Itandukaniro y’umuntu n’inyamaswa ni ugucungurwa n’Imana-Rev. William Marion Branham


Yanditswe kuya 22-08-2012 - Saa 08:31' na Gaston Rwaka

Kugira ubumwe biturutse mu gucungurwa n’Imana ni zimwe mu nsanganyamatsiko zikubiye mu gitabo Rev.William Marion Branham yise « La Communion par la rédemption ».

Mu inyurabwenge ye ya Kimana, Branham asanga nta terambere riranga ubuzima bw’inyamaswa ubwo agira ati « Niyo inyamaswa ibashije kubaho neza usanga ahanini nta mbaraga yabigizemo ahubwo biterwa na shebuja, kuko aba yakoze iyo bwabaga kugirango itungo rye rirambe ».

Kuba rero inyamaswa cyangwa se itungo ridafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwugamo, ikanarya ibiryo bibisi uko byakabaye ni kimwe mu bitandukanya umuntu n’inyamaswa kuko umuntu afite ubugingo, ibitekerezo n’imigambi ariko inyamaswa nta bugingo nta nubwo ishobora gutekereza ubuzima bwayo bw’ejo.

Nubwo bimeze bityo, William Marion Branham agaragaza mu nyandiko ze ko umuntu ari ikiremwa gifite agaciro by’umwihariko iyo agiranye ubusabane n’ubumwe bwihariye n’Imana ya muremye, kuko uwo muremyi ahita amwakira nk’imwe mu ngingo ze.

Ibyo bituma rero umuntu yongera kugira agaciro mu maso y’Imana, kuko ijambo ry’Imana ryose nzima riherako riba ukuri ku bamwizera.

Rev.Branham ntatangazwa na gato no kubona abantu bo muri iyi minsi batizera ibitangaza by’Imana birimo gukira indwara n’ibindi.

Mu myemerere ye uyu mugabo ntashidikanya ko umuntu udafitanye ubumwe n’Imana ahora mu bitekerezo bimwe bitajya imbere, ndetse ntibinasubire inyuma (des idées brutes) ndetse akanarangwa n’impaka z’urudaca zidafite icyerekezo zigendera ku marangamutima bwite.

Mu rwego rwo gusobanukirwa byimazeyo imbaraga z’ubumwe buturutse mu gucungurwa, Branham yashimangiye ubuzima bw’umugaragu w’Imana Yobu bwaranzwe no kugeragezwa bugasozwa n’intsinzi bitewe no guca bugufi kwa Yobu mu maso y’Imana(Yobu 12).

Rev.Branham yabonye izuba ku itariki ya 6 Mata mu mwaka w’1909 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Ntara ya Kentucky, ubuzima bwe bwaranzwe n’ibintu bitangaje harimo kwerekwa n’ubuhanuzi bw’impamo, kubonekerwa n’abamarayika, ibitangaza bikiza indwara, ndeste yanahishuriwe ku izuka ry’urupfu.

Twifashishije ibitabo « La redemption par la puissance » na « La communion par la redemption » byose byanditswe na W.M.Branham

IBITEKEREZO
Amen ! Branham yabayeho mu gihe cye ari umukozi w"Imana Isumba byose ayikorera nkintumwa y"imana koko yasizwe amavuta N'Imana ikibabaje nuko ukwo kuri kwageze kuri bake cyane ariko ibinyoma by'amadini bikaba byo byarasakaye kurushya ukuri gusa ngo aho urubuto rw"imana rwose ruri n'Ijambo rizahagera ! ikibabaje nuko hari aho ryageze ariko nabo bakaruta ubuyobe abanyamadini n'abatigeze bamenya Yesu ! dusengere umurimo w"imana kugira ngo Uwiteka akomeze kugirira neza abana bayo ! Amina !
Musubize13.09.2012 saa 09:02
umusoeur
amen !! aba frere n'aba sister mwese duhuje kwizera Imana ibahe umugisha n'BATARAMENYE UMUHANUZI MUSHAKA UKO MU MUMENYA KUKO YESU ARAJE GUTWARA UMUGENI WE AMEN !!!!
Musubize6.09.2012 saa 09:55
p
igitabo cy'uwo mugabo kiboneka he ?
Musubize29.08.2012 saa 05:12
rcrubavu
Birashimishije cyane kubona hari abagiriwe ubuntu bwo kumenya umukozi w'imana akaba n'Umuhanuzi w'iki gisekuru turimo.abantu bararindagiye bashaka Imana ariko babuze uyibereka kuko si bose babihabwa cyane abiyita abakozi b'imana kandi bakorera inda zabo. Igihe kirageze ngo muve mu nyigisho z'ibinyoma zitangwa n'aba avanturier bishakira amafranga. Imana ntiyahinduye imikorere.Uwo Brahnam mushake ibyo yigishije bizabafasha aho kurindagira ngo murabyinira yesu mutazi.
Musubize24.08.2012 saa 02:15
alolo
Kwizera niko kwatumye sala asama inda muzabukuru ,william sumunyedini numuhanuzi, yahawe ubutumwa buteguza kugaruka kwa yesu ndamukunda !
Musubize23.08.2012 saa 13:58
dm
Haleluya Amen , Uyu m,ukozi w'Imana azwi n'abake ariko nyine ngo inzira ijya mw'ijuru irafunganye kandi abayinyuramo ni bake. Biravuga ko benshi batagenewe kumumenya njyamara ngo yanyujijweho n'Imana ubutumwa bureba ab'iki gihe tugezemo bwo gutegura kugaruka kwa Yesu nkuko Jean Baptist yanyujijweho n'Imana ubutumwa bwo kuza kw'isi kwa yesu bwa mbere. Abafite amatwi nibo bumva mwese Imana ibahe umugisha.
Musubize23.08.2012 saa 12:11
umusomyi
ibyo Brahnam Umukozi w'Imana kandi akaba n'Umuhanuzi w'Igisekuru turimo cya Laodikiya avuga nibyo kandi ni Amen. Ikibabaje cyane n'uko abanyamadini kubw'inyungu zabo, batifuza ko ubutumwa yatanze bumenyekana kuko bakorwa n'isoni. Yatugaruye kunyigisho z'inkomoko z'intumwa( Umubatizo, Ifunguro ryera, Yahishuye Imanay'Ukuri ariyo Yesu Kristo w'Igize Umunto akabana n'abe n'Ibindi. Muzagire amatsiko musome ibye no kuri web site.
Musubize23.08.2012 saa 08:20
alolo
yego frere IMANA iguhe umugisha kuriyi message
15.05.2013 saa 03:30
colombe
Nibyo..... ariko iyo uri umuntu ntumenye ko wacunguwe n'imana birutwa no kuba inyamanswa ! Tubyibazeho.
Musubize23.08.2012 saa 04:03
G.D
amen kandi amen
Musubize23.08.2012 saa 03:21
King
Ibyo ni ukuri Branham ibyo avuga bifite imvano kandi ubutumwa bwe ni ubw'ukuri kubw'iki gihe kibi turimo Imana ihe abantu gusobanukirwa ibye.
Musubize23.08.2012 saa 00:02
Billy
imana iguhe umugisha
23.08.2012 saa 09:11
Ubu rero uyu nawe akandika ngo yavumbuye ! Imana se ubwo ihuriye he na "évolution de l'homme" ! Ese ubundi iyo mana yo iba he ninde wayibonye cg wabonye ibyayo, uretse abanyamadini babigize business. Iyo bibiliya aheraho avuga yanditswe n'abantu none niyo yabiciye yabaye icyitegererezo iba n'itegeko-nshinga abantu bose bagomba kwemera badatekereje !
Musubize22.08.2012 saa 22:15
Mpamo
kumenya ubwiru ku ijambo ni iby intore yayo gusa
23.08.2012 saa 09:08
Amen kandi ndishimye kuko iyo ntara avukamwo nyizi neza byarikuba byiza menye nu mujyi uwo ariwe
Musubize22.08.2012 saa 13:45
rc
c est oui et amen
Musubize22.08.2012 saa 11:01
masarah90@yahoo.fr

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!