Patient Bizimana yagarukanye ishimwe nyuma y’ibihe byiza mu bitaramo i Burayi (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi ari mu rugendo rw’iminsi irenga 30 mu bitaramo yakoreye i Burayi.

Patient Bizimana yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Mbere, yari amaze ukwezi kurengaho iminsi mike amaze i Burayi muri gahunda y’ivugabutumwa yise ’Europe tour’ aho yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko afite ishimwe ku bw’uko rwagenze neza n’ibihe byiza yagiriye mu bitaramo by’ivugabutumwa yakoze.

Yagize ati "Imana nyishimiye cyane ku bw’umugambi mugari ihora idufiteho, ikindi ni urugendo rwiza nk’umuramyi uramya Imana kujya mu rugendo uriga, nize ibintu bitandukanye."

Yongeyeho ati "Ubutumwa nageneye abantu bitabiriye ni ukubakangurira gutunga umutima utinya Imana mu buzima bwa buri munsi. Abo twahuraga cyangwa tukaganira ubwo butumwa bwari bundi ku mutima no kubaho mu buzima bwo kwera no kubaha Imana kandi ndayishima ko yanteguriye byose kugira ngo uru rugendo rw’ubutumwa rugendo neza. Yanteguriye abantu n’ibintu mu nzira."

Mu rugendo rwe i Burayi, Patient Bizimana yakoze ibitaramo bitandukanye birimo icyo yakoreye mu Bubiligi ku ya 7 Ukwakira 2017, aho yishimiwe cyane. Yanakoze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Ibihe’ yafatiye mu Mujyi wa Maastricht mu Buholandi, i Paris mu Bufaransa, urugendo yarusoje yongera gutaramira mu Bubiligi.

Patient avuga ko isomo yigiye i Burayi ari uko abantu bakunda Imana bakanitangira umurimo wayo cyane. Yavuze ko ubutumwa yigiye hamwe n’abitabiriye ibitaramo bye bukubiye muri Zaburi 34:10-11 bushimangira ko ntawe ugira icyo akena mu gihe yubashye Imana.

Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi; ahamya ko Imana yamugiriye ubuntu butangaje mu buzima bwe kuba yaramuhaye impano ikomeye yo kubwiriza ubutumwa bwayo binyuze mu ndirimbo ndetse zikaba umusemburo mu mitima y’ababa bacitse intege.

Abitabiriye ibitaramo bya Patient i Burayi barafashijwe
Abo mu muryango bamwakiriye ku kibuga cy'indege
Mushiki we mu baje kumwakira ku kibuga cy'indege
Patient Bizimana yabwirije ubutumwa mu bitaramo yakoze i Burayi
Patient yakiriwe ku kibuga cy'indege i Kigali
Uyu muhanzi yagiriye ibihe byiza mu bitaramo yakoreye i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza