Imyifatire ya bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gaturika yabereye Rugamba ikigusha

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 30 Nzeri 2015 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Ubwo yari umunyeshuri mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, Rugamba Sipiriyani yaberewe ikigusha n’imyifatire itaboneye ya bamwe mu bari abayobozi ba Kiliziya Gaturika mu myaka y’1959.

Mu buhamya bwatanzwe n’umuyobozi wa ‘Communauté de l’Emmanuel’, Ngarambe Francois Xavier, tariki ya 18 Nzeri 2015 ubwo hatangizwaga gahunda yo gushishoza harebwa niba Rugamba Sipiriyani n’umugore we Mukansanga Daforoza bakwiriye gushyirwa mu rwego rw’abahire n’urw’abatagatifu, bagarutse ku buzima aba bombi banyuzemo ndetse n’uburyo baje kuba abakirisitu bahamye mu kwemera kwa Kiriziya Gaturika. ‘Rugamba yatakaje ukwemera...’

Ngarambe Francois Xavier , yavuze ko Rugamba arangije kwiga mu Iseminari Nto i Kabyayi aho yatsindaga neza, yakomeje muri Seminari Nkuru.

Yagize ati “Yinjiye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda mu 1954, ariko ahava 1959 yaratakaje ukwemera kubera kwiga ibitekerezo by’abahanga mu bitekerezo bitemera Imana bishingiye kubyo bita’ ‘philosophie existentialiste’ ariko kandi binatewe n’imyifatire itaboneye ya bamwe mu bayobozi ba kiriziya yamubereye ikigusha mu bibazo u Rwanda rwari rufite.”

Akomeza avuga ko Rugamba , yakomereje amasomo muri kaminuza yiga amateka, arambagiza umukobwa witwaga Xaverine Mukahigiro , ariko aza kwicwa we n’umuryango we mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1963. Hanyuma mu 1965, yashakanye na Daforose Mukansanga, Xaverine Mukahigiro akaba yari nyina wabo.

Rugamba arwaye nibwo yahimbye indirimbo ye ya mbere avugamo Imana n’Ijuru
Nk’uko Ngarambe yakomeje abivuga ngo mu mwaka w’1982, Sipiriyani arwaye yasenderejwe muri Roho mutagatifu , indirimbo imuzamo, ari nabwo bwa mbere yari ahimbye indirimbo avugamo Imana n’ijuru. Uko guhindukirira Imana ngo bikaba ari imbuto y’isengesho rititsa ry’umugore we Daforose.

Nyakwigendera Rugamba Sipiriyani n'umugore we Daforoza bashobora kugirwa abahire

Kuva ubwo urukundo yakundaga umugore ruhinduka rushya, bahinduka abashakanye barangamiwe na bose, urugo rwabo ruhinduka urw’isengesho, n’ubwo mbere yo kugarukira Imana yarangwaga no kumuca inyuma ndetse hari n’igihe Daforose yigeze kumara 8 yarahukanye, baza gusubirana bigizwemo uruhare na Alexis Kagame, indashyikirwa mu mateka y’u Rwanda.

Muri ubu buhamya bavuga ko nyuma yo kugarukira Imana no gusenderezwa Roho mutagatifu , urugo rwa Sipiriyani na Daforose, rwabaye urugo rw’intangarugero ndetse ngo ntibagiraga n’umunyarwanda batandukanya n’undi.

Ngarambe yagize ati “Rugamba yakundaga kuvuga ati ‘dufite ishyaka rimwe rukumbi ni irya Yezu’. Ntiyatinyaga no kugana ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwariho icyo gihe abusaba ko hakurwaho kwandika amoko mu irangamuntu , akanasaba ko bahosha imvururu z’urwangano n’ubwicanyi. Yari umuhanuzi w’amahoro, ubumwe, ukuri, urukundo , impuhwe n’ubutabera.”

Yarazwi cyane nk’inzobere mu bumenyi bwa muntu, igihe kinini akagiharira imivugo, indirimbo n’imbyino. Yaje kuba umwe mu banditsi bakomeye b’ubuvanganzo mu gihugu cyacu. Ahimba ibisigo n’indirimbo amagana n’amagana, ubwo bumeyi buhambaye bwatumye aba umwe mu banononsoye umushinga w’ingoro ndangamurage ku muco Nyarwanda ya Butare.

Rugamba yishwe ku ikubitiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi , tariki ya 7 Mata 1994, umugore we n’abana 6 nabo baricwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza