Serge Iyamuremye na Nshuti Bosco bagiye guhurira mu gitaramo cyo gukusanya inkunga y’abana bataye ishuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2019 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Nshuti Bosco na Serge Iyamuremye bari mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye guhurizwa mu gitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana bataye ishuri ku mpamvu z’amikoro, cyateguwe n’Umuryango ‘Born to Be Solution’.

Ni igitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019, i Remera mu Itorero rya Healing Center Church.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu, ariko ku bacyitabiriye hazabaho kwitanga kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gufasha abatishoboye.

Karangwa Victor uri mu bategura igi gitaramo yabwiye IGIHE ko ikigamijwe ari ugukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye, by’umwihariko abana bataye ishuri kubera amikoro.

Yakomeje ati “Nyuma y’igitaramo ntabwo ibikorwa bizaba birangiriye aho ahubwo tuzakomeza n’ibindi bitandukanye ariko twibanda ku gufasha abana bavuye mu ishuri bitewe n’uko iwabo badafite ubushobozi.”

Iki gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kandi kizitabirwa n’abavugabutumwa barimo Irénée Ruhogo, n’abandi bahanzi barimo Nkomezi Prosper, Olivier the Legend, Healing Stars Drama Team, Sawati Music n’abandi.

Bosco Nshuti uherutse gutorwa nk'umuhanzi w'umwaka mu bahimbaza Imana nawe azafasha muri iki gitaramo
Serge Iyamuremye ari mu bazafasha abazitabira iki gitaramo kwinjira mu mwuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza