Korali Elayo ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda igiye kumurika indirimbo z’amashusho

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Korali Elayo ibarizwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda igiye kumurika album yayo ya mbere y’amashusho yiswe “Akira amashimwe’’. Iki gikorwa giteganijwe kubera i Huye ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe.
Mu kwagura ivugabutumwa, Korali Elayo ikorera mu Muryango w’Abanyeshuli b’Abapantekoti biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda CEP UNR, yateguye igikorwa cyo gushyira ahagaragara indirimbo zayo z’amashusho yitiriye indirimbo yitwa “Akira amashimwe’’, aho izazimurikira muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u (...)

Korali Elayo ibarizwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda igiye kumurika album yayo ya mbere y’amashusho yiswe “Akira amashimwe’’. Iki gikorwa giteganijwe kubera i Huye ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe.

Mu kwagura ivugabutumwa, Korali Elayo ikorera mu Muryango w’Abanyeshuli b’Abapantekoti biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda CEP UNR, yateguye igikorwa cyo gushyira ahagaragara indirimbo zayo z’amashusho yitiriye indirimbo yitwa “Akira amashimwe’’, aho izazimurikira muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye kuwa 17 Werurwe 2013.

Rugamba George Vianney, ni umwe mu baririmbyi ba Elayo, agira ati “Twari twarabihize kuva kera ndetse tunabisengera none igihe kirageze ngo dushyire ahagaragara album yacu y’amashusho twise ‘Akira Amashimwe’. Yaritiriwe imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album’’.

Korali Elayo nk’imwe mu zikunzwe cyane by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo, izwi ku ndirimbo nka Iwacu, Nkomeza, Akira Amashimwe n’izindi dore ko igizwe n’abaririmbyi basaga 160, izataramana na Korali Iriba, higishe Ev. Rudasungwa Jean Claude.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza