Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
MuzikaUrwenyaIbiroriSinemaHanze

Concert y’umuhanzi Mihigo Kizito yise "Ut Unum Sint" yabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu


posted on Dec , 07 2009 at 11H 18min 50 sec viewed 12331 times



Kuri uyu wa gatandatu kuri centre Christus i Remera habereye igitaramo cyateguwe na Mihigo Kizito umuririmbyi w’indirimbo zisingiza Imana akaba ari n’umwarimu mu ishuri ry’umuziki mu gihugu cy’Ububiligi.

Iki gitaramo yise "Ut Unum Sint" bisobanura ngo "ko bose baba umwe" kikaba cyari kigizwe n`indirimbo zihimbaza Imana hamwe n’ubutumwa ku bumwe n’ubwiyunge n’ubuhamya bwe bw’uko yaje kwiyunga no kubabarira. Icyo gitaramo cyakurikiwe n’igitambo cya Missa.

image
Kizito acuranga

Mu gutanga ubu buhamya bwe yanyuzagamo n’indirimbo, uyu muhanzi yahereye ku mpamvu twemera Imana aho yavugaga ko umukristu nyawe ukwemera kwe kutagomba gufatira ku burere bya gikristu ahabwa n’ababyeyi be gusa kuko byaba ari nko kugendera mu kigare.

Yakomeje avuga ko muri ukwo kugira ukwemera guhamye ari uguhitamo (la fois en Dieu est un choix).
Yakomeje avuga ko nyuma yo kugira ukwemera hakurikiraho kumenya icyo Imana igushakaho. Kuri iki yavuze ko Imana ishaka ko abantu bose babana nk’abavandimwe kandi mu rukundo. Yongeyeho ko n’ubwo ikibi kiri mu bantu ko batagomba kubyitwaza kuko na Yezu ubwe yahuye n’ibibi akiri ku isi (même Jesus a subi le mal).

image
Abari bitabiriye iki gitaramo bari benshi

Nyuma y’iyi nyigisho yakomeje atanga ubuhamya bwe bwo muri muri jenoside aho yagiriye ubuzima butoroshye akaba yaranahatakarije umubyeyi we. Yaje no gushaka kujya mu gisirikare ngo azabone uko yihorera ariko ntibyamukundira kuko icyo gihe yari umwana muto.

Aha yavuze ko nyuma ya jenoside yari afite urwango muri we ku bamuhekuye aho yavuze ko mu gihe yigaga mu Iseminari ntoya ku Karubanda (Butare) ngo yakundaga gukubita abana baje mu mwaka wa mbere bakomoka i Cyangugu no ku Gikongoro yitwaje kubanyuzura kuko yumvaga bakomoka mu miryango y’abicanyi.

image
Hari n'ababikurikiraniye hanze kuri ecran

Yaje gushinga Chorale yo kujya iririmba indirimbo ze aho mu iseminari ariko ngo abaririmbyi yashyiragamo bakaba bari abo mu bwoko bw’abatutsi kuko ngo abahutu bo atabemereraga. Nyuma haje kuza abana babiri bamusaba kujya muri chorale ye arabangira kuko yabonaga badahuje ubwoko ariko abo bana bakomeza guhatiriza bamusaba kujyamo hanyuma Kizito abonye uburyo abo bana bashishikaye n’ubwo we yabangiraga aza kubibonamo umugambi w’ Imana ko agomba kwikuramo urwango yari afite akababarira.
Kizito yahise abemerera kuza muri Cholare ye ndetse n’ubwo yahavaga akaba yarasigiye inkoni y’ubushumba umwe muri abo bana ngo asigare ayobora iyo chorale.

Ikindi yatanze nk’ubuhamya bwe ni uko yari afite umukobwa bakundanaga mbere ya jenoside noneho ise w’uwo mukobwa akaba ari umwe mu baregwaga kuba barahitanye umubyeyi we mu gihe cya jenoside.

Kizito yaje gushaka uwo mukobwa ariko abanza kumubura kuko yari yarahungiye mu gihugu cya Congo nuko mu mwaka wa 2005 nibwo yaje kumubona ni uko amusaba ko bazagira igikorwa cyo kwiyunga, uwo mukobwa yabanje kutabyiyumvisha ni uko Kizito we akomeza kumwumvisha uburyo ari igikorwa cyiza cyazabera n’abandi urugero ni uko uwo mukobwa arabyemera.

Mu gusoza ubu buhamya bwe Kizito yavuze ko kuba warababaye bitavuga ko wakwinangira umutima kandi ko ubumwe n’ubwiyunge ari umushinga w’Imana bityo nk’abakiristu tukaba tugomba kugendera mu gushaka kwayo.

Mu bari aho baganiriye na igihe.com batangaje ko inyigisho ze hamwe n’indirimbo ze ari byiza cyane ko ari n’ishema ku Rwanda kugira umunyamuziki nka we.

Jules Murekezi

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Paccy ntituri gukorana, gusa nabona ko akazi twamukoreye kamunyuze, azagaruka tubivuganeho - lick lick
 
Alain mukurarinda ngo twitegure album ye mu gihe cya vuba!
 
Kanye west yakoranye indirimbo n 'umuririmbyi ufite amaraso y 'abanyarwanda
 
Hagati yanjye na lick lick hari ibintu byinshi cyane biri privés, si ngombwa ko tubyinjiramo cyane ubu- paccy
 
Interview: amakuru mashya kuri album ya mbere y 'umuhanzi faycal
 
Umuraperi pacson yakoreye indirimbo muri uganda baramunaniza , arazibarekera
 
Ese koko umuhanzi kitoko yaba yitegura kurwana n 'abanyamakuru bamuvuze?
 
Ku bwanjye nzagaruka nyuma y’amezi 6 cyangwa 7, ariko ntegereje guhabwa ‘green card’ - meddy
 
Umuhanzi niyibizi theddy uzwi nka edouce azanye ingufu zidasanzwe muri muzika
 
Neg g the general ngo abona kuba k8 yaragiye muri america harimo no kumuhunga!
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by niyoemil Posted 2010-08-03 08:18:11

none se ko ishuri ry`umuziki ryatinze ngo dukorere impamya bumenyi zacu, bigeze he?

0
bad good




 
by ndaruemmy Posted 2009-12-16 02:44:25

courage kiziyo

0
bad good




 
by njonijo Posted 2009-12-14 23:44:18

Bravo Kizito, it was wanderfull; don't miss the last opportunity on This 27 December 2009 at 4pm in the big hall of Christus. Ciao !

0
bad good




 
by v Posted 2009-12-14 02:11:39




 
by niwetheoba Posted 2009-12-13 03:30:20

uwo mugabo ndamwemeye kabisa kuko ibintu yakoze muri societe nyarwanda bishobora bake cyaneee. ariko na music ze turashaka ko mwanjya muzidukinira kuri salus cyane bishoboka.ok

0
bad good




 
by aliuwase Posted 2009-12-11 11:59:02

vraiment courage kuri Kizito indirimbo ze ndazikunda cyane,zibamo inyigisho.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2009-12-11 08:03:28

nibyo rwose aravuga ukuri.
7 Beloved, let us love one another, for love is of God; and everyone who loves is born of God and knows God. 8 He who does not love does not know God, for God is love.(1John 4:7-8)
25 “And whenever you stand praying, if you have anything against anyone, forgive him, that your Father in heaven may also forgive you your trespasses.(Mark 11:25)
44 But I say to you, love your enemies, bless those who curse you, do good to those who hate you, and pray for those who spitefully use you and persecute you,[a] 45 that you may be sons of your Father in heaven; for He makes His sun rise on the evil and on the good, and sends rain on the just and on the unjust.(Matthew 5:44-45 )

0
bad good




 
by niyopetra Posted 2009-12-10 03:52:02

Imana ishimwe twifuza ko abanyarwa twese twakwiyunga dufashanye tuzabigeraho bonne chance les rwandais

0
bad good




 
by olintag Posted 2009-12-08 15:06:26

Eh man ino site irihuta cyane ku bayizi pe. Hagati aho niba ukorera ahantu hari connexion igenda nk'akanyamasyo ntiwaturenganya wo kagira imana we smiley ...

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2009-12-08 08:46:36

pourvu que ibyo abantu bavuga ariko koko baba banabitekereza!!!!!njye mbona la réconciliation iri mu mitima ya bake cyane, abandi ni ibigambo gusa!!!!!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2009-12-08 06:20:21

niki se mwadufasha kugira ngo ino city yacu ijye yihuta cyane cyane mugufungura inkuru muba mwashyizeho

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2009-12-08 03:25:10

nagirango mbwire abasomyi b'urubuga ko la reconciliation,c'est quelque chose du coeur.ntabwo ari amarangamutima.ni impano y'imina kubuntu bikaba bishobara umuntu ufite imana muriwe, wunva ko imana yamukunze kubuntu.ari umunyabyaha, kandi ko ibyaha bingana.nawe akabasha kubabarira no gukunda.

0
bad good




 
by karpa011 Posted 2009-12-07 13:19:14

Mu bahnazi dufite mu rwanda rwose ngushyira mu mwanya wa mbere kuko wowe ukora umuziki nyawo. Ariko hagati aho ubuhamya bwawe burantaje t'es une personne speciale

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Gisenyi artist league mu karere k 'ibiyaga bigali
 
Ihurizo rikomeye ku bahanzi b 'abanyarwanda!
 
Groupe jay kid izamukanye imbaraga zidasanzwe muri r&b
 
Umuhanzi lizz asanga abantu batagafashe nabi umuhanzi w’umukobwa…
 
Umuhanzi rafiki yashyize ahagaragara remix y 'indirimbo 'dusenge’ yakoranye na chameleone
 
Umuraperi bably arahamya ko iki aricyo gihe cyo gukora rap!!!
 
Umuhanzi uncle austin aremeza ko ngo nta kabuza agiye kuba umuhanzi ku rwego mpuzamahanga
 
Byinshi k 'umuhanzikazi nicky ukora injyana ya rnb
 
Latest Videos in this group
video
Igitangaza: Abantu barenga 20 000 babyina 'I got a feeling' ya B
video
Rihanna agwa kuri stage
video
En Attendant-Corneille
video
Avec Classe (Live)-Corneille
video
Ikipe y'u Rwanda y'abasiganwa ku magare
video
Manager Witiku - Masamba Intore
video
Jenga Taifa - Masamba Intore
video
Bansange "I.Paulin & M-Lambert"
video
King James with Naratomboye
video
Sindi Indyarya by Urban Boyz
video
Rafiki and Prof Jay - Igikosi
video
Tom Close ft Fizzo: Baza
video
Atome @ Miss East Africa Rwanda 2009
video
Africa-Ben RUTABANA
video
Impata-Faycal
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com