IGIHE.COM yagiranye amasezerano y’ubufatanye na The Blink Magazine
posted on Feb , 26 2010 at 08H 24min 31 sec viewed 1258 times
Mu rwego rwo kugirango habeho ubufatanye mu buryo butandukanye hagati y’ibitangazamakuru byombi, igihe.com na The Blink Magazine byasinye amasezerano y’ubufatanye.
The Blink Magazine ni ikinyamakuru gisohoka rimwe mu mezi abiri kikaba cyandikwa mu rurimi rw’icyongereza. Mu myandikire yacyo cyibanda ku myidagaduro. Cyatangijwe n’urubyiruko nyarwanda rwari rurangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’2006.
IGIHE.COM ni urubuga rwa internet rwashyizweho mu mwaka wa 2009 na sosiyete Igihe Ltd igizwe ahanini n'abanyeshuri biga muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda; uru rubuga rukaba rwibanda cyane ku makuru yose yerekeye u Rwanda n’ayo hanze.
Aya masezerano ahanini agamije kugirango hagati y’ibitangazamakuru byombi habeho imikoranire inoze ndetse n’ubufatanye . Ikind kigamijwe ni ugukorana bisesuye kugirango abanyarwanda barusheho kubona amakuru menshi kurushaho kandi acukumbuye.
Ubwanditsi
| Latest Videos in this group |
|