Dominic Nic yemerewe kuzishyurirwa album n’umugore w’uwakijijwe n’indirimbo ze

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Indirimbo “Nemerewe kwinjira” na “Ashimwe”, zatumye umugabo w’umugore uzwi ku izina rya Maman Solange aba umukirisitu, bimutera kwemerera Dominic Nic wazihanze kuzamwishyurira 800 by’album y’indirimbo icumi azakora.
Maman Solange utifuza gutangaza umwirondore we wose, ngo yahuriye na Dominic muri kimwe mu bitaramo biherutse kubera i Nyarutarama ku rusengero rwa CLA, amubwira ko indirimbo “Nemerewe Kwinjira” yahinduye umugabo we ituma akizwa, ngo atatekerezaga ko yazakizwa.
Umugabo wa Maman (...)

Umugabo wa Maman Solange ngo yagendaga yumva iyi ndirimbo mu modoka no ku kazi, aho Dominic asohoye iyindi yitwa “Ashimwe”, uwo mugabo ayumvise ngo imwibutsa byinshi yiboneye n’amaso ye n’ibyo yuyumviye.

Dominic Nic avuga ko uyu mubyeyi ucururiza mu Mujyi wa Kigali rwagati (Cartier Commercial), hari amagambo yatumye umugabo we ahinduka “Hari amagambo avuga ngo ‘Nakoze ibibi bikabije cyane, mbese nanjye nakakirwa nkaba umwana w’Imana? Ariko ndakubwira inkuru nziza ko nawe yakwakira niwemera guca bugufi, iruhande rwe hari umwanya wawe.” Ayo magambo ngo niyo yamukozeho, asanga umuyobozi w’urusengero aramwakira ubu yabaye umukiristu.

Dominic wahisemo kuba umuvugabutumwa ukora indirimbo zihindura imitima y’abantu, twamubajije niba uyu mugore yaramubwiye ibyari biziritse umugabo we bikamubuza kuba umukirisitu, avuga ko ari ibyo kumenywa n’umuryango gusa.

Nyuma y’igiterane, Maman Soalnge yaje kwegera Dominic, amubwira ko ku bw’ibihangano bye amwemereye kumukorera album yose igizwe n’indirimbo icumi, izaba ifite agaciro k’ibihumbi 800.

Umuhanzi Dominic Nic

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza