Umuramyi Bigirimana Fortran utegerejwe i Kigali mu byishimo by’impamyabumenyi yahawe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Kamena 2018 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu Burundi, ari mu byishimo nyuma y’Impamyabumenyi mu bijyanye na Bibiliya yahawe mu gihe yitegura gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali azahuriramo n’abandi baramyi bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu muhanzi agiye kuza mu Rwanda ari mu bihe byiza aho we n’umugore we Bigirimana Sophie bahawe Impamyabumenyi mu bya Bibiliya bakuye mu Ishuri Impact Ecole Biblique Internationale (IEBI) rikorera mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa. Bari bamaze umwaka umwe (2017/2018) biga ijambo ry’Imana.

Umuhango wo kuzishyikirizwa wabaye ku wa 9 Kamena 2018, witabirwa n’abarimo inshuti zabo n’imiryango.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bigirimana Fortran, yavuze ko ari gukabya inzozi ze ndetse ko Imana ihora imugenera ibyiza.

Yagize ati “Turi kugana mu cyerekezo cyacu ndetse turi gusatira umurage twateganyirijwe. Nyuma y’igihe kirekire duguhurwa twahuye n’ibigoye byinshi ariko twasoje urugendo neza ndetse hari indi mishinga myinshi itahiwe. Imana yaduhaye umugisha wo kubona impamyabumenyi, ni iby’agaciro gakomeye kuko ni imbaraga zo kugana aho yaduteguriye.”

Yasobanuye ko intego nyamukuru yo kwiga Bibiliya ari ukumenya neza ubutumwa bwiza batanga binyuze mu ndirimbo.

Ati “Birakwiye ko buri muririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana amenya icyo aririmba binyuze mu kwiga no gusobanukirwa ijambo ry’Imana, niyo mpamvu nanjye nabonye ko ari ngombwa kwiga Bibiliya.”

Bigirimana Fortran abana n’umugore we bafitanye abana babiri mu Bufaransa. Yakunzwe mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zirimo “Ntaco Nzoba”, ‘‘Ni amahoro”n’izindi.

Igitaramo azakorera i Kigali yise “Fragrance of Worship” azagihuriramo n’abahanzi bakomeye nka Maggie Blanchard ukomoka muri Canada na Dena Mwana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abaririmbyi bo mu Rwanda barimo Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye na Luc Buntu. Kizabera i Nyarutarama muri Christian Life Assembly (CLA) ku wa 1 Nyakanga 2018.

Muri iki gitaramo azamurika album ye ya gatatu ndetse na DVD y’amashusho ya “Ntaco Nzaba” yafatiwe i Kigali mu 2016.

Nyuma yo gutaramira mu Rwanda, aba baramyi bazajya gukora igitaramo cya Fragrance of Worship mu Burundi ku wa 8 Kanama 2018, muri Nzeri bajye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Fragrance of Worship ni igitaramo ngarukamwaka kigiye kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo mu 2017 cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo itsinda Exo rigizwe na Chris Christensen n’umugore we Laura Christensen; Olivier Cheuwa na Gabby Kamanzi.

Kwinjira muri icyo gitaramo i Kigali bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) n’ibihumbi icumi (10,000 Frw). Amatike kandi anaboneka kuri murandasi no ku bakoresha Mobile Money.

Umuramyi Bigirimana ari mu bakomeye mu Burundi Umuramyi Bigirimana Fortran utegerejwe i Kigali ari mu byishimo by’impamyabumenyi mu bya Bibiliya aheruka guhabwa
Bigirimana n'umugore we bari bafite akanyamuneza
Bigirimana n'abana be
Bigirimana n'umugore we bari bagaragiwe nyuma yo guhabwa impamyabumenyi
Bigirimana n'umugore we Bigirimana Sophie baritegura gutaramira i Kigali ku wa 1 Nyakanga 2018
Fragrance of Worship izahuriza hamwe abahanzi bazwi mu muziki uhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza