“Bosebabireba” yiteze agatubutse ku ngendo azagirira i Burayi


Yanditswe kuya 15-03-2013 - Saa 18:24' na Emmanuel Kwizera

Umuhanzi Uwilingiyimana Theogene, uzwi ku izina rya “Bosebabireba”, ku nshuro ya mbere agiye kwerekeza i Burayi mu bitaramo byo guhimbaza Imana mu Bwongereza no mu Bubiligi, abyitezemo umusaruro w’ivugabutumwa n’uw’amafaranga menshi.

Bosebabireba aganira na IGIHE, yatangaje ko ingendo zo hanze y’u Rwanda zimwinjiriza amafaranga menshi, ko no muri izi ngendo azagirira mu bihugu byo ku mugabane w’i burayi ngo azitezemo amafaranga menshi, nubwo atazi umubare, icyizere ni cyose.

Bosebabireba ati “Muri biriya bihugu abantu bagura ibihangano amafaranga menshi, ndabyizeye ko nzabyungukiramo cyane ku bihangano nzajyana.”

Bosebabireba azajya i Burayi ahagurukiye i Kampala ku wa 25 Werurwe, ajye mu Bwongereza, nyuma y’igiterane azitabira ku itariki ya 29 Werurwe 2013, ahite yerekeza mu kindi giterane “Grand Concert Gospel”, kizabera mu Bubiligi, i Buruseli kuwa 13 Mata 2013.

Mu gitaramo cyo mu Bubiligi, kizitabirwa n’abahanzi basaga 14 bazafatanya na Theo Bosebabireba, barimo abaturuka mu Bubiligi no mu Bufaransa nka Jean Pierre Ndayisenga, Gilbert Bekos, Ndahimana Elie, Rachel nacyo ngo acyitezemo umusaruro wo kubwiriza benshi kandi ahagurishirize n’ibihangano bye.

Gusa Theo avuga ko ibyangombwa by’uru rugendo rwo kwerekeza mu Bubiligi bitaratungana byose, ariko ko yizeye ko mu gihe gito bizaba byabonetse.

Uwilingiyimana asanzwe ataramira abo mu bihugu bigize akarere u Rwanda ruherereyemo n‘abo muri Afurika y’Epfo, akabikuramo umusaruro utubutse w’amafaranga, kuburyo yabwiye IGIHE ko yiyubakiye inzu ifite agaciro ka miliyoni 20 n’imisago, aguramo imodoka ebyiri, yubakira abantu batatu amazu, n’ibindi.

Bosebabireba

Reba inkuru ivuga ku gitaramo azitabira mu Bwongereza : http://igiheshowbiz.com/imyidagaduro/gospel/uwiringiyimana-theogene-bosebabireba-agiye-kwerekeza-i-burayi-bwa-mbere.html

IBITEKEREZO
numva ntagitangaje kirimo kuba azavuga ubutumwa n'agatubutse kakaboneka turi mu isi buri wese icyo akorera ni inda ye adafite ubuzima ntekereza ko ibyo byose atabishobora atariye ntiyashobora kuririmba kandi ntekereza ko n'iyo umuntu agiye gushaka akazi areba ahari agatubutse nawe rero niko kazi ke nkuko nawe ufite akazi kakwinjiriza buri kwezi.so, tureke kumucira imanza.
Musubize23.03.2013 saa 05:12
amakuru agezweho
Ahubwo ukuntu ari umutetsi w'imutwe ayo batazamuha ku neza azayiha dore ko abanyaburayi bigenje ngo ni abakire ! Eheee murabe mwumva benedata uzazana cash akabona bayimusahuye bosebabireba ntazirirwe abaza !!! mbega ubuvugabutumwa, aho yakwishimiye abazakizwa n'inkuru nziza arishimira cash ! Erega nibanamubwira ngo yambare ubusa mu rusengero azabikora ariko abone isenti !! Mbega guseba !!
Musubize17.03.2013 saa 13:01
mushyitsi
Arikomwese ninde wabagize abacamanza babantu Imana yiremeye ? Uretsekn wenda ibyagatubutse atabitinyuka niyobyamucika namwe ntawudashaka ubuzimabwiza,muribuka intumwa petero ubwambere yateruye akabuyegato ubwakabiri aterura runini !!?! mureke yikorere
Musubize17.03.2013 saa 02:19
YAMFASHIJE
MWAMFASHA NKABONA NUMERO ZA TELEFONE Z'UWIRINGIYIMANA TEO ?? ESE AZAZA NA BARIYA BARIRIMBANYE IYI NDIRIMBOYE YANYUMA !! NIBA THEOGENE ASOMA KURI IGIHE NAMPE ADDRESS ZA MUBONERAHO MURI BELGIQUE !!MERCI.
Musubize16.03.2013 saa 22:53
RJMaguru
Nkunda indilimbo zawe ni wowe muhanzi wa mbere nkunda kurusha abandi kuko indilimbo zawe zinyibutsa impuhwe z' imana zikansubiza imbaraga iyo ncitse intege zikagaruka ariko mbabajwe ni uko uzaririmba mu Buburigi kuko ari mu ma saha mabi nta kuntu wazaririmba ku manywa maze nanjye nkazaza guhimbaza Imana turi kumwe µ Ndagukunda cyane kandi Imana iguhe umugisha kuko yagutoye .
Musubize16.03.2013 saa 15:20
Mugisha
Uwiringiyimana théo bose " Bose babireba" hano mu bubiligi turagukunda cyane indirimbo zawe turazumva cyane uzatuzanire ama cd dvd tuzazigura nkuko bagura imigati . kandi nukuri kwimana ahangaha nari narabuze ikintu abahutu n'abatutsi bashoboye guhuriraho uretse indirimbo zawe. zirimo ubutubwa bwubaka buri munyarwanda wese. niyo concert nzi neza ko amoko yose azayizamo kubera ko uzaba uhari. twiteguye kuzazigura kubihumbi 50000 bya'amanyarwanda.
Musubize16.03.2013 saa 09:42
dada
Imana izakuiinde muerugendo rwawe tuzagusengera.
Musubize16.03.2013 saa 05:00
######
mureke umwana yirire.inoti, akeza karigmureke umwana yirire.inoti, akeza karigura.
Musubize16.03.2013 saa 04:07
h
Ariko jye sinzi ! Abanyarwanda turanze tugaheranwe n'ishyari n'urwango peeee ! sinzi kwandika usebya mugenzi wawe icyo bikumarira ?Icyambere muri mwe ntanumwe ushobora gukora nkibyo akora kdi niba wanabikora bikore twe tuzashaka ukora ibyiza, icya kabiri twiha guca imanza kandi niba turi aba christo mwibukeko atari byiza gucira mugezi wawe imanza kuko ushinzwe guca imanza ari umwe(Imana)nimureke duhindure imyumvire kuko nicyo kizatuma dutera imbere naho ubundi tuzahora dusigara inyuma.Nshuti yanjye Theo nubwo utanzi rero jye nakubwira ngo komeza inzira urimo gukiranuka nukwawe n'Imana yawe kdi niyo waba uzazana agatubutse sinakugaya kuko kubwanjye iyo urara amajoro uhimba twese tuba dusinziriye kdi tukanga tukaba abambere mukumva ibyo wakoze dusinziriye wowe ukanuye.nkunda ubutumwa bwawe bwo mundirimbo gusa nuko ntabona uko mbona number yawe ngo nkuvugishe.urugendo ruhire kdi Imana izakurinde.
Musubize16.03.2013 saa 04:02
Nyce
@ Kwizera , ishyali lizaguhitana !!!! ese abo ucira imanza , ngo bambara abusa , imana yakubwiye ko wambayubusa ukayiyambaza itagutabara !!!??? uko waba wambaye kose imana igutegeye amaboko , ndetse wibuke yesu yazanywe nabanyabyaha !!!! Gerageza kujyana nibihe , kandi umenye ko akarere tunatuyemo gaushuha , wikwirwa uta igihe kumyambalire , ahubwo umwambaro w'umutima (Roho) niwo wingenzi !!!
Musubize16.03.2013 saa 03:16
Giraneza
suko banditse inkuru ya marie france na kigoosi bavuga ko baganiriye nawe,ngo akavuga ko kigoosi amwitayeho bidasanzwe.ngo amuhamagara inshuro zirenga zirindwi kumunsi.none ejo bakaba baranditse ko france yatangaje ko nta rukundo rudasanzwe hagati ye na kigoosi.ahaaaa !mujye mwitondera inkuru mwandika,aho guhubuka nyuma mukandika ibindi.
Musubize16.03.2013 saa 03:08
ni njyewe
ariko mwagiye mugabanya kwihisha mu Imana koko mwayigize nk umwana w umuntu ariko nayo ifite igihe cyayo kandi izadukoza isoni twambare ubusa ngo ivuga butumwa ?, ???? ariko muzi ubutumwa mukinisha ko buva mukanwa k Uwiteka nyamara mwitege agakiza kari hafi maze abanditsi abafarisayo n abakoreshab ikoro(agatubutse)bagaragare
Musubize15.03.2013 saa 19:03
kwizera
Banyamakuru b'IGIHE murimo muramwicira ubutumwa gusa ntakindi mushaka, muramubeshyera ntiyabatumye kumuvugira ko ajyanywe no gushaka AGATUBUTSE , uretse ko nako agakwiriye. intego nyamukuru n'iyo kuvuga ubutumwa gusa naho Ibyamafaranga bikaza nyuma cyane , amafanga ashobora no kutayabona uko abyifua ariko intego yagezweho. Banyamakuru bo ku gihe ni mugabanye ishyari mufitiye Bosebabireba kuko ntiyabatumye kumuvugira IBY'AGATUBUTSE, murasha kumwangisha abakunzi gusa ntakindi arko ntimuzabigeraho. Turamukundaaaa !!! cyaneeeeeeee !!! IMANA IZAMUHEZAGIRE MURUGENDO RWE RW'UMURIMO W'IMANA
Musubize15.03.2013 saa 16:53
Tetero
ngaho ngaho Agatubutse nizereko atariwe wabyiyugiye ivugabutumwa n agatubutse Mwokabyara mwe !!!!! naze tuzarebe
Musubize15.03.2013 saa 15:48
kwizera
Nyine nu wamafaranga ntakindi......wowe genda bawihere akantu gusa.
Musubize15.03.2013 saa 15:13
Bimawuwa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!