Ababwirizabutumwa bazasohora umuzingo w’indirimbo z’Imana wa 3

Yanditswe na
Kuya 4 Gicurasi 2012 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Kuwa 5 Gicurasi 2012 nibwo Korali Ababwirizabutumwa yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Muhima izakora igitaramo cyo gushyira ahagaragara umuzingo wabo wa 3 w’Indirimbo z’Imana.
Icyo gitaramo kizihiye amatwi kirimo ibinyurabwenge n’ibinyuramatwi bitagira ingano, kizaba ku Isabato yo ku wa 5/5/2012, kizatangira saa Munani z’amanywa, kizaba kirimo za korali zizwi cyane kandi zikunzwe. Aha twavuga nka Korali Ababimbuzi yo mu Itorero rya Muhima, Chorale God’s Familly yo mu (...)

Kuwa 5 Gicurasi 2012 nibwo Korali Ababwirizabutumwa yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Muhima izakora igitaramo cyo gushyira ahagaragara umuzingo wabo wa 3 w’Indirimbo z’Imana.

Icyo gitaramo kizihiye amatwi kirimo ibinyurabwenge n’ibinyuramatwi bitagira ingano, kizaba ku Isabato yo ku wa 5/5/2012, kizatangira saa Munani z’amanywa, kizaba kirimo za korali zizwi cyane kandi zikunzwe.
Aha twavuga nka Korali Ababimbuzi yo mu Itorero rya Muhima, Chorale God’s Familly yo mu Itorero rya Gisozi, Chorale Desert Stream Singers yo mu Itorero rya Kigali English Chruch, Shalom Choir yo mu Itorero rya Remera n’ayandi.

Korali Ababwirizabutumwa ni imwe muri korali 9 zo mu Itorero rya Muhima arizo: Abagenzi, Ababwirizabutumwa, Ababimbuzi, Tumwerereze, Intumwa, Amizero, Abahamya, Inshuti z’Ijuru n’Ijwi ry’ihumure. Mu gihe cyose imaze ikora umurimo w’Imana mu ndirimbo, Korali Ababwirizabutumwa imaze gushyira ahagaraga imizingo 2 y’indirimbo z’Imana na DVD imwe.Uwo munsi ikaba izashyira ahagaraga umuzingo wa 3 uzakurikirwa na DVD ya 2. Imwe mu ndirimbo izwi cyane batangiriyeho umurimo wo kuririmba ni iyitwa “Iwacu ni mu mahoro, ni mu munezero”.

Ababwirizabutumwa ni imwe muri korali z’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi zibaye ubukombe mu Mujyi wa Kigali kuko yavutse muri Nyakanga 1986, iza ikurikiranye n’izindi korali arizo: Abagenzi bo mu Itorero rya Muhima bavutse mu w’1983, Abasaruzi bo mu Itorero rya Nyamirambo bavutse mu W’1983, Urwibutso rw’i Betaniya rwavutse mu w’1983, ndetse n’Abatwaramucyo bo mu Itorero rya Kacyiru bavutse mu w’1985.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza