Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Ibyo usabwaArtIzo mwatwandikiyeSpecial Valentine's Day

Alain yahuye n'inzitizi nyinshi, ariko urukundo yakunze Aliane ntirwigeze rukama...


posted on Feb , 12 2010 at 13H 22min 07 sec viewed 15094 times



Mfite imyaka 19, nakundanye n'umukobwa witwa Aliane , hakaba hari mu mwaka w'2005. Icyo gihe twigaga mu wa 5 mu kigo cy'amashuri cya mutagatifu yozefu. Urukundo rwacu rwari rwiza , ntacyo twari tubaye , abantu bose bari bazi couple yacu .

Njye ku bwanjye numvaga nkunze Aliane n'umutima wanjye wowe ariko we ntiyankundaga nk'uko na mukundaga. Tumaze kujya mu biruhuko , yaje kunsura ansaba imbabazi ambwira ko ngerageza kumwereka ko mukunda ariko we ntabibone , ariko ko yamaze kubibona kandi yifuza ko twakundana.

Byaranshimishije maze umwaka wakurikiyeho tugiye mu wa gatandatu dusubira ku ishuri , urukundo rwacu rwari rwiza , abantu bose bibaza uko byagenze kuko yahoraga anyiyama. Byaje kugera aho turarangiza maze twese turataha. Dutegereje amanota urukundio rwacu rwari rwiza cyane kuko ntakibazo na kimwe twigeze duhura nacyo .

Tariki 20/02/2008 nibwo Aliane twari tumaze imyaka itatu dukundana yampamagaye maze arambwira ngo ndumva ibyacu twabisoza kuko mbona ntacyo mu buzima wazamarira, aho nari ndi umunyeshuri muri ULK we yiga i Mudende. Byarantunguye ariko ntakundi nari kubigenza .

Ndatuza, mpita mfata izindi gahunda kuko nabonaga ubuzima bwanjye butakomeza mbona uwo nakunze amaze kunyanga. Icyambabaje kurushaho ni uko Aliane yari yarasanze umuhungu w'umukire wigaga muri KIST wari uri hafi kurangiza muri CIVIL.

Byabaye ngombwa ko njya hanze kugirango mbashe guhunga agahinda , ariko biranga agahinda karanga kanga kundekura , ntibyatinze ngerageza kujya menya amakuru ya Aliane ngo menye neza uko amerewe. Umunsi umwe naje kumva ko yaba arwaye ntibyampa amahoro ngerageza kumenya icyo arwaye ariko icyantunguye muri ibyo nuko we yanze kubimbwira ubwo namuhamagaraga.

Byabaye ngombwa ko mpamagara mama we maze ambwira ko yanduye sida! byarambabaje maze nza kumenya ko wa muhungu yanamwanze kubera ingeso zitari nziza. Njye nkaba narabimenye umwaka ushize mu kwezi kwa 5 , binyanga mu nda maze kubera urukunda nari ngifitiye Aliane ndamuhamagara musaba ko yakwakira ibyamubayeho byose ko muri inyuma .

Yarabyemeye anyemerera ko agiye guhinduka. byaranshimishije maze nyuma y'amezi atatu gusa nahise mushakira ibyangombwa maze muzana iruhande rwange kuko numvaga nshaka kumwitaho bihagije kubera ko mukunda.

Ubu turabana hano muri Canada kandi ndumva ntakizambuza kuzamufasha gusaza n'ubwo yanduye. byarangoye kugirango angereho ariko narabibashije kuko mukunda.

Murwanashyaka N.M Alain

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Chrysostome yakoze amakosa ariko umukunzi we daphrose aramubabarira, none bamaranye imyaka 10...
 
Alain yahuye n'inzitizi nyinshi, ariko urukundo yakunze aliane ntirwigeze rukama...
 
Nubwo lucien yababajwe kenshi n'abo yagiye akundana nabo, ubu yabonye uwo bakundana bararushinga
 
" kuba yaremeye kumbwiza ukuri ntampishe mbere yuko tubonana byatumye ndushaho kumukunda", jean
 
"uwo munsi nibwo namenye ko ari imfura y’amavuko nubwo yari imfura y’imfuruka z’umutima wanjye", theo
 
Urukundo rwa lindah na munrim rwatsinze ibigeragezo!
 
Urukundo chouchou yakunze diddy imyaka itandatu...
 
Inkuru y'urukundo rudasibangana rwa claude ngabo na anita!
 
Gukunda no gukundwa nibyo byishimo bikuru byo kubaho: iranzi
 
Yigeze kuntera indobo, ariko ubu turi kumwe: jadofary
 
Page:1 | | 2| | 3|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3|
by rasndanyu5 Posted 2010-07-07 03:55:50

Alain uratangaje cyane ngewe ndumva wabera urugero abantu bose

0
bad good




 
by tetalynka Posted 2010-07-02 13:13:45

be careful,Allain

0
bad good




 
by Unknown Posted 2010-06-30 03:50:44

erega ywo muzahura ntimubisikana kandi uko uzaba guhora kugutegereje
Alain rongora umuntu mais uwiyishe ntaririrwa gusa ntuzicuze dear take responsibility on your life

0
bad good




 
by ibibazo Posted 2010-06-13 15:21:15

Nsututi zanjye ngarutse mbashimira , ubu njye na Aline turakomeye ubu turi no mu Rwanda naje gukwa.

mukomeze mugire ibihe byiza

0
bad good




 
by saidmuda Posted 2010-06-09 06:12:26

Ariko ntukajye ukabya sha,wowe umuntu arakwanze wigiriye imahanga none uramuzanye yarananduye?

0
bad good




 
by niyodas Posted 2010-04-30 03:04:34

sha ntugire ikibazo gusa njye igitekerezo njye nabaha musengeImana kuko ishoboye byose ijya ibasha gukiza sida.kuko icyemezo wafashe n'Imana iragishyigikira kuko ikunda abatangana imbabazi kuko nayo ari inyembabazi.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-04-23 16:20:29

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-04-22 05:00:44

Alain uraturagiye kabisa!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-04-15 06:20:59

Biratangaje peee gusa uri intwari

0
bad good




 
by fagkuba0002 Posted 2010-04-07 06:08:26

Yewe none se murabana cyangwa se ni umugenzi wawe usanzwe cyokora urukundo ni ingwara mu zindi ariko nabwo nizeye ko muri abagenzi mudashobora kubana kuko ntabwo numva ukuntu wabana n'umuntu uzi ko urwaye ?cyokora reka ne kuvuga ubwo nawe uzi icyo gukora.

0
bad good




 
by Uwimnalice Posted 2010-04-07 00:17:02

Ncuti Alain nizereko atari impuhwe umufitiye ahubwo ari urukundo! Kuko impuhwe zirashira iyo ubonye ubabaye cyane. Courage Umugisha uva ku Mana ubatwikire

0
bad good




 
by bahizidonat Posted 2010-04-06 10:43:19

Ndi umusore wi imyaka 24 mfite akazi gaciriritse nakundanye n'umukobwa kuva taliki 12/08/2009 turakundana karahava mwereka inshuti zanjye nyinshi nateganyaga kujya kumwerweka ababyeyi hanyuma kuri taliki 13/03/2010 nibwo nabonye tel ye ambwira ngo tubireke mubajije ambwira ko ari impamvu ze ariko k0 nanongera gukunda azakunda undi utari njyewe narababaye kuburyo nabuze aho nahera njira uwo mbibwira ndahabura none ndabinginze mungire inama kuko kumwibagirwa byaranze peee

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-30 05:02:08

Iby'isi ni amabangga kandi Kanaka yaravuze ngo la vie est une roue qui ne peut pas s'émouvoir sans écraser quelqu'un. Alain, humura uzapfa. Cyakora wihahamuka uzajya aheza. Nutanajya mu ijuru uzasanga Aliane ikuzimu agushimire ntuzahahangayikira cyane.

0
bad good




 
by umujlo Posted 2010-03-30 04:32:26

Alain nukuri uri umugabo.Imana gusa izabafashe naho ubundi urwo ni rwo rukundo.

0
bad good




 
by nezaneza Posted 2010-03-30 04:26:44

ohh sorry iyinkuru yari yaranciste
gusa inyibukije byinshi.
mwemere ibyo Alain ababwira,ok sishaka kwivuga
ariko nageze kure cyane aho nakubze umuntu akaza kunbwira ko yanduye!!!!!!(anbeshya)muri make kari akadobo
mukubinbwira kuko nari namukunze bya trop
rwiyongera 100% nkarara murota kwiga biranga azkunbwira ngo<CA C`EST NE QUESTION DE L`AMOUR C`est de l`AMITIER>Nageze kure aragenda arnka tira peh.apres nka 4mois nba mubitaro IMANA izakumukoresha aranpamagara
navuganye nawe npita nbamuzima mumutwe ndasubira nba umuntu,
azakusaba inbabazi anbwira ko yanbeshe kugezakuri iyi saha nabuze icyo nkora ndacyamukunda but mpora nibuka aho yangejeje bikandenga akeneye ko dukundana tukaba twanabana,
ariko jye byarandenze iteka nibuka rirya janbo ,nuburyo ki ,naho nageze,
nkabura igisubizo.Reo bibaho peh
Alain ndamwuuuunva 100%
bene Data iyo wakunze mukuri,no mumwuka,ntacyo ugendeyeho ntupfa kwivanamo uwo wakunze.
ahubwo mugire urukundo ruhamye.
IGIHE.munbabariye mwayitanbusta
nibiba ngonbwa mwazansaba detail zose nazibaha.

0
bad good




 
by uwitmartin25 Posted 2010-03-30 03:20:51

Ibyo alain yakoze ni uburyohe bw'urukundo bwamurenze.Aho kuba deçu kubera gukunda uwo utamenyereye wagumana nawe iyo ibikwemereye.Ibyo mvuga nange byambayeho,umuhungu twakundanaga anca inyuma 1 gusa ahita yandura kuko ubwo narintwite twaripimishije 3 fois dusanga turi bazima,dusubiyeyo nsanga yaranduye kuko mbere yo kuryamana twajyaga kwipimisha ku ncuti ye bimwe bigira vuba aho yakoraga kubitaro.So dusanze yaranduye ambwira ko aherutse kunca inyuma numukobwa biganaga aho barimuri stage.twari tumaze 5 turi kumwe,twateguraga ubukwe kuko ninda yari nkuru,nuko musaba ko twakomezanya kuko numvaga bingoye kdi ntawundi nigeze nkundana nawe mbere y'igihe.Yarabyanze ati<<nubwo ibi
bimbayeho ndagukunda,zagukunda iteka ariko sinakwangiriza ubuzima>>.twabibwiye ababyeyi badutegeka ko tutabana ko ubuzima buzakomeza umwe kuruhande rwe. Ubu mfite umwana wange kdi ntakibazo ndamufasha muburwayi bwe kandi nkanamufata nkamusaza wange.niba Alain we yariyemeje ibyo nange nicyo nari nafashe nuko nyirubwite yabyanze.
So nibintu bibaho bitewe nuko mubanye,Urukundo rwihanganira byose bagenzi ntimugirengo yarasaze pe.
murakoze.
Dina

0
bad good




 
by cyatumyaza Posted 2010-03-29 09:42:16

urukundo nyakuri si agahararo, ndi kumva Alain arenze imitekerereze yacu pe!

0
bad good




 
by cyatumyaza Posted 2010-03-29 09:30:10

Alain, ntusanzwe pe! jye ndumiwe nonese uri kristu witangiye abanyabyaha?

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-20 11:12:55

alain uri uwambere sinarinziko urukundo rumeze gutyo rubaho urantangaje cyane unsuhurize ariane umubwire yihangane

0
bad good




 
by ujujapan Posted 2010-03-18 12:53:09

vraiment,Alai uri umugabo kandi ureba kure, gusa ikibazo ni kimwe ko Alliane yakwanze bwa mbere akongera ku kugarukira bugira kabiri ku nshuro ya gatatu agatinya kugira icyo agutangariza, ukeka ko yabaye agufitiye urukundo agatinya kubikubwira ?, ko byari byararangiye se yatinye iki? Umva nshuti kuba urikumwe na Alliane mubanye neza birashoboka cyane kandi si namwe mwenyine njye numvise ariko menya neaza ko Alliane atagukunda namba , kuko urwo agukunda ni uko wemeye kumukura mu rwobo yari yihebye none wemeye kumuba hafi ndetse wongera ho no kumukorera ibishoboka byose nk'ibyabantu bakiri bazima? wowe se ubwo urumva wagotwa?. gusa Imana yatumye bibaho izi n'uko bizarangira je vous encourage.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-15 08:40:48

uri umuntu wumugabo peeee!!!!!!!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-15 07:17:37

Alain,njye ndibaza niba udafite psychological problem ? Mu byukuri umukobwa wari waraguteye akandobo,akajya gukora uburaya, akagera aho yandura sida.Watwumvisha ute ko ibyo uvuga ari ukuri? Gusa urashaka kutwumvisha ko uri umwana mwiza kandi ataribyo.Keretse niba uwo mukobwa ari wowe wamuteye iyo sida, nyuma ukabura undi ukwemera kubera ko ufite sida, nibwo tubasha guha agaciro ibyo uvuga. Naho ubundi ureke kubeshya abana b'abanyarwanda,kuko ibyo byazabatera gukora nkibyo utubeshye. Gusa wihanganire imyumvire yanjye. GUSA WARAKOZE KUKO UTUMYE TUBASHA KUBITEKEREZAHO.

0
bad good




 
by ibibazo Posted 2010-03-15 01:28:20

@ All : Mbanje kubashimira ibitekerezo byanyu gusa Imana ikomeza kumfashe kandi namwe ibafashe icyemezo cyange ni ndakuka kandi nshimiye abanshyigikiye . NJYEWE NA Aliane turabashimira cyane . nzabagezaho amafoto y'ubukwe bwacu vuba.

0
bad good




 
by twagiramungus Posted 2010-03-14 17:07:50

it's time 2 sketch our life.

0
bad good




 
by kenssando Posted 2010-03-10 08:29:54

uri intwari kabisa ndatunguwe

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Latest Videos in this group
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com