Korari ‘Iriba’ izwi mu ndirimbo z’ivugabutumwa nka “Yakobo”, “Witinya Iriba”, ”Turiho ku bw’ubuntu ” yamurikiye itangazamakuru Album yabo ya gatatu bise “Nzabana Nawe”, ku Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2013.
Iyi Album igizwe n’indirimbo icumi z’amajwi ari zo “Halellua”, “Ntakibasha”, “Mfite Impamvu”, “Naritegereje”, “Yesu Ni Iriba”, “Nzabana Nawe”, “Umusaraba”, “Amaraso”, “Igitangaza” na “Araje”.
Ndagijimana Stanslas, Perezida w’iyi korali isanzwe ikorera cyane mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, yavuze ko bari bahugiye mu bikorwa byo gutegura iyi Album bashyize hanze.
Imwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane ya Korali Iriba :
Neema Marie Jeanne, umutoza w’amajwi wungirije, avuga kandi ko Iyi Album itunganyije neza kandi ko yakorewe muri studio ikomeye mu bijyanye n’umuziki wa LIVE yitwa “Afrovision” ya Producer Mastola.
Nkurikiye Jean Claude, umuririmbyi muri iyi korali, avuga ko bishimira ibikorwa bagezeho mu mwaka wa 2012 birimo gukoresha ibihangano byabo mu kuvuga ubutumwa hirya no hino mu Rwanda.
Nsengimana Juvenal, Visi Perezida we avuga ko muri uyu mwaka wa 2013 bifuza kugeza ubutumwa bwabo kure bakamenyekanisha izi ndirimbo zabo.
Umva indirimbo yitiriwe Album ya Gatatu ya Korali Iriba :
Korali “Iriba” igizwe n’abantu barenga 78 bari mu byiciro bitandukanye biganjemo abatuye mu duce two mu mujyi wa Huye turimo Matyazo no ku Itaba. Yashinzwe mu 1995, itangizwa n’abantu 18. Irateganya gutanga miliyoni 10 mu gutunganya iyi Album mu mashusho.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kigali : Korali Gilugali iramurika alubu mu yayo ya kabiri
12.05.2013 |
|
Ibizava muri album y’umuhanzi Mahoro Isaac azabyifashisha mu gufasha imfubyi
5.05.2013 |
|
Rubavu : “Chorale Integuza” yamuritse Album ya mbere y’amashusho
27.04.2013 |
|
Uwimana Aime agiye gukwiza ibihangano bye mu Karere
2.04.2013 |
|
Habura umunsi umwe ngo amurike album, Gaby yatangaje uko ahagaze mu rukundo
31.03.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |