Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
BiographySuccess storiesLife styleInterviews

Kuki bamwe mu bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abakozi bo mu rugo?


posted on Mar , 01 2010 at 09H 41min 36 sec viewed 7969 times



Ubundi umuryango uzana umukozi w'umukobwa (abenshi bakunze kwita umuyaya) kugira ngo afashe urugo imirimo iba yabaye myinshi nko kurera abana , gufura, guteka n'ibindi. Ariko hari igihe kigera, umwana w'umukobwa agasabwa gufasha umuryango mu bitaramuzanye-agasabwa gukoraba imibonano mpuzabitsina n'umugabo.

Ni iyihe mpamvu itera umugabo gusaba umukozi ko bararana? ni gute byakwirindwa? Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko y'umwanditsi Bangambiki, turavuga kuri iki kibazo cy'ingutu cyugarije ingo zitari nke.

1. Impamvu zituruka ku bagore

*umugore ashobora kuba afite akamenyero ko kudakorana imibonano mpuzabistina n’uwo bashakanye. Hari abagore bamara kubona bashikamye mu rugo bakareba umugabo nk'ikimbwa ihaze.


*Abagore benshi bamara gushaka ntibakomeze kwiyitaho no kwisukura nk'uko babikoraga bakiri iwabo, bakifata uko babonye ku buryo bituma umugabo yumva atakimukunze.

Nk’uko umwanditsi Bangambiki akomeza abivuga ngo:

*Hari igihe umugore aba ari we utunze urugo bityo agatekereza ko afite agaciro mu rugo kurusha umugabo ibi bigatuma asuzugura umugabo

2.Impamvu zikomoka ku bagabo

*Rimwe na rimwe impamvu umugabo yangirwa gukorana imibonano mpuzabistina bituruka kuri we. Hari abagabo batekereza ko umugore ari igikinisho cy'Imibonano mpuzabistina ukamufata uko wiboneye n’uko ubishaka.Hari abagabo bava mu kabari n'ijoro banuka inzoga n'amatabi bagatangira gutesha umutwe abagore babo .Abagabo bagomba kumenya ko abagore badashimishwa n'imibonano mpuzabitsina batiteguye,batanabonamo inyungu.

*Ingeso y'ubusambanyi.Hari abagabo bakunda gukora imibonano mpuzabitsina bakaba bayikorana na buri wese ntakurobanura.

3.Impamvu zikomoka ku bayaya

*Hari igihe umuyaya ubwe yihigira umugabo, akarushanya na nyirabuja kurimbira umugabo.Agahora yikoresha ibintu bishobora kugusha umugabo.

*Ubwoba bw'umuyaya. Umuyaya ashobora gutinya kwirukanwa ku kazi akemera agakorana imibonano mpuzabistina na shebuja.

Ingaruka mbi ku gukora imibonano mpuzabistina n’umuyaya.<

*Umugabo asuzuguza umugore we mu maso y'umuyaya
*umugabo aba yitesheje agaciro
*Urugo rushobora gusenyuka
*Kwandura indwara z'ibitsina ndetse no kuba yakwandura virusi itera sida.

Uburyo bwo kubyirinda

*Mugore ita ku mugabo wawe. Wimurakaza ngo utume atekereza ku muyaya, abagabo bamwe ni abanyantege nke. Musobanurire mu rukundo niba ufite ikibazo cyatuma utabasha guhuza urugwiro nawe.
*Mugore ifate neza,isukure. Abagabo bakunda abagore biyitaho. Bwa bwiza bwawe umugabo aracyabukeneye. Cyangwa uragira ngo ajye kubuhiga ahandi!

*Mugabo menya ko umugore atari ingamiya yawe. Ntabwo wagombye kwibwirako wamukoresha icyo ushaka n’igihe ushakiye.

Menya ko umuyaya ari umukozi atari umugore wawe
*Muyaya,waje gushaka akazi ntiwaje gushaka umugabo no gusenya ingo z'abandi.

MUHIRWA Olivier
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Kwiroteraho ntibivuga ko umuhungu akeneye gukora imibonano mpuzabitsina ahubwo aba yakuze
 
Ese waba ubasha kwemera umukunzi wawe uko ari no kwihanganira uko ateye ?
 
Waba warigeze wifuza gusubirana n’umuntu mwakundanye ? wabigenza ute ?
 
Ese wakoresha ute neza igihe cyawe ?
 
Paris hilton yafatanywe cocaïne
 
Waba uzi se amabanga 3 areba abashakanye?
 
Wakwitwara ute igihe ugiye gukora interview yo kwaka akazi?
 
Ni gute ushobora kubaho buri munsi unezerewe?
 
ese urugo rw 'amahane, rw’amatiku, rw 'abasinzi rushobora kubyirura abana beza?
 
Ese waba uzi ibi ?
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by dios105 Posted 2010-08-10 11:51:36

yewe si abagabo gusa, hari n 'abagore bahitamo gupfuburwa n 'ababoyi cg abazamu.

0
bad good




 
by dios105 Posted 2010-08-10 11:44:40

inyama ni inyama, kandi nta mwobo udahisha inzoka. ubwo se wakwirirwana umutsima mu ntoki ngo utegereje ko nyiramama wanje azana uburishyo kandi hari undi muntu uri free n 'imboga z 'iwe!!! ahubwo uwo mukozi iyo umukorejeho bituma akora neza. naho iyo ntacyo umurebeye bituma agira umushiha, akajya ibiryo abipfunamo cg akabikoramo atakarabye (avuye nko mu musarani)! bituma na none nyirabujya aruhuka izo ndembo za buri munsi.ubundi iyo ari umwangavu nawe aba abikeneye bya hatari kuko akenshi yumva batakisha nyirabujya nawe agashyukwa. ubwo rero umugabo agomba gushyira mu gaciro, akabasaranganya kuko ni nk 'aho aba afite abagore babiri.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-04-28 06:14:47

nganjye niko mbibona Icyo Cyapapa ntuza! ahanini kibiterwa n'umugore kuko burya bamwe mubagore tugira defo, iyo tubonye tuvuye iwacu Basi ntacyo twongera kwitaho cyangwa guhanayiira kubijyanye n'umugabo, ahubwo impungenge twari dufite mbere tuzimurira kumitungo n'ibindi, tugatangira kubonako Ntacyo tuzageraho umugabo ntacyo yitaho ibintu nkibyo.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-04-28 06:11:33

mwe hari byo utazi! iyo umugore murugo abana neza n'umugabo we umukozi arabimenya, ariko iyo bitagenda neza nabwo arabimenya iyo umugore ariwe munya mafuti akenshi umukozi ahengamira kumuntu urengana akumva iyaba yariwe haricyo yakora n'uko bikaza kugera naho kuba yamuhaho ntacyo bimutwye kuko abasa naho amugirira impuhwe! ati reba disi Cyapapa ntuza Umugore ntaba acyitayeho! ati ukuntu cyitonda kubona natwe abakozi aducaho akadusuhuza! ibintu nk'ibyo maze agatangira kumwereka ko nawe ari mwiza, akamwambarira kamini utubere akaduhaarika maze cyapapa ntuza kigatangira kikibagirwa ko aricyo cya Bosi maze.....

0
bad good




 
by phaisy Posted 2010-04-04 08:07:16

reka mbwire ba Patron baryamana nabayaya babo ko ari ukwisuzuguza no kwitesha agaciro; nibageze aho; BIBI!

+1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-17 14:49:33

sha mwahora ko umuyaya twari duturanye yatwaye boyfriend wabandi

+1
bad good




 
by rutagz80jookx Posted 2010-03-16 03:09:08

Good, ariko ubundi akabazo kamatsiko, ijambo UMUYAYA ryaturutse kuki? ko ari umukozi nkabandi, kandi ntawe akeneye affection!! ahubwo abagabo bagombye kwiyubaha igihe bubatse. Kubasore nabo niba wikundaniye ntawe ushobora no kumushaka ntakabuza kandi ubuyaya burashira bucya bwitwa ejo.

+1
bad good




 
by rudarashid Posted 2010-03-11 13:10:42

umuyaya numuntu turabyemera, ariko se mugabo wowe arabona uba udahemukiye uwo mwashakanye? kandi ubwo uwo muyaya akwimye wamwirunakana! tureke gusenya ingo zacu kuko niko bitangira tubireke siyo bizuri.

+3
bad good




 
by solbon43 Posted 2010-03-10 05:57:47

ahha

0
bad good




 
by ingalliance Posted 2010-03-09 15:38:38

ariko se umuyaya sumuntu ra?

+2
bad good




 
by dmurith Posted 2010-03-04 08:26:41

aha ni hagati y'abashakanye noneho hagati y'abasore byaba byifashe bite
ese gukora imibonano mpuzabitsina n'umuyaya byo byaba bikwiye?
hanyuma se buriya umuyaya we ntago ari umuntu nk'abandi?

+3
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-01 10:32:14

Gusa umugore ubona umugabo ahuye n'akabazo agatangira kumureba nk'icyi imbwa ihaze rwose mujye mutoza abo bashiki bacu kuko si umuco wakunze kuranga urugo cg abantu baba barasinyiye urudashira(urukundo).Njye nzi uwo batanara muri chambre imwe kandi urebye ukuntu umugabo yamuzanye amukuye habi ntiwavuga.

+1
bad good




 
by gilbedou3 Posted 2010-03-01 05:04:35

thiz a serious prob men eve ry one ;husband or wife must avoid this behaviour and bring 2gether 4 effectif solutions

+1
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Ese umwana akwiye guhanwa cyangwa ntabikwiye?
 
Mbese uwo mwashakanye wasanze ariwe wajyaga wifuza utarashaka? niba atariwe se wakora iki?
 
Wakemura gute ibibazo byo gucibwa inyuma?
 
Ni gute wabona inshuti y’umuhungu cyangwa y’umukobwa
 
Imyaka 31 ku bagore, imyaka y’uburyohe n’ubwiza
 
Wanyoterwa ute n’uwo ukunda ?
 
Kuki abakoresha bamwe na bamwe banezezwa no gusambanya abakozi babo ?
 
Ububabare mu gihe cy`imibonano mpuza bitsina ku bagore (igice cya 3)
 
Latest Videos in this group
video
Dore uko ukwiye kujya woga...
video
Ijambo rya Perezida Kagame yakira Clinton Global Citizen Award 2
video
Keza Ruzima, umwanditsi w'ibitabo w'umunyarwanda w'igitangaza
video
Boston Children's Chorus performs with Children from Rwanda
video
Rwandan girls awarded for academic excellence
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com