Umuryango Dothan ukomeje gutoza urubyiruko ubumwe n’ubwiyunge.


Yanditswe kuya 8-06-2012 - Saa 12:27'

Umuyobozi w’Umuryango w’Ivugabutumwa ry’Ububyutse DOTHAN (Dothan Revival Ministries) bwana Rurangwa Denis atangaza ko buri mwaka nyuma y’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hagiye kuzajya habaho igikorwa cyo gushima Imana mu Banyarwanda hagatangwa ubutumwa bw’Amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Icyo gikorwa cyiswe “Young Generation United For Peace”.

Rurangwa avuga ko yagize iri yerekwa nyuma yo kubona imirimo myiza Imana yakoze nyuma y’iminsi 100 Jenoside yabayemo, nko guhagarara kwa Jenoside, kurangira kw’intambara yatangiye mu mwaka wa 1990, gutahuka kw’Abanyarwanda bari bamaze imyaka irenze 30 mu mahanga, no kuba Abanyarwanda babona uburenganzira bungana mu gihugu.

Ariko kubera umubabaro mwinshi wabaye mu gihe cya Jenoside ndetse n’akarengane gashingiye ku ivangura ritandukanye ryaranze u Rwanda, byatumye abantu benshi batajya baha agaciro ibyiza byakurikiye ibihe bibi igihugu cyanyuzemo, bityo umuco wo kugaya ibintu byose no kutagira icyizere cy’ejo hazaza bihabwa intebe na bamwe. Rurangwa abona bituruka kuri Satani uhuma abantu amaso ku buryo batabona n’ibyiza Imana yabakoreye ndetse n’ibyo iri gukora. Umuntu udashima byanze bikunze aragaya, bivuga ko abakiri bato (Young generation) bagomba kwibuka iyi mirimo myiza Imana yakoze ndetse n’iyo iri gukora bakagira umuco wo gushima ibyiza no gutanga ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

JPEG - 58.5 ko
Bamwe mu rubyiruko bakorana mu bikorwa byo kubaka amahoro

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku ku miterere y’ikibazo cy’ihungabana mu Rwanda bw’ ikigo cya Minisiteri y’ubuzima cyita ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda mu mwaka w’2009, bwakorewe ku bantu bafite kuva ku myaka 16 kujyana hejuru, bugaragaza ko kimwe cya gatatu cyabo, bahwanye na 28,54% by‘abanyarwanda, bafite ikibazo cy’ihungabana. Ubu bushakashatsi kandi bwahishuye ko abantu bafite hagati y’imyaka 16 na 20 bafite ikibazo cy’ihungabana ari 15%, abafite hagati ya 21 na 35 bakaba 25%, mu gihe abafite hejuru y’imyaka 35 bafite ikibazo cy’ihungabana bangana na 32%. Kuri Karangwa ngo umuti waturuka mu itorero kuko ijambo ry’Imana rivuga ko abantu bitiriwe izina ryayo nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hayo, bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, Imana izabumva ikabakiriza igihugu (2 Ngoma 7:14) akaba ari muri urwo rwego umuryango w’Ivugabutumwa ry’Ububyutse DOTHAN n’abandi bafatanyabikorwa wateguye gahunda ngarukamwaka izajya iba nyuma y’iminsi ijana Abanyarwanda bamara bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 57.8 ko
Abana bato bo muri communaute bakoreramo, batoza umuco w’amahoro

“YGUP”, ifite intumbero yo guhuriza hamwe abakiri bato bafite umutima wo kubona igihugu cyiza gitandukanye n’icyo barazwe n’ababyeyi babo, gihesha Imana n’abagituye icyubahiro. Bimwe mubikorwa bazakora harimo kwihana no kwatura ibyaha byakozwe mu gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibindi byose byatuma Imana idaha igihugu umugisha ; gushima Imana ko Jenoside yahagaze, intambara yo kubohora igihugu ikarangira, impunzi zigatahuka zaba izo kuva mu 1959 kugeza 1994, kwakira mu gihugu ku mugaragaro Abanyarwanda bari barabujijwe uburenganzira bwabo bagahezwa hanze no kwibuka ibihe bitandukanye bibi Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye banyuzemo n’intambwe zishimishije zimaze guterwa.

Rurangwa Denis ari mu bantu bakoze igikorwa cyo kwatura no guhagarara mu cyuho asaba imbabazi mu izina ry’ubwoko ku bwa Jenoside yakozwe, yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye aho yagize uruhare rwo kwigisha inyigisho z’iyubakamitima-Ubumwe n’ubwiyunge abantu bo mu ngeri zitandukanye, muri CEP (Umuryango Uhuje abanyeshuri bo mu itorero rya ADEPR biga muri za Kaminuza), GBU (Groupe Biblique Universitaire), Abapastori bo mu matorero atandukanye mu gihugu, Abacitse ku icumu n’abafunguwe, n’abandi.

IBITEKEREZO
Rurangwa ndamuzi,ni inyangamugayo rwose. nakomeze pe
Musubize14.06.2012 saa 05:48
Shami
iyi rapport ya MINISTANTE ku ihungabana umuntu yabona copie yayo ate ? Ko nyikeneye (ndi umunyeshuri) ?????
Musubize11.06.2012 saa 16:36
Frank
Komereza aho frere Denys. Turi kumwe kandi turagushyigikiye. Ubutaha muzakoreshe titre iri catchy — nibwo abantu basoma ari benshi.
Musubize11.06.2012 saa 15:27
ebenezer_isoko
Twese nk'urubyiruko uyu mugambi turawushyigikiye rwose kandi Leta yacu ishyigikire uyu mugambi kuko n'ingirakamaro ku gihugu ndetse n'isi yose.
Musubize11.06.2012 saa 11:16
nkset
Mbega ibintu bishimishije, turizerako Leta yacu n'amatorero bizashyigikira uyu mugambi byimazeyo, twari twarabuze aho twasohokera muri uru ruziga rwizenguruka rw'amanama kuri genoside, adatanga igisubizo ; kandi twizereko natwe turi mu mahanga uyu mugambi uzatugeraho kuko dukeneye gufatanya byimazeyo. Vive le Rwanda, Vive Munyarwanda
Musubize11.06.2012 saa 07:27
Tim
Ibi nibyiza rwose , turagushyigikiye ! Igihugu cyacu gikeneye amahoro arambye , kandi burya aharaniwe na buri wese twakesa uwo muhigo ! ' Abakobwa bose bakubuye amarembo y' iwabo, isi yose yagira isuku !'
Musubize9.06.2012 saa 11:08
Bamporiki
ICYI NICYO GIHE NGO TWUBAKE UMURYANGO NYARWANDA,IMANA IGUHE UMUGISHA.
Musubize9.06.2012 saa 08:12
MIHIGO
Dothan Revival Ministries ibyo ishyizeme imbaraga bifite agaciro gakomeye ku muryango nyarwanda kuko dukwiye kubaka umuco w'amahoro, ubumwe n'ubwiyunge mu rubyiruko hagamijwe kubaka igihugu kizira amakimbirane. Denys komereza aho, turakuzi i Bigugu muri Secondaire ubiryo wakundaga umurimo w'Imana ndetse no muri ULK turakuzi. Komereza aho Imana izakugororera. Gusa ufatanye a Leta n'izindi nzego zifite mu nshingano zazo intego nk'iyo mufite muri Dothan Revival Ministries kugira ngo musenyere umugozi umwe. Keep up !
Musubize9.06.2012 saa 04:32
Havuga
Rurangwa, komereza aho, wubaka igihugu, wifashishije Ijambo ry'Imana, kuko Imana ishaka ko tuba umwe, cyane cyane abizera Yesu Kristo, tukubaka igihugu cyacu, tunubaka ubwami bw'Imana. Imana ikomeze kukwagura. God bless you.
Musubize9.06.2012 saa 04:11
Dieudonne
Mukomereze aho bene data,ni ngombwa ko iyo usabye ugahabwa uramunse uri impfura ub'ukwiriye kugaruka ugashima.Naho icyo gikorwa cyo kwihana n'ingenzi kuko cyeyura umuvumo watewe n'icyaha.Mpamagariye abanyetorero bacyitabira cyane urubyiruko.Twigire ku mateka,twubake ejo hagengwa n'Imana.T.S Umusinga.

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!