifite agaciro by’umwihariko iyo agiranye ubusabane n’ubumwe bwihariye n’Imana ya muremye, kuko uwo muremyi ahita amwakira nk’imwe mu ngingo ze.
Ibyo bituma rero umuntu yongera kugira agaciro mu maso y’Imana, kuko ijambo ry’Imana ryose nzima riherako riba ukuri ku bamwizera.
Rev.Branham ntatangazwa na gato no kubona abantu bo muri iyi minsi batizera ibitangaza by’Imana birimo gukira indwara n’ibindi.
Mu myemerere ye uyu mugabo ntashidikanya ko umuntu udafitanye ubumwe n’Imana ahora mu bitekerezo bimwe bitajya imbere, ndetse ntibinasubire inyuma (des idées brutes) ndetse akanarangwa n’impaka z’urudaca zidafite icyerekezo zigendera ku marangamutima bwite.
Mu rwego rwo gusobanukirwa byimazeyo imbaraga z’ubumwe buturutse mu gucungurwa, Branham yashimangiye ubuzima bw’umugaragu w’Imana Yobu bwaranzwe no kugeragezwa bugasozwa n’intsinzi bitewe no guca bugufi kwa Yobu mu maso y’Imana(Yobu 12).
Rev.Branham yabonye izuba ku itariki ya 6 Mata mu mwaka w’1909 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Ntara ya Kentucky, ubuzima bwe bwaranzwe n’ibintu bitangaje harimo kwerekwa n’ubuhanuzi bw’impamo, kubonekerwa n’abamarayika, ibitangaza bikiza indwara, ndeste yanahishuriwe ku izuka ry’urupfu.
Twifashishije ibitabo « La redemption par la puissance » na « La communion par la redemption » byose byanditswe na W.M.Branham
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umuhungu wa Mobutu Sese Seko azaza kubwiriza mu Rwanda
13.05.2013 |
|
Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa
10.05.2013 |
|
Ese koko nyuma y’urupfu hari ubundi buzima ?
7.05.2013 |
|
Ese imibabaro n’ibigeragezo byakuraho umugambi Imana igufitiye ?
27.04.2013 |
|
Mwe gutentebuka cyangwa ngo mutangazwe no kunyura mu bigeragezo
10.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |