Korali Friends of Jesus yizihije isabukuru y’imyaka 20 mu gitaramo cy’umwimerere (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Kanama 2017 saa 06:06
Yasuwe :
2 0

Friends of Jesus ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ikora ivugabutumwa ry’indirimbo mu gitaramo yahuriyemo n’amakorali akomeye mu Rwanda n’amatsinda yigaruriye imitima y’abatuye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2017, cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abari bavuye mu isabato; basusurukijwe na Friends of Jesus yari iherekejwe na Korali zirimo Ambassadors of Christ, Urugero ibarizwa i Gisenyi, Elevate n’itsinda The Voice ryo muri Tanzania na For Him yo muri Kenya.

Friends of Jesus Choir (FOJ) yahurije hamwe abaririmbyi bayinyuzemo mu myaka ishize bongera gufatanya kugorora amajwi mu buryo bwaneje abatari bake bari bakereye kumva ubutumwa bwiza, Imana yashyize ku mitima y’abaririmbyi ngo babusakaze ku isi yose.

FOJ igizwe n’abaririmbyi 34 bahoraho, n’abayinyuzemo baje baturutse mu bihugu birimo Canada, Amerika, u Bwongereza, Kenya, u Bubiligi n’ahandi bafite intego yo guhindurira abantu kuba inshuti za Yesu.

Iki gitaramo cyari gifite intego ‘Through it all’, kigamije gushima Imana yarinze abaririmbyi b’iyi Korali mu myaka 20 ishize bakaba bagihagaze bwuma mu ivugabutumwa.

Igitaramo cy’amateka ku buzima bwa Friends of Jesus cyabaye umwihariko wo kongera gushimangira impano karemano z’amajwi y’umwimerere ku bayigize. Kuva kuri Ambassadors yagifunguye ahagana saa moya mu ndirimbo zayo zizwi nka ‘Hejuru mu kirere’ n’izindi zishimiwe cyane kugeza kuri Friends of Jesus yagisoje, cyaranzwe n’uburyohe bushingiye ku butumwa bwatangiwemo n’indirimbo zaharirimbiwe.

FOJ ibarizwa i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ku rusengero rw’abakoresha Icyongereza (Kigali English Church), yaririmbye indirimbo nyinshi nka ‘To God be The Glory’, ‘Joy in the camp’, ‘Ayi Rutare’, ‘Amazing love’, ‘All we ask’, ‘Through it all’ ari nayo yitiriwe iki gitaramo n’izindi.

Iyi Korali yakorewe mu ngata na For Him Ministries yo muri Kenya yageze ku ruhimbi ikakiranwa ubwuzu, igahita iririmba indirimbo zayo zirimo ‘Until The End’, ‘Greatest love of all’, ‘My Joy’ na ‘I need you now’.

The Voice imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yageze Ku rubyiniro yakiranwa amashyi nayo ihita itangira guhanika amajwi mu ndirimbo ‘Lay it down’, ‘Dig a little deeper’ n’izindi ziri mu Giswahili nka ‘Pendo lake kuu’, ‘Tutashinda kwa jina la Yesu’, ‘Saa heri ya sala’, ‘Ingoje ahadi ya Mungu’ na ‘Asante Yesu’ basorejeho.

Friends of Jesus niyo yasoje igitaramo ahagana saa tanu n’igice z’ijoro itanga yongera kuririmba mu majwi yayo yanyuze amatwi mu ndirimbo zirimo Our God is an awesome God n’izindi.

Umuyobozi wa Korali Friends of Jesus, James Ghahunde, yatangarije IGIHE ko bakozwe ku mutima cyane n’imigendekere y’igitaramo cyabo.

Yagize ati “Twishimiye ibyiza Imana yatugejejeho kandi izakomeza kuduteza intambwe ijya imbere. Dufite ishimwe rikomeye ku mitima yacu muri iki gihe cyose tumaze tuvuga ubutumwa bwiza. Turashima Imana n’abantu bayo batubaye hafi bakadusengera muri byose.”

Yakomeje agira ati “Igitaramo cyagenze neza, twari dufite impungenge z’abantu ariko baje, byatunejeje kandi n’abatumiwe baririmbye abantu barishima. Twashimishijwe cyane no kubona abantu baza tukababwira ibyo Imana yadukoreye mu myaka 20.”

Umuvugizi wa The Voice yo muri Tanzania, Josiah Sadock Buses, uririmba ijwi riremereye (bass singer⁠⁠⁠⁠) yatangaje ko bishimiye uko bakiriwe muri iki gitaramo bakoreye i Kigali.

Yagize ati “Turishimye cyane kuba twashoboye kwitabira iki gitaramo cyatubereye ikidasanzwe kuri twe, indirimbo zari nziza, mu by’ukuri twanyuzwe kandi twahawe umugisha. Ibintu byose byari bishya gusa igishimishije cyane n’iterambere ry’umuziki, buri gihe uko tuje hano dusanga hari intambwe yatewe kandi ifatika. Natwe twishimira guhagararira Tanzania muri ibi bitaramo.”

Friends of Jesus bahuye mu gitaramo na The Voice mu 2004 ari nabwo umubano hagati ya bombi watangiye. Yakomeje agira ati “Bagomba gukomeza gukora umurimo w’Imana uko bahamagawe kuko nibyo byubaka umurimo w’Imana ugahama.”

Friends of Jesus yashinzwe muri Werurwe 1997, imaze gusohora indirimbo zisaga 70 zose ziri kuri album zirindwi n’imwe y’amashusho. Yaherukaga gukora igitaramo gikomeye mu 2013, ubwo yamurikaga album yitwa ‘Shepherd of My Soul’.

Abaririmbyi benshi banyuze muri Friends of Jesus
Abari bateraniye muri Kigali Convention Center bafashijwe n'ubutumwa bwahatangiwe mu ndirimbo
Baririmba bati 'Through it all'
Elevate, itsinda ry'abanyempano ryongeye kunyura benshi
Eric Tuyishime ayoboye bagenzi be mu ndirimbo
Eric Tuyishime umwe mu bagize Friends of Jesus
Eugenie (iburyo) uririmba muri Patmos Choir, yari yaje gushyigikira Friends of Jesus
For Him Ministry yanyuze benshi ku bw'amajwi yabo y'umwimerere
Hari abafataga amashusho y'urwibutso
Friends of Jesus ifite abanyamuryango basaga 100 muri rusange
Umutoza akaba na Perezida wa Patmos Choir, Niyonzima Aimable na we yacuranze
Umwana muto, Aliza Akaliza, yasomye ubutumwa busaba abantu kugendera mu nzira y'agakiza kugeza umunsi Yesu azagarukira
Umuyobozi wa The Voice, Obed John Mark
Umuyobozi wa Friends of Jesus yishimiye uko igitaramo cyagenze avuga ko Imana yabateye iteka
Umuvugizi wa The Voice, Josiah Sadock, yishimiye intambwe umuziki uhimbaza Imana umaze gutera
Korali Ambassadors yari yatumiwe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza