Kwamamaza Tigo_ digital garden

Kuri iki Cyumweru haramurikwa ikinyamakuru rukumbi cya Gikristu mu Rwanda

Yanditswe kuya 16-03-2013 saa 03:43' na Emmanuel Kwizera
     


Umuryango wa Gikristu ugamije kuzamura ivugabutumwa ubinyujije mu itangazamakuru, “Isange Corporation”, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, uzashyira ahagaragara Ikinyamakuru gishya mu Rwanda, cyitwa “Rwanda Gospel Magazine”.
Mu kumurika Ikinyamakuru rukumbi cya Gikristu kizwi ku izina rya “Rwanda Gospel Magazine”, hateguwe igitaramo kizaba ku Cyumweru, kibere kuri Sports View Hotel, i Remera, guhera i saa cyenda z’amanywa.
Umuyobozi Mukuru wa Isange Corporation, Ntigurirwa Peter, (...)

Umuryango wa Gikristu ugamije kuzamura ivugabutumwa ubinyujije mu itangazamakuru, “Isange Corporation”, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, uzashyira ahagaragara Ikinyamakuru gishya mu Rwanda, cyitwa “Rwanda Gospel Magazine”.

Mu kumurika Ikinyamakuru rukumbi cya Gikristu kizwi ku izina rya “Rwanda Gospel Magazine”, hateguwe igitaramo kizaba ku Cyumweru, kibere kuri Sports View Hotel, i Remera, guhera i saa cyenda z’amanywa.

Umuyobozi Mukuru wa Isange Corporation, Ntigurirwa Peter, yatangaje ko muri iki gitaramo hazaberamo umuhango wo gushyikiriza igihembo Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi nk’iryabaye irya mbere mu gutanga serivisi nziza ku barigana mu matorero arenga 80 yakorewemo ubushakashatsi, dore ko ubu bushakashatsi bwasohotse muri nimero ya gatatu y’iki kinyamakuru iheruka gusohoka.

Hazanahembwa kandi Korali Jehovajireh yo muri ADEPR, CEP ULK nka korari iza ku mwanya wa mbere mu zindi korali, mu kuba hafi no kwegera cyane itangazamakuru.

Hazanabaho gahunda yo gutera ingabo mu bitugu icyo kinyamakuru bityo harusheho kuboneka impinduka zikomeye mu itangazamakuru rya Gikristu hano mu Rwanda.

Iki gitaramo cyatumiwemo Korari Ambassadors, Umuhanzi Simon Kabera, Gaby Kamanzi, Umunyarwenya Ndahiro David, Liliane Kabaganza, Samputu Jean Paul, Aime Uwimana, Tonzi, n’abandi. Kwinjira muri iki taramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitatu ahasigaye hose.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved