- Inkuru zoherezwa kuri info@igihe.com!
- Itariki ntarengwa ni 11.2.2010!
- Ikigamijwe ni ukugeza kuri bagenzi banyu ibyiza mwabayemo mu rukundo!
- Abazitwara neza bagenewe ibihembo bitandukanye!
Bakunzi ba IGIHE.COM, mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa St Valentin wari umutagatifu w’abakundana, urubuga rwanyu mukunda rwabateguriye irushanwa ryagenewe abakundana by’ukuri.
Kuva uyu munsi muboneye iyi nkuru, kuzageza tariki 11.2.2010, mutumiwe mu irushanwa ryagenewe abakundana, aho umuntu azajya yohereza inkuru ya mpuruye aha (histoire vrai/true story) ku byamubayeho we n’umukunzi we, yaba uwo bari kumwe kuri ubu, cyangwa uwo bahoranye. Iri rushanwa rigenewe abafite abakunzi bose, cyangwa se babigeze, baba bari mu Rwanda cyangwa hanze.
Nta kindi rero uretse kwifashisha mudasobwa, maze mukandika. Gusa hari ibigomba gukurikizwa, aribyo:
- Kuba inkuru yarakubayeho wowe ubwawe;
- Kuba ibaze neza kandi yaryohera uyisoma;
- Kuba itarengeje paji ebyiri, yanditse muri fonts ya Verdana, ifite inyuguti za 12 (Verdana 12).
- Inkuru zoherezwa kuri info@igihe.com, umuntu akandikaho izina rye. Ariko iyo abisabye ashobora gutanga izina rindi yaba yitwa mu nkuru (pseudonyme). Ushobora kuba witwa Kanyeshyamba Sylvestre, ukavuga uti "ndashaka ko mu nkuru muvuga ko nitwa Kamali." Uku ni nako ushobora kubikora ku izina ry'umukunzi wawe.
- Buri muntu yemerewe kohereza inkuru imwe gusa (bizagenzurwa)!
Inkuru zizagaragara ko zujuje ibyangombwa byavuzwe haruguru kurusha izindi zizajya ku rubuga IGIHE.COM, aho zizahora kuko nta kuru n’imwe ijya ivanwa kuri uru rubuga. Zizabonwa kandi n’ibihumbi n’ibihumbi by’abandi basomyi basura uru rubuga , banayitangeho ibitekerezo.
Abazagaragara ko bitwaye neza kurusha abandi bazahabwa amatike yo kujya kureba filime y’igitangaza yitwa ‘Ni Wowe Nkunda (Star In Love) izerekanwa i Kigali n’i Huye mu minsi iri imbere. Ku baba hanze cyangwa batashobora kuhagera, bazagenerwa ibindi bihembo bitandukanye bizateganywa na IGIHE.COM. uretse kureba premiere y'iyo film kandi, hari n'ibindi bihembo bishimishije, byose bikazatangazwa ku wa kabiri tariki 9.2.2010.
Ntitwahisha ko hari inkuru zifite amahirwe menshi yo gutsinda kurusha izindi:
- Inkuru izaba iherekejwe n’amafoto asobanuye (legendés);
- Inkuru izoherezwa n’umunyamuryango wa IGIHE.COM wiyandikishije ( utari umunyamuryango ntahejwe!);
Twababwira iki rero? Nimwegere za mudasobwa zanyu, maze musangize abandi ibyiza mwabayemo, bityo mubabere icyitegererezo cy’urukundo.
Amahirwe masa!
Ubwanditsi