Kuki Abakristu Gatulika bajya i Kibeho ku munsi mukuru wa Assomption


Yanditswe kuya 15-08-2012 - Saa 03:45' na Umurerwa Emma-Marie

Umunsi mukuru ngarukamwaka kuri Kiliziya Gatulika wa Assomption (Assomption), mu Rwanda kimwe no ku Isi hose wizihizwa ku wa 15 Kanama. Abakristu Gaturika baturuka hirya no hino bakajya kuwizihiriza i Kibeho, ahabereye amabonekerwa ya Bikiramariya.

Ijambo “Assomption” rikaba rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini ryibutsa ijyanwa mu ijuru rya Nyina wa Yezu, ari we Bikiramariya.

Abakristu baturuka mu mpande zose z’igihugu ndetse no muri aka Karere k’Ibiyaga bigari, bahitamo kwizihiriza uyu munsi muri Diyoseze ya Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo.

Bamwe mu bagiye kwizihiriza uyu munsi mukuru i Kibeho ku itariki ya 15 Kanama muri uyu mwaka wa 2011 baganiriye na IGIHE, batangaje ko impamvu ibajyana yo ngo ni uko ari ku butaka butagatifu, bitewe n’uko Bikiramariya yahabonekeye, Mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Ugushyingo mwaka wa 1981, bityo rero Abakristu bakaba bahizihiriza uwo munsi mu rwego rwo kwibuka ibyahabereye .

Umushumba wa Kiriziya Gaturika Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yatangarije IGIHE amavu na mavuko y’uyu munsi muri aya magambo :” Umunsi wa Assomption twibuka ukujyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya ni umunsi ukomoka muri Kiliziya y’ikubitiro (y’intangiriro) aho abakurambere ba Kiliziya bagiye bazirikana ku ibanga rya Mariya barebeye kuri Yezu wapfuye, akazuka, agasubira mu ijuru intumwa ze zimureba.

Ukuzuka mu bapfuye kwa Yezu Kristu n’ugusubira mu ijuru kwe nibyo shingiro ry’ukwemera kwacu muri Yezu Kristu. Aho yagiye natwe niho azatujyana mu bundi bugingo bugomba kuba burusha ubu kuba bwiza”.

Nk’uko Musenyeri yakomeje abitangaza, ngo urupfu rwa Bikira Mariya rwabaye gusanga Yezu mu ijuru, nta kabuza n’umubiri we muziranenge wazamuwe mu ijuru aho Yezu ari.Assomption yibutsa ukujyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya

Impamvu Abakristu Gaturika bajya i Kibeho kuri uyu munsi

Musenyeri Smaragde Mbonyintege kandi yatangarije IGIHE impamvu Abakristou bitabira kujya ikibeho, kuri uyu munsi agira ati “Ni urugendo rw’ubuyoboke kuko Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho, akatubwira byinshi kuri Yezu Kristu, no ku mibereho yacu ya Gikristu.
Kujya i Kibeho nk’ahantu Bikira Mariya yigaragarije nka Nyina wa Jambo, cyane kuri uyu munsi wa Assomption, ni ukwibuka ibyahavugiwe kuri Assomption 1982, ntawabura kujyayo. Kuri uwo munsi havuzwe byinshi kandi bikomeye, twagiye tubona gihamya yabyo mu mateka ya hafi y’u Rwanda rwacu”

Yarangije ikiganiro yagiranye na IGIHE, agira ubutumwa ageza ku ba Kristu, abibutsa ko bagomba gufata uyu munsi wa Assomption, ukujyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya nk’inkingi y’amizero yabo.

Akaba yarakomeje avuga ko Mariya ari Umubyeyi ubakunda wabigaragarije i Kibeho, akabashishikariza gukurikiza no gukunda Yezu cyane baca mu nzira y’isengesho.

Yakomeje avuga ko Wenda kujya i Kibeho atari ngombwa, nubwo abajyayo bakora neza, ariko ngo icy’ingenzi ni ukuzirikana ibyahavugiwe bakabihuza n’uyu munsi wa Assomption maze bigafasha ukwemera kwabo, aribyo kumenya kubana n’Imana neza no kumenya kubana na mugenzi wawe mu mahoro, aribyo Mariya yatubereyeho ku isonga.

Hejuru ku ifoto:Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!