Kuri ubu ni Minisitiri w'itangazamakuru,umwanya yafashe kuva tariki 7 Werurwe 2008.
MUSHIKIWABO Louise yavukiye i Jabana tariki 22 Gicurasi 1961, yize muri kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare,akaba ari naho yakuye impamyabushobozi mu bijyanye n'indimi zo hanze. Muri Nyakanga 1985 yabonye akazi mw'ishuri Lyc馥 de Kigali, aho y'igishaga ururimi rw'icyongereza.
Muri 1986,ku myaka 24, yahawe buruse yo kujya kw'iga muri Leta zunze ubumwe z'Amerika muri kaminuza ya Deleware aho yaragiye gukurikira amasomo y'ibijyanye n'igifaransa no gusemura mu ma nama.
Mushikiwabo Louise arangije Delaware yabonye akazi i Washington D.C. Jenoside y'1994 yabaye ariho agikora.
Jenoside yatwaye umuvandimwe we Landoald Ndasingwa wari uzwi cyane kw'izina rya Lando, akaba yari umwe mubashinze ishyaka ryo kwishyira ukizana (P.L),yishwe mw'ijoro ryuwa 6 rishyira uwa 7 Mata 1994 ku Kimihurura, bamwicana n'abana babiri n'umugore we. Afatanije na Jack Cramer, Mushikiwabo Louise yanditse igitabo kuri Jenoside bacyita ォ Rwanda Means The Universe: A Native's Memoir of Blood and Bloodlines サ.
Iki ni igifuniko k`igitabo yanditse...
Kuva aho yabereye minisitiri w'itangazamakuru mu Rwanda hari byinshi byakomeje guhinduka muri iyo miinisiteri n'itangazamakuru muri rusange, harimo n'uko itegeko rigenga itangazamakuru ririmo riravugururwa n'ibindi.
Byegeranyijwe na MURINDABIGWI Meilleur