|
|
Muri iyi minsi imyiteguro y’igikombe cy’isi irashyushye cyane, kandi n’abashaka kuzajya kukireba muri Afurika y’Epfo bariyongera ubutitsa. Ni muri urwo rwego FIFA yagiye iteganya ibyiciro byo kugurishamo amatike ngo azabashe kugera kuri benshi bashoboka.
Amakuru aturuka muri FIFA avuga ko nyuma y’ibyiciro 3 rero, ubu ikigezweho ari icyiciro cya kane cy’igurisha, aho amatike 400.000 azaba ari ku isoko kuva tariki 9.2.2010. Kuri ubu, ushobora kugura iyawe kuri http://www.fifa.com/2010 cyangwa ukajya ku mashami ya FNB niba utuye muri Afurika y’Epfo.
Amatike 1,206,865 niyo yatangiwe commande aturutse mu mpande zose z’isi, ariko amaze kugera kuri ba nyirayo ni 585,175, 70% muri yo akaba yarafashwe n’abaturage ba Afurika y’Epfo. Ibindi bihugu byagiyemo amatike menshi ni USA, UK, Mexique, Australia , u Budage, Brésil , Canada , France na Israel . Muri Afurika, ibihugu nka Botswana na Mozambique byegereye Afurika y’Epfo nibyo biza ku isonga mu kugura amatike, bikaba bikurikiwe na Kenya yo muri aka karere.
Gusa ikigaragara ni uko utabona itike ya match zizakinwa n’u Bwongereza cyangwa izizakinwa na Brésil kuko zashize kera! Ku mikino 64, amatike asigaye ni ay’imikino 53 gusa. Twabibutsa ko igikombe cy’isi giteganyijwe kuzabera muri Afurika y’Epfo hagati ya tariki 11.6 na 11.7.2010.
Olivier NTAGANZWA |
|