Kiliziya Gatolika igiye gushinga ishuri rya muzika

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 20 Gashyantare 2013 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Mu gihe byari bimenyerewe ko abahanga muri muzika benshi baba barize mu bigo by’Abihaye Imana cyangwa mu ma seminali, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Mbonyintege Smaragde aratangaza ko bagiye gushinga ishuri rya muzika i Kigali.
N’ubwo Musenyeri Mbonyintege ahamyako ivuga butumwa mu ndirimbo muri Kiliziya Gatolika ryifashe neza, avuga ko mu minsi iri imbere rizaba rirushijeho kwaguka kubera ishuri rya muzika bagiye gushinga.
Ubwo (...)

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Musenyeri Mbonyintege Smaragde ku yatangaje ko ku bwabo umuzika mu ivuga butumwa ari ishingiro, kandi bigaragazwa n’ubwinshi bw’amakorarli menshi ubu abarizwa mu maparuwasi atandukanye yo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Agira ati “Ubu igikenewe ni ukuyafasha (ayo makorali) kugira ngo bahugukirwe n’iby’umuziki, tugiye no gushinga ishuri i Kigali rizadufasha cyane. Kandi no mumashuri yacu cyane cyane mu maseminari ibyo bintu by’umuziki tubikomeyeho cyane.”

Akomeza avuga ko kuba kandi iseminari ya Nyakibanda igeze kugitabo cya gatanu cy’umuzika, n’ibyavuzwe hejuru bigaragaza neza ko umuzika uhabwa umwanya w’ibanze mu iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika.

Ku ifoto:Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza