Ubushakashatsi bwakozwe muri kaminuza ya calfonia bwagaragaje ko gufata akaruhuko ko ku manywa bakunze kwita sieste/siesta bituma umuntu agarura ubuyanja maze agakomeza neza ibikorwa bye by’umunsi. Si ibyo gusa kandi, kuko bituma ubwonko bushobora gufata neza amakuru (information) maze bukayabika, bikaba byakongerera ubwenge.
Abahanga bakomeza bavuga ko nk’abantu b’ibihangange bagiye bamenyekana nka Albert Einstein cyangwa John Kennedy, bagiraga uwo muco wo gufata akaruhuko kugira ngo bakore akazi kabo neza. Undi witwa Margaret Tarcher yemeza ko ushobora kwiryamira amasaha ane gusa mu ijoro ariko ukabona isaha imwe ku manywa yo kuruhuka.
Ikiza cy’iki kiruhuko ni uko iyo uryame bituma ubwonko bufata amakuru (information) y’ibyo wabonye cyangwa wakoze maze ikabona umwanya wo kubibika ahabugenewe bita “hippocampe” nyuma yo kubijonjora, bityo ikarekura umwanya wo gushyiramo ibindi mu gice cya kabiri cy’umunsi. Ibi bikaba biba hagati mu bitotsi, igihe akenshi umuntu aba arota. Aha niho uwitwa Dr Walter agereranya ubwonko nk’agasanduku k’amabaruwa; ku buryo iyo kuzuye bisaba kujonjoramo amwe n’amwe adakenewe maze asigaye agashyirwa ku murongo.
Ku bantu bamwe na bamwe bavuga ko aka karuhuko ari ak’abanebwe cyangwa se abanga kugafata kandi babifitiye umwanya, twabagira inama yo kwiruhukira kuko bituma umuntu akomeza akazi neza. Gusa ibi ntibivuze ko aka karuhuko kaba ikiruhuko cyo kuryamira kuko isaha imwe iba ihagije igihe wasinziriye.
Mahoro Christian