Apotre Masasu yasobanuye uko yakirijwe mu kabyiniro yari umusore w’Umunyamujyi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 13 Ukwakira 2015 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Itorero rya Restoration Church mu Rwanda, Apotre Ndagijimana Masasu Yoshua, yemeza ko yakiriye agakiza yagiye mu kabyiniro aho yari impunzi mu gihugu cyari kizwi nka ‘Zaire’ (Congo Kinshasa).

Bamwe mu barokore (abakiriye agakiza) bisanzwe bimenyerewe ko bakirizwa mu rusengero babwirijwe ijambo ry’Imana, ariko kuri Apotre Masasu Yoshua si ko byagenze, kuko yakijijwe yagiye mu kabyiniro, dore ko anavuga ko yari umusore w’Umunyamujyi. Mu buhamya yatangiye kuri Radio Inkoramutima, yavuze ko yavukiye mu Rwanda, ahungana n’ababyeyi be mu mwaka 1959, yakuze nk’abandi bana bose, aragira ihene, akaba ari n’umugabo ufite umugore umwe n’abana batanu (5).

“Nakirijwe mu kabyiniro.”

Mu buhamya bwe yagize ati “Twimukiye Kinshasa, aho ni ho nahuriye na Yesu. Icyo gihe nari ngiye kurangiza Kaminuza, Imana ingirira neza ndakizwa, nari umusore urimbutse, nateraga imigeri karate n’ibindi, nkizwa rero ndi Umunyamujyi [...] sinakirijwe mu itorero, nakirijwe mu kabyiniro ‘Boite de nuit’, nari nsanzwe ndi Umugaturika utari na we hanyuma nisohokeye umugabo aransanganira atangira kumbwiriza ubutumwa nifitiye icupa numva aransagariye. Yambwiye ko kugira ngo umuntu ahindukirire Yesu agomba kumubamo [...], kumva ko Yesu yakuzamo byambereye ikintu gishya cyane. Ndamwemerera ndamubwira nti naze anjyemo (Yesu).

Imana yamwemeje ko u Rwanda ari cyo gihugu cye

Imyaka 10 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Masasu yaje mu Rwanda. Agira ati “Naje nje gutembera [...] nshaka n’amahirwe ahandi hashyashya. Nsanga akazi sinzakabona keretse mpinduye amazina cyangwa se nshatse indangamuntu [...], nsanga birakomeye, kandi rero kuko nari naramaze gukizwa ntavangavanga, niyemeza gusubirayo. Ariko ndi mu nzira ngenda, ngeze mu Bigogwe Imana ni bwo yavuganye nanjye irambwira ngo ‘Iki gihugu nawe ni icyawe, kandi Abanyarwanda ureke kubahunga no kubanga, ufitemo umurimo’. Ni aho rero umurimo wavuye, Imana integeka gutangiza umurimo witwa ‘Jerusalem Ministries’ ni yo yaje kubyara Evangelical Restoration mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yatangije itorero Jenoside ikirangira

Ageze mu Rwanda, yasengeraga mu Itorero ry’Ababatisita, ubundi ngo yasengeraga mu Itorero rya ADEPR, ariko yumvaga ategereje kuzabona ahandi yajya asengera. Yaje gutangiza Itorero rya Restauration Kimisagara, bakajya bateranira aho bita muri Mijema Kimisagara.

Yagize ati “Umunsi wa mbere duterana hari tariki 16 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 1994, twateraniye Kimisagara aho bitaga kuri Migema, twateranye turi abantu 36, iteraniro rya kabiri tuba 100, Itorero ryakuze vuba ku buryo munsi y’amezi 7 twari tumaze kuba 1000 [... .], icyo gihe abantu baganaga uwo bisangamo, abitwaga ko ari abava Congo babaye benshi kuruta abava ahandi. Nyuma ya Jenoside, abantu bajyaga gusenga bakareba ku mazuru. U Rwanda rwari rusanzwe rufite amoko agera kuri atatu, nyuma ya Jenoside hiyongereyeho amoko atandukanye, abarundi , abagepe, abasopecya, amoko yari yabaye menshi.’

Basohowe aho basengeraga abakirisitu bikora ku mufuka ...

Yakomeje avuga uko baje kubaka urusengero bivuye mu gusohorwa aho basengeraga. Ati “Iyo abantu bashyize hamwe ntacyo batakora, abakirisitu batangiye batura kandi baratwizera babona tutari ibisambo [...], badutaye hanze ku zuba aho twasengeraga muri Mijema, mbwira abantu nti ntimubona ko tumeze nabi, muhaguruke twubake. Uwo munsi twatahanye amadorari ibihumbi bitatu. Amanyarwanda ibihumbi 800 na Mercedes Benz, ni mu mwaka wa 1995, ni bwo twaguze kiriya kibanza cya Kimisagara.

Uko Masasu yabaye Apotre

Yabisonanuye agira ati “Ubundi mu by’ukuri Bibiliya igaragaza ko hari intumwa, abahanuzi, abavugabutumwa, hakaba n’abo yita abapasiteri. Iyo mirimo yose irakorwa. Njyewe rero nasanze ndi umuntu ukora umurimo wo gutangira, iyo byafashe ishusho nkajya ahandi kandi iyo ni kamere y’Intumwa (Apotre).”

Uko umurimo w’Imana waje kwaguka

Abantu babaga bari mu itorero ryacu iyo bajyaga mu kandi gace, basabaga ko tujya kuhakorera natwe [ ...], ahenshi ni gutyo twagiye tujya kuhakorera; ni ko Gisenyi , Butare n’ahandi hatangiye.”

Itorero rya Restoration Church rimaze kugira abayoboke basaga ibihumbi 30

Dufite amatorero 70 mu Rwanda, muri Congo ni 13, muri Sudani y’Epfo twahatangiye umurimo n’u Burundi, Kenya na Uganda hari umurimo utangira.
Itorero uko rihagaze ubungubu rifite amatorero 100. Twarenze imipaka ya Afurika, ariko njyewe ngenda gahoro n’abadusaba gufatikanya nabo, kubabyara cyangwa kubaha izina ryacu ntidupfa kubibemerera kuko naje gusanga gupfa kwaguka [...] hari umwimerere utakara, n’abatwitirirwa cyangwa abatwiyitirira ntiturabaha uburenganzira bwuzuye.

Itorero Ntiryubakiye ku muntu umwe...

Itorero rikeneye gucungwa (management), rikeneye ubucungamari busobanutse, ingangabihe, ibyo rero byaradufashije [...]. Icyo kintu cy’igenamigambi n’imiyoborere myiza ihamye biradufasha cyane.
Abo turagira ntabwo ari ibicucu, iyo utoragura ushyira mu mufuka barabireba. Urusengero rwa Kimisagara ruhagaze hafi miliyoni 2 z’amadorari, twafashe inguzanyo ya miliyoni 84, abakirisitu barayishyuye mu myaka 5. Urusengero rwa Masoro rwatwaye asaga miliyoni imwe y’amadorari.
Mu bindi bikorwa navuga, dufite amashuri 8 abanza, dufite amashuri y’incuke 10, dufite ikigo nderabuzima ku Gisenyi, dufite amashyirahamwe afasha ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, dufasha abana barenga 3000 batishoboye, imfubyi [...], twishyurira abantu ubwisungane mu kwivuza.

Ntabwo nakorera Imana ngo mbivange na Politike

Abajijwe n’umunyamakuru impamvu atajya agaragara muri politike nk’abandi Bapasiteri, Apotre Masasu yasubije agira ati “Njya kureka umurimo wanjye nka Enjeniyeri si uko nahembwaga make. Umurimo w’Imana ni mugari sinawubangikanya n’ikindi kintu. Umwanya mfite ntabwo uhagije ngo nsagurire Politike. Abantu bakora umurimo w’Imana bakawuvanga na Politi biba bibarimo, njye rero ntabwo nakorera Imana ngo mbivange na Politike, akazi nkorera Imana ndakishimiye, ndanyuzwe pe.”
Apotre Masasu, avuga ko nta bamurinda agira, agira umunsi wo kwakira abantu umushaka wese akamubona. Yishimira ko ari mu iyerekwa n’umuhamagaro Imana yamushyize ku mutima, kandi agashimira intama aragiye kuko zimufasha mu kwagura ubwami bw’Imana.

Apotre Masasu afite umugore umwe n’abana batanu
Imbere mu rusengero rya Restoration Kimisagara
Inyubako nshya y'urusengero rwa Restoration Church i Masoro
Imbere mu rusengero rwa Restoration Church I Masoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza