Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
MuzikaUrwenyaIbiroriSinemaHanze

Igitaramo kiswe "Mutima w’Urugo" cyo kwizihiza umunsi w’abari n’abategarugori cyaraye kibereye muri Hotel Serena


posted on Mar , 08 2010 at 10H 31min 21 sec viewed 10774 times



-Abahanzi nka Fofo, Kayirebwa, Umwali Fanny, Suzanne Nyiranyamibwa, Mariya Yohani n'abakobwa babo nka Miss Jojo, Tonzi, Liza na Priscilla, bose bagaragaye kuri stage imwe!

-Kalisa Frank wateguye iki gitaramo yagize ati: "ubu n’ubwo nava kuri iyi si nagenda nishimiye ko Icyo nifuzaga kuzageraho nkibonye"

Nkuko byari bimaze iminsi bitangazwa, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Abari n’Abategarugori, mu mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 07 Werurwe 2010 kuri Serena Hotel i Kigali habereye Igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe "Mutima w’Urugo" kikaba cyarateguwe na Bwana Kalisa Frank, umunyamakuru wa Radio Contact FM.

Iki gitaramo cyari gifite umwihariko wo guhuriza hamwe abahanzi baba hanze y’u Rwanda kandi bakomeye ndetse bubashywe haba hano mu gihugu ndetse no mu bihugu batuyemo byo ku mugabane w’u Burayi.

Iki gitaramo cyari cyateganyije gutangira saa kumi n'ebyiri ariko cyaje gutindaho gato gitangira saa moya n'igice ariko MC Lion Imanzi ndetse na Kalisa Frank biseguye ku bari bacyitabiriye.

image
N'ubwo kwinjira byari 15000FRW ntibyabujije Salle ya Serena kuzura

Cyatangiye rero abahanzi bose baririmbira hamwe ubwo ni ukuvuga Nyiratunga Francine(Fofo), Umwari Fanny, Suzanna Nyiranyamibwa, Mariya Yohana, Cecile Kayirebwa(bose baba mu bihugu by’I burayi), Miss Jojo, Liza, Umulisa ndetse na Tonzi na bo baba hano mu Rwanda.

Nyuma buri wese yaje kuririmba ukwe hatangira Umulisa aririmba agasozi ka bwiza

image
Umulisa ntiyari akunze kugaragara
mu bitaramo ariko afite impano ihanitse


Hakurikiraho Princess Priscilla wahereye ku ndirimbo ya Boys 2 Men (abanyamerika) yitwa 'Mama' ikaba yashimishije abantu bose bari muri salle, hanyuma aririmba 'Mbabarira' akaba yabwiye ba ba-Mama bari aho ati "si twe twabihisemo kubakunda."

image
Princess Priscilla

Hakurikiyeho Liza aririmba 'Usiniache' akurikizaho indirimbo y’umuhanzi utakiriho ariko wakundwaga n’abanyarwanda benshi cyane witwa Kamaliza akaba yayifatanyije n’Umulisa.

image
Liza

Nyuma haje Tonzi mu ndirimbo ye 'Humura' hamwe n’iyitwa 'Imana yatubereye Imana', mu baririmbanaga na we hakaba hagaragayemo n’umuhanzi 'Mani Martin'.

image
Tonzi

Tonzi yarangije yakira Miss Jojo wahereye ku ndirimbo ikunzwe cyane yitwa 'Siwezi Enda' hanyuma akurikizaho 'Beretilida'.

image
Miss Jojo

Nyuma ya Miss Jojo Kalisa frank yahamagaye umwana yitaga Niece Teta ngo aze agire icyo abwira aba mama kuri uyu munsi wabo, Teta na we ntiyatindiganyije yahise ababwira umuvugo abenshi bashobora kuba barize mu mashuli ya primaire ugura uti “Uri mwiza mama”.

Nyuma ya Teta rero haje no kwerekanwa Filimi igaragaza ibyiza abagore bamaze kwigezaho, hakaba hagaragayemo umudamu umaze gutera imbere cyane kubera ubuhinzi n’ubworozi ndetse hakaba hari n’abandi bantu basaga 1000 bamaze kumwigiraho ibyo bikorwa byo kwiteza imbere.

Film irangiye Abahanzi b’aba-mama noneho ni bwo umwanya wabo wari ugeze.

Habanje Mariya Yohana mu ndirimbo 'Ijuru' n’iyitwa 'Narigunze'. Arangije haje Umwali Fanny ahera ku 'Byiza bitatse u Rwanda' abenshi bazi kuri televisiyo y’u Rwanda kuko ari yo yafunguraga ibiganiro byayo.

Fofo nawe yaririmbye 'Naraye ndose Imana irema' n’iyitwa 'Bakobwa bo ku Musumba'.

Fofo na we yakiriye Suzanna Nyiranyamibwa akaba yaririmbye 'Uraho Rwanda', 'Nimucyure Inganji' agaherutsa 'Nimuberwe'.

Suzanna Yakiriye Cecile Kayirebwa werekanye ko ijwi rye rikiri rya rindi. Yatangiriye kuri 'Talihinda', 'Inkindi', 'Rwabazigama', 'Urubambye ingwe', 'Twaza', arangiriza ku 'Munezero'(iyi na yo abenshi bakaba bayizi kuri Radio Muhabura iyo yabaga ifunguye ibiganiro byayo). Mu ndirimbo yakunze kugenda yerekana amarangamutima bijyanye n’ibyo ari kuririmba ku buryo benshi batashye bavuga bati turabona yakina film ya comedie.

image
Mariya Yohana

image
Umwali Fanny(hagati)aririmba Ibyiza by'u Rwanda


image
Nyiratunga Fofo (ibumoso) nawe yashimishije benshi

image
Suzanne Nyiranyamibwa nawe abenshi ntibamuherukaga inaha

image
Cecile Kayirebwa ati 'None Twaza mwajya he'

Aba bose barangije Fofo yongeyemo izindi 2 hanyuma basoza baririmbana nk’uko bari batangiye.

Mu bandi bari bitabiriye iki gitaramo harimo Miss East africa Cynthia Akazuba, Diane Nkusi unafite igitaramo cyo guhimbaza Imana vuba aha, hari kandi n'umuhanzi Dr Claude wari umaze iminsi atagaragara mu bitaramo byo mu Rwanda akaba yaratangaje ko yari yaratumiwe gukora ibitaramo mu gihugu cya Thailande cyo ku mugabane wa Asia.

image
Umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda nawe yari yahimbawe

Mu bayobozi bakuru b'igihugu hari Umuvunyi Mukuru Bwana Tito Rutaremara ndetse na Madamu Jeane D'Arc Gakuba, Vice Mayor w'Umujyi wa Kigali.

image
Umuvunyi mukuru w'igihugu nawe igitaramo cyamushimishije cyane

Iki gitaramo kikaba cyarangiye saa tanu z'ijoro. Nyuma yaho twegereye Bwana Kalisa Frank tumubaza icyo yumva yabwira abantu nyuma y’igitaramo nka kiriya. Yagize ati: "Ndishimye cyane kubona nashoboye guhuza aba bategarugoli ngo baze iwabo baririmbire hamwe kuko ibi ni ibintu bitigeze bibaho".

Yakomeje agira ati: "buri umwe yazaga akaririmba ukwe n’undi ukwe ariko dore bose bahuriye hano baririmbana hamwe".

yongeyeho ati: "ubu n’ubwo nava kuri iyi si nagenda nishimiye ko Icyo nifuzaga kuzageraho nkibonye".

image
Kalisa Frank (KA) Umunyamakuru wa Contact FM wanateguye iki gitaramo

Foto:Cyril N.
Cyril NDEGEYA /IGIHE.COM-Kigali
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Campus fashion show muri kaminuza nkuru y 'u rwanda
 
Radio flash fm yakoreye agashya abakozi bayo kagimu derrick na allisson mu rwego rwo ku basezeraho
 
Mike karangwa umunyamakuru wa radio isango star yakorewe surprise idasanzwe n 'inshuti ze
 
Muhanga: intsinzi ya paul kagame mu matora yizihirijwe mu gitaramo
 
Kaminuza ya umutara polytechnic yambitse ikamba miss na mister
 
Ku nshuro ya mbere kuva ryashingwa, ishuri mutara polytechnic rigiye gutora miss na mister
 
Igitaramo cyiswe “talent detection” cyaberaga kuri « ishyo arts centre » ku musozo
 
Urutonde rw 'abakobwa 10 bakurura abagabo kurusha abandi mu rwanda
 
Iyi weekend yaryoheye urubyiruko kuri petit stade
 
Ijigija ryigize ashwi na akasongoye ihwa; imwe mu mikino yatembagaje abantu mu gitaramo cya stars du theatre
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by cmusangabatware Posted 2010-03-19 13:19:10

Muraho neza Bavandimwe,


Ubu mbandikiye mbamenyesha ko tumaze gutsinda RDC amaseti 3 Ku busa. 25-19, 25-7,25-20.Ubu aho ducumbitse muri Maadi Hotel ubu haratuje cyane, indirimbo z'abaturanyi zari zitugeze ahaga kuko na saa saba z'Ijoro baririmba ariko bakagutesha umutwe da.


Ikipe ya RDC ni ikipe ikomeye cyane muri Block. Gusa iy' U Rwanda yari ikomeye rwose muri defense, services na attaques. Ikindi ikipe y' U Rwanda ifite jeu collectif iri hejuru. Captain w' U Rwanda Izabayo Feza Regine yabaye MVP. Twatahanye kandi Best Libero muri Mahoro Betty ndetse na Best server ariwe Mutatsimpundu Denyse.


Abanyarwanda bagera kuri 45 baba hano I CAIRO bari babukereye cyane. Umutoza Paul Bitok ati ni byiza gutangira utsinda ku ikipe nka RDC ifite bakinnyi bakuze kandi twiteguye kwitwara neza kuko ingufu z' Ibanze zihari. Captaine Izabayo Regine we ati twiteguye gukomeza kwitwara neza, turiyizeye kandi dukunze Igihugu cyacu cyane. Burya nukina, uzakinishe Umunyarwanda, indangagaciro z' Umunyarwanda ziranga aba bana hano, ndahamya ko arizo ngufu zabo za mbere. Nta kiza nko kubona ikipe yanga gukuramo Jacket baryamye ngo kuko yanditseho Rwanda!


Perezida wa CAVB ni Bwana Dr Elwani Amr, yaje gusuhuza Ikipe y' U Rwanda, anashimira aba bakobwa uko bitwaye avuga ko yatunguwe no kubona ari ubwa mbere, avuga ko adashidikanya ko mu kwa munani i Kigali muri national cadet championship, igikombe kizasigara i Kigali. Ni umugabo udatinya kuvuga ko mu kuzamura abana ibindi bihugu byarebera ku Rwanda na Egypt. Mbibutse ko yaduhaye cadeau y'imyenda yo gukinana.


U Rwanda ruzongera gukina ku wa gatandatu isaa 18h00, na Tuniziya, ikipe Ikomeye cyane cyane hagati kandi imenyereye aya marushanwa y'abangavu dore ko 2 aheruka aribo bayafite. Gusa ikipe ihagaze neza kandi ejo Vendredi ni ikiruhuko ku buryo hazaboneka umwanya wo gukosora udukosa duke twagaragaye cyane cyane muri Block na Reception.


Indi information nabaha ni uko Itangazamakuru ry' imikino ry' u Rwanda uyu munsi ryamaze kwandikwa, registered muri CAVB. ibi bivuga ko mu mezi atatu tuzandikwa muri FIVB, bityo umunyamakuru wo mu Rwanda, akaba ashobora kumenyekanisha amakuru y'uwo mukino mu bitangazamakuru by'abo bayobozi ba volley, kdi umunyamakuru wese uvuye mu Rwanda azanye na volley yo m u Rwanda, akaba azwi nta kumwishishaho no kumugora.


For more information , you may visit www.cavb.org or www.fivb.org
Murakoze rero Imana ibarinde.


Long live volleyball in Rwanda

0
bad good




 
by janviermvuyekure Posted 2010-03-15 04:14:01

KA URARENZE ICYO WIFUJE WAKIGEZEHO

0
bad good




 
by fgakuba0002 Posted 2010-03-12 03:51:24

Nuko nuko mwa mfura mwe,byari byiza cyane rwose kubari bahari turabona ko bishimye cyane,kandi natwe turishimye nubwo tutabashije kubyibonera ariko ama photos haricyo atwereka ,disi mujye munabatumira muri december kuko haba hari n'abandi baje muri vacances natwe tukishimira ibyo byiza.

Uwo mugabo KA turamushimira cyane kuri icyo gikorwa yakoze ,tunamusaba kujya anibuka nabataba mu Rwanda ariko baza buri gihe muri december kugira ngo natwe ajye adutegurira ibyo byiza natwe twishime mu gihe twaje murwatubyaye.Thanks guys.

0
bad good




 
by mchrisy3 Posted 2010-03-10 07:15:08

Merci KA! umuco wacu ntugacike,ntugacuye,ntugasaze! ntako bisa je vous assure! Nshimira Imana cyannneeeee yo yangize umunyarwanda. izo suprise vraiement,nous les attendons impatiement;j'aime bcp la danse culturelle. courage

0
bad good




 
by ambitieux7 Posted 2010-03-10 00:07:43

Abanshimiye mwese na njye ndabashimye,ubutaha uretse no gutekereza petit stade ahubwo tuzagera hose mu gihugu.Hagati aho kandi mbafitiye surprise nyuma y'icyunamo muzambaze,kandi nzi ko muzishima cyane muri benshi.Imana ibarinde mwese.Franck KALISA

-1
bad good




 
by nfreddy Posted 2010-03-09 05:47:53

birandenze kubona abo ba maman bose barakoze concert hamwe,indirimbo zabo narazishatse ndazibura ,sinzi aho nazibona kuko zinyibutsa struggle yokubohora u rwanda.KA azakore kuburyo baririmbira nokuri petit stade kugirango natwe tubabone.

0
bad good




 
by mafifi36 Posted 2010-03-09 04:21:17

hello!KA turashaka ifoto yawe igaragara pe!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-09 00:34:36

waooooo Ka burya bwose ku mugani wa bakame wari wibitseho ibintu byiza nkibi ni byiza peeeeee nubwo ntahasesekaye ariko amafoto aranyereke how was the ceremonies uri umugabo

0
bad good




 
by Nicklas Posted 2010-03-08 06:31:47

Congratulation KA.Kuko iyo urebye usanga ntaho wapfa gukura izo ndirimbo z'aba mama nko mu ma studios n'ahandi.Ariko nkananenga na none ko mubitegurira ahantu hahenze ntimwibuke n'urubyiruko rutifite kdi muzi n'akamaro izo ndirimbo zagize mu kubohora u rwatubyaye.

0
bad good




 
by iddybriton Posted 2010-03-08 05:29:33

sinzi aho nahera gusa ndishimye nubwo ntari murwanda nabyo birambabaje but nibatubikire umuco. banyarwanda mukomeze mugire urukundo ishyaka nubutwari aho muri hose

0
bad good




 
by proman12 Posted 2010-03-08 05:16:53

It's very nice to see our Mothers and Sisters singing together like that.

Mwarakoze cyane mwese mwagize uruhare mugutegura iki gitaramo,

May God bless our Mothers, May God bless Rwanda and ALL Rwandese.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-08 05:09:37

Byizaa weeeee,ka urumugabo kabisa,ariko ubutaha uzibuke ko hari salle y'abakene kdi izo nkumi zabahanzi zifatirane umuco wa kinyarda utaracika dore abo baMama barabyina bavamo kdi wabakunda.

+1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-08 04:50:54

Byizaa weeeee,ka urumugabo kabisa,ariko ubutaha uzibuke ko hari salle y'abakene kdi izo nkumi zabahanzi zifatirane umuco wa kinyarda utaracika dore abo baMama barabyina bavamo kdi wabakunda.

+1
bad good




 
by ntabo3 Posted 2010-03-08 04:17:44

mukomeze mutere imbere mwa mfura mwe mutugezaho byinshi byiza

+2
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
'intiti mu kangaratete’, umukino w’urwenya rugana akariho uzerekanwa n’ itorero stars du theatre ku banyabutare
 
Campus models association mu guteza imbere imyambarire igezweho
 
Butare: groupe urban boyz yasohoye ku mugaragaro album 'gatebe gatoki '
 
Biraba ari ibicika kuri uyu wa gatanu mu auditorium ya kaminuza y’u rwanda
 
Ibirori by’intsinzi ya kagame kuri stade amahoro: amagambo macye, muzika nyinshi, ibyishimo bidasanzwe!
 
Madamu rose kabuye yaherewe igihembo muri rwanda fashion festival
 
Rwanda fashion festival ku munsi wayo wa kabiri yaranzwe na defile de mode icyeye
 
Premier model agency irategura défilé ijyanye n 'igikorwa cya united we stand!
 
Latest Videos in this group
video
Igitangaza: Abantu barenga 20 000 babyina 'I got a feeling' ya B
video
Rihanna agwa kuri stage
video
En Attendant-Corneille
video
Avec Classe (Live)-Corneille
video
Ikipe y'u Rwanda y'abasiganwa ku magare
video
Manager Witiku - Masamba Intore
video
Jenga Taifa - Masamba Intore
video
Bansange "I.Paulin & M-Lambert"
video
King James with Naratomboye
video
Sindi Indyarya by Urban Boyz
video
Rafiki and Prof Jay - Igikosi
video
Tom Close ft Fizzo: Baza
video
Atome @ Miss East Africa Rwanda 2009
video
Africa-Ben RUTABANA
video
Impata-Faycal
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com