Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
BiographySuccess storiesLife styleInterviews

"Birambabaza kuba papa adahari ngo abone ibyo nagezeho", umuhanzi Meddy


posted on Dec , 20 2009 at 12H 18min 13 sec viewed 24072 times



Ubwo Meddy yari mu gitaramo Tukabyine mu Majyaruguru, Igihe.com yamwegereye agira icyo ayitangariza…

Igihe.com: Kuririmbira mu karere ka musanze wabyakiye gute?


Meddy: Ibirori by’uyu munsi byari bishyushye kurusha ubushize kuko indirimbo nyinshi zitari zakageze hano igihe mpaherukira.

Igihe.com: Waba se wakunze abafana bo muri uyu mujyi, bakwakiriye neza?


Meddy: Nabakunze ahubwo nshaka no kazagaruka muri gahunda ya Launch Tour, kuko mfite gahunda yo gukora launch mu turere twose tw’u Rwanda.

Igihe.com : Nyuma yaho ibihangano byawe bizamukiye hari icyo byaba byarahinduye kuri wowe ku bijyanye n’ubuzima bwawe bw’ejo hazaza?

Meddy: Ntabwo ari kinini cyane usibye ko nyine iyo ufite impano ni ngombwa kuyikoresha, naho ubundi gahunda mfite ni iyo gukomeza kwiga ariko naririmba byombi nkabikora, nzatangira umwaka utaha KIST muri Computer Science, ariko impano yo igomba gukoreshwa niyo mpamvu no kuririmba ntazabireka.

Igihe.com: Wumva uramutse ugize ubushobozi bundi butari muri muzika ari iki wakora?

Meddy: Nashimisha abantu kuko mu buzima nkunda gushimisha abantu, inshuti zanjye, ababyeyi banjye n’abafana, umuryango niwo wa mbere ariko n’abatishoboye nabafasha.

Igihe.com: Mu guhanga kwawe ni iki kigufasha iyo urimo wandika nk’indirimbo?(Inspiration)

Meddy:
Ushobora gukura inspiration ku bintu byinshi, ariko kuko nkunda kuririmba indirimbo z’urukundo ibyo ndirimba biva mu buzima bwa buri munsi.

Igihe.com: Umuhanzi wumva ukunze kurusha abandi ni uwuhe (Hanze y’u Rwanda) waguhaye inspiration yo gukunda umuziki.


Meddy: Michael Jackson, ku buryo mu mutwe wanjye ntabwo nemera neza ko yapfyuye, mu gihe yajyanwaga ku bitaro nicaye kuri tv kugera hafi saa kumi n’imwe z’igitondo numvaga bidashoboka.

Igihe.com: Ni nde muntu yaba ariho cyangwa atakiriho wifuje kuba wakwicarana nawe ku meza.

Meddy : Papa wanjye, kuko yakundaga gukina gitari cyane, kandi igishimishije cyane n’uko na mama yakundaga kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi akiga muri Kaminuza, none ubu yabonye imbuto muri njye ariko birambabaza kuba papa adahari ngo abone ibyo nagezeho.

Igihe.com : Waba hari icyo utekereza kuri 2012 ko bavuga ko isi ishobora kugira ikibazo?


Meddy: Usibye na 2012 na 2000 hari abavuze ko itazagera, ntabwo ubumenyi bw’abantu buragera ku rwego rwo kumenya ikintu nk’icyo ngo bavuge ngo iyi ni intangiriro iri ni iherezo, ntibishoboka.

Igihe.com : Ikibazo cya homosexualité mu Rwanda ukibona gute ?

Meddy : Icya mbere njyewe nkunda gusenga, numva birenze, usibye ko n’uburaya ubwabyo ari ibintu nanga cyane, Imana yasenye Sodoma kubera ibintu nk’ibi kandi ijambo ry’imana riravuga ngo mu minsi ya nyuma ibibi bazabyita ibyiza n’ibyiza babyite ibibi.

SIMBI J.

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Ikiganiro kirambuye n’umuhanzi kizito mihigo ku munsi wo kwibohora
 
Wari uzi ibanga riba mu musatsi wa chritian rwirangira?
 
Umuhanzi diallo yatuganiriye ku bikorwa bye
 
Producer kook-k, umujinya watumye aba icyamamare muri entertainment
 
Ikiganiro kirambuye na barassa, umwanditsi w'ibitabo w'umunyarwandakazi w'umuhanga kandi ukiri muto
 
umunyamakuru kanyamibwa patrick ntagikora kuri flash fm, twagiranye ikiganiro atubwira byinshi...
 
Ikiganiro kirambuye n'umwarimu wa yoga mu rwanda
 
Pasiteri karomba gael w'imyaka 21 arabivuga byose: idini rye, ubuzima bwe, ibimuhwihwiswaho...
 
Ndifuza kuzagira umugore unkunda cyane kurusha uko mukunda, kandi ukunda abantu n’imana : tom close
 
"birambabaza kuba papa adahari ngo abone ibyo nagezeho", umuhanzi meddy
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by leonlewis.leo81 Posted 2010-07-23 07:00:42

meddy dear,i really am sorry about your dad.life is so unfair u know.am glad you love God so much,he will help you through hard times.i am your fan and i love you birenze igipimo.God blessyou.you are a good guy and i wish i was your friend.

0
bad good




 
by bestjustin2020 Posted 2010-06-11 04:42:41

TH BEN turakwemara cyane

0
bad good




 
by irafranco2 Posted 2010-06-08 12:25:42

Byarenze igipimo koko smiley

0
bad good




 
by mbarushabe25 Posted 2010-06-07 17:14:42

hi,Meddy:nyuma y,igihe kinini tutumva musique Rwandaise.ni ukugerageza na clip video kuko urebye ibyo berekana ku ma tv yo hanze biteye isoni,amagambo meza y;indirimbo aburizwamo

0
bad good




 
by erwema Posted 2010-05-17 02:46:58

meddy turagukunda kdi wihanganire ibikubaho mubuzima nuko bingenda ungera kukintu wakwibuka ko ntawawe wakundaga uhari ngo akirebe ukababara gusa humura kuba ukunda imana byonyine ninwaro ikomeye courage god bress you.

0
bad good




 
by fgakuba0002 Posted 2010-03-30 07:11:14

Yooh nukwihangana nshuti kuri ibyo bya papa nuko mu buzima bigenda ,nanjye ngera ku kantu kose nkumva birambabaje kuko papa wanjye yanyifurizaga kugera ku byiza byinshi nkabona rero kubigeraho atakiriho ngo yishime nkumva agahinda karanyishe ,rero nshuti nukwihangana nuko bigenda.Imana gusa ijye ikomeza kukuba hafi muri byose no mubyo wifuza kugeraho byose .Kandi turagukunda cyane nubwo tutarakubona.

0
bad good




 
by mutef123 Posted 2010-03-10 07:06:07

MEDDY,NDAKUMENYASHA KO ABANA BAKUNDA CYANEE, UMWANA ATANGIRA KUVUGA AVUGA " NAMAYOBERA" KOMEREZA AHO KANDI UKOMEZE UMENYE IMANA,IZAKUGEZA KURE.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-01 07:34:05

go on men ;don't give up ;RNBurayumva pee.but help also us underground to rise up and avoid beef nigger.

0
bad good




 
by joy_michelle70 Posted 2010-01-24 16:39:25

hey look i'm trully sorry thatur dad he ain't their but i'm sureif he was their he would be proud of u liike how i am. i'm your fan i really loves ur songi wish i was ur friend but me and my besties we're ur fan.
MADDY plz keep up with good work.luv michelle

0
bad good




 
by joy_michelle70 Posted 2010-01-24 16:14:44

hey yall it me michelle i just wanna say that i'm fan of maddy
evenif i really don't understand some of songs i just wanna tell meddy that i'm his fan and he look just like my bestfriend jamie brain.

0
bad good




 
by umudendezo Posted 2010-01-18 11:25:49

smiley smiley hi me is dj

0
bad good




 
by p.ngabo Posted 2010-01-15 10:51:00

NAHO NAHO WE ARE TOGETHER

0
bad good




 
by nellykeyz06 Posted 2010-01-10 01:52:53

i love u so much Meddy kabisa uririmba indirimbo z'ubwenge kandi kip it up kuko ukundwa na benshi

0
bad good




 
by tonidine2002 Posted 2010-01-02 17:26:12

Mwana niko bigenda,buri gihe usanga umuntu ataba totaly complete,cyane iyo bigeze ku kibazo cyo kuba warabuze umuntu wakundaga cyane...nanjye bijya bindushya kuko kenshi nifuza kuba nakabaye ndi kumwe byibura na mama for her to see what i`ve achieved(by the grace of God o)not by me o.

0
bad good




 
by anonymous Posted 2010-01-02 14:32:33

Hi Meddy? I Goma kuri national TV rtnc-goma barakwemera. Uzabagezeho clips zawe kuko izo banyuzaho zagutera isoni uramutse uzibonye. Good luck

0
bad good




 
by kbizuru Posted 2010-01-02 08:45:48

Ndihamwe nabarwanya homosexuels.Tuzirwanye cyane, nitwanga zizatwangiriza igihugu cyacu cyu Rwanda.

0
bad good




 
by ingalliance Posted 2009-12-24 17:11:01

niwihangane Meddy Imana niyo nkuru yaguhaye impano nziza turagukunda.

0
bad good




 
by gatera90 Posted 2009-12-24 00:28:50

birababaje. ariko nka governement iba ibona ibyo ibikoraho bikwiye koko? amarorerwa nkaya, abantu babona aho yahereye yarateje iki imbere? njye ubwo busambanyi ntibukwiye ntibukwiye gusa mubwitege muzambwira, abasenga munfashe gusengera sodoms turikujyamo.

0
bad good




 
by pauletai Posted 2009-12-23 08:35:03

Meddy, komerez'aho kdi turagushyigikiye gusa ntuzateshuke ku ntwaro yawe yo gusengakuko niyo igufasha.ikigaragara cyo uri serieux mubyo ukora saba IMANA ikwongerere imbaraga.Ntukihebe kuko ufite umubyeyi uruta bose.

0
bad good




 
by umucles Posted 2009-12-23 07:52:15

meddy komerezaho Imana iguhe umugisha turagukunda cyane

0
bad good




 
by fuhadhiri Posted 2009-12-23 07:40:58

Mureke homosexuels bishimishe mu buryo bwabo kuko bazabazwa ibyabo kandi buri muntu azajya yivugira ibye gusa bazahanwe nibahohotera abandi. ese ko twumva ko The Ben ngo nawe yaba afite uko yigenza kuri ubwo buryo (he is a homosexual)we arabivugaho iki kuruhande rwe atavugiye igihugu we uubwe arisobanuraa te

0
bad good




 
by mutoni Posted 2009-12-21 14:13:17

Oh meddy Ihangane nshuti yange kuko iyisi turiho siyacu gusa kubyo uvuze kumubyeyi wawe wabuze nange bimbaho burigihe kandi uwizeye imana ntacyo ayiburana

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2009-12-21 09:59:44

Meddy komeza utugaragarize impano yawe turagushyigikiye kd turagukunda,kubura umubyeyi birababaza ariko shim

0
bad good




 
by mchrisy3 Posted 2009-12-21 06:34:11

Meddy courage,kubura papa w'umuntu birababaza cyaneee! ariko icyo usabwa ni ukumubera umugabo aho atari.ibi ndabivuga kuko byambayeho nkumva uukuntu ibabaza au profond du coeur,ariko c'est une realite de la vie. Ni byiza kandi ibitekerezo byawe vraiement ukomereze aho,ubuzima ni bwiza haranira kububungabunga no guhesha papa wawe ishema.

0
bad good




 
by mamycru Posted 2009-12-21 00:43:15

ndishimye kubona umukanzi ukunzwe kuriya adakunda ibintu by'uburayi,nigake cyane kubona umuhanzi udakunda inkumi ngo ahore ahinduranya doreko umukobwa mwiza wese amubona yamushatse.Meddy komerezaho kandi usenge cyane kuko ufite umubiri kdi hari nabakobwa benshyi beza kandi bagukunda.Ibyiza biri imbere,courage

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
“mba muri koreya y’epfo, nkaba nkina film mu gikoreya!”: fundi jean pierre
 
Ikiganiro kirambuye na mahoro annet, umwe mubazahagararira u rwanda muri miss east africa
 
Ikaganiro n`umuhanzi rurangwa jean marie vianney (igice cya kabiri)
 
Ikiganiro na miss unatek akaba ari no mu bazahagararira intara y’iburasirazuba muri miss rwanda 2009
 
Umuhanzi rurangwa jean marie vianney yaganiriye na igihe.com
 
Twaganiriye na miss akazuba cynthia atubwira byinshi kuri we
 
Ikiganiro na uwera rita uhatanira kuba miss rwanda 2009
 
Ikiganiro kirambuye na mama w'icyamamare the ben
 
Latest Videos in this group
video
Dore uko ukwiye kujya woga...
video
Ijambo rya Perezida Kagame yakira Clinton Global Citizen Award 2
video
Keza Ruzima, umwanditsi w'ibitabo w'umunyarwanda w'igitangaza
video
Boston Children's Chorus performs with Children from Rwanda
video
Rwandan girls awarded for academic excellence
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com