Abavandimwe batatu bahisemo kuririmbira Imana muri Hip hop

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Basir, Jun na Kobbi, ni abavandimwe biga mu mashuri yisumbuye bashinze itsinda ririmba indirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel music) cyane cyane mu rurimi rw’icyongereza mu njyana ya Hip Hop; bakaba bamaze gusohora indirimbo ya mbere bise “Ariho”.
Aba baririmbyi bakoze itsinda bise "A. BOYS" iyi ndirimbo ya mbere bayikoranye n’umuhanzi Serge Iyamuremye na we bafitanye isano ya hafi.
Iyamuremye yadutangarije ko nyuma yo kubona impano ibarimo yafashe icyemezo cyo gukorana na bo cyane kubera (...)

Basir, Jun na Kobbi, ni abavandimwe biga mu mashuri yisumbuye bashinze itsinda ririmba indirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel music) cyane cyane mu rurimi rw’icyongereza mu njyana ya Hip Hop; bakaba bamaze gusohora indirimbo ya mbere bise “Ariho”.

Aba baririmbyi bakoze itsinda bise "A. BOYS" iyi ndirimbo ya mbere bayikoranye n’umuhanzi Serge Iyamuremye na we bafitanye isano ya hafi.

Iyamuremye yadutangarije ko nyuma yo kubona impano ibarimo yafashe icyemezo cyo gukorana na bo cyane kubera uburyo uburyo baririmba mu rurimi rw’icyongereza kandi bagakora injyana ya Hip hop itari imenyerewe mu ndirimbo ziririmbirwa Imana.

Umukuru muri aba basore afite imyaka 17, naho umuto akagira 16.

A. Boys mu ifoto

Iyamuremye w’imyaka 20 avuga ko amaze kumva ubutumwa bw’indirimbo z’aba basore yumvise yakora ibishoboka byose ubutumwa bwabo bukagera ku bantu benshi kuko yatekerezaga ko ivugabutumwa no mu bana ari ryiza.

Aba basore bavuga ko bafite umugambi wo kuramya Imana mu buryo bwa HIP HOP, bemeza ko byashoboka ko icya mbere ari umutima kandi ngo barifuza kubigeraho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza