- Ohereza ijambo IGIHE kuri 123!
Banyamuryango ba www.igihe.com namwe mukunda gusura uru rubuga ubutitsa, twishimiye kubabwira iyi nkuru nziza!
Mu rwego rwo kujya mbere mu ntego twiyemeje yo kubagezaho ibisubizo bibanogeye, no kubafasha kumenya ibibera hose mu Rwanda no hanze, tubazaniye ubu buryo bushya bwo gukomeza kunyurwa birushijeho na IGIHE.COM, bikaba bizabafasha gukurikira ibijya kuri uru rubuga mukunda aho muri hose n'igihe cyose...
Kuko igihe.com ifite ububiko bw'inkuru bunini kurusha izindi mbuga za internet zo mu Rwanda, kandi kubera inkuru nshya ziyongeraho buri gihe, ubwo bubiko (database) buragenda bwaguka kurushaho. Ibi bamwe muri mwe bisa nk'ibitaborohera, ntibamenye amwe mu makuru kuko aba yabacitse.
Abantu benshi bagera ku IGIHE.COM bakoresheje mudasobwa nini (desktops) cyangwa se izigendanwa (laptops). Ikibazo gusa ni uko buri gihe uba udafite mudasobwa iruhande rwawe...Ibi byatumye twibaza tuti:
"Umuntu yabasha ate kubona amakuru akoresheje telefone iyo ariyo yose, kandi aho ari hose?"
Igisubizo cy'iki kibazo nta kindi kitari ikoranabuhanga ry'ubutumwa bugufi (SMS technology). Buri muntu ufite telefone igendanwa iyo ariyo yose ashobora kubona amakuru yose ashyushye kuri www.igihe.com igihe yohereje ijambo IGIHE kuri 123. Numara kubikora, uzabona SMS iriho umutwe (titre/title) n'intangiriro y'imwe mu nkuru ziba zishyushye icyo gihe.
Mu minsi ya vuba cyane, tuzabaha ubundi buryo bwo kuborohereza buzatuma mubona icyo mushatse cyose muri database yacu; ntiduhwema gutekereza ku buryo bwo kuborohereza!
Igihe cyose n'ahantu hose ushakiye, ushobora kohereza ijambo IGIHE kuri 123 maze ukabona inkuru nshya
rwose ku www.igihe.com...
Liambi Willy, www.igihe.com webmaster