Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Uruzinduko rwa Perezida Nicolas Sarkozy mu Rwanda mu mafoto


posted on Feb , 25 2010 at 18H 16min 55 sec viewed 15234 times



Mu nkuru zatambutse ku gicamunsi cy’uyu munsi twabagejejeho amakuru atandukanye avuga ku ruzinduko rwa Perezida Nicolas Sarkozy mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko akaba yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri urwo rwibutso, ubundi agakomereza muri Village Urugwiro aho yaganiriye na perezida Paul Kagame ubundi abaperezida bombi, Sarkozy na Kagame, bakagirana ikiganiro kigufi n’abanyamakuru.

Amwe mu mafoto ya Perezida Sarkozy na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro :


image
Ba perezida Sarkozy na Kagame basubiza ibibazo by'abanyamakuru (Foto Village Urugwiro)

image
Abari bitabiriye iki kiganiro ntibari bacye (Foto Village Urugwiro)

image
Uwo ni Perezida Sarkozy hagati y'amabendera y'u Bufaransa n'u Rwanda muri Village Urugwiro (Foto Village Urugwiro)

image
Perezida Paul Kagame asubiza ibibazo by'abanyamakuru(Foto Village Urugwiro)

image
Perezida Sarkozy nawe yasubije ibibazo by'abanyamakuru(Foto Village Urugwiro)

image
Aba ni abanyamakuru aho bafotoraga mu ruzinduko rwa Sarkozy mu Rwanda (Foto Village Urugwiro)


image
Sarkozy na Kagame (Foto Village Urugwiro)

image
Perezida Kagame na Sarkozy bakorana mu ntoki, aha Sarkozy yari hafi gutaha (Foto Village Urugwiro)

Related Articles:

-Rwanda / France: Sarkozy mu mujyi wa Kigali yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi ubundi akomereza mu Rugwiro
posted on Feb , 25 2010 at 14H 25min 18 sec

-Rwanda / France: Sarkozy yatumiye Kagame muri “Françafrique”
posted on Feb , 25 2010 at 14H 48min 48 sec

Ubwanditsi, igihe.com
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Ban ki-moon arasaba u rwanda kudakura ingabo zarwo mu ntara ya darfur
 
Ibihugu bivugwa muri raporo ya onu muri rdc, byahawe ukwezi ko kuyitangaho ibitekerezo n 'ibyifuzo
 
Dubai: umwana w’imyaka 9 w’umunyarwanda yitwaye neza mu irushanwa mpuzamahanga rya quran
 
Minisitiri louise mushikiwabo ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuyobora onu femmes
 
Umushinjacyaha mukuru martin ngoga nawe yabeshyuje raporo ya amnesty international
 
Ingengabitekerezo ya jenoside iragenda igabanuka- abadepite
 
Isohoka rya raporo ya loni ku myitwarire y 'ingabo z 'u rwanda muri congo ryasubitswe
 
Amnesty international yasuzuguye leta y 'u rwanda- mushikiwabo
 
Abakuru b 'ibihugu 14 ni bo bategerejwe i kigali mu irahira rya perezida kagame
 
Ingabo z’u rwanda ziteguye kuva mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa loni
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by come Posted 2010-03-01 08:23:31

nabaho ni ubwa mbere nabona abantu b'abagabo babeshyana izuba riva. KOko? Ubwo se mwaba mwararebye mu mas y'aba bagabo ngo urebe uburyo huzuyemo uburyarya butagira ingano? Kuva nava Minembwe ni ubwa mbere pe. Ngo ubufatanye? Ni inanziko zo kumufata se bakuyeho? Ni raporo ya Mucyo se bashanyuye? Njye nk'umwana ubyiruka ndabona ibibazo byaba bagabo bigomba kuzakemurwa n'inkoko zamara guca imanza then iyo commitment kabona igashyirwa into practice. Naho ubu inkoko zitaragira cyozivuga ibndi bose barimo barabeshyana gusa.

0
bad good




 
by ukurikwanjye Posted 2010-02-27 15:32:45

Nta mukiro urimo kuba françafrique yadusuye, Igihe cyose tuzaguma duharanira guhakwa n'abera tuzahora turi inka muzindi. Sarkozy yagenzwaga no kubaka izina ry'ubukoloni ntimumubaze ibindi, erega iyo areka u Rwanda rukiyonkora ku bufaransa n'ibindi bihugu bitoraguriye nka cote d'ivoire, centrafrique... byashoboraga kwigomeka! Oye panafricanism! Ariko se ko ntawe unsubiza muri he? Cg se namwe Uncle Sam, EU n'abandi ba gashakabuhake babahaye ibiturire!

+1
bad good




 
by lesdauphins15 Posted 2010-02-27 02:51:50

jyewe navuga ngo ngo nibyiza kuba twongeye kubana n'igihugu cy'ubufaransa gusa navuga ngo kwihangana kw'abanyarwanda kuzatuma tugera kubintu byinshi kandi byiza ahubwo abafaransa buriya batangiye kwemera amakosa bakoze ,nababwirango abanyarwanda dukomeze duharanire ubumwe n'ubwiyunge

0
bad good




 
by ukurintiguhera Posted 2010-02-26 16:48:51

@ turatsinzema, uravuga ngo Kagame atsinze icy'umutwe? look, reka twibukiranye, U Rwanda nirwo rwirukanye abafaransa kubera mandats d'arrets zari zatanzwe na Bruguiere. icyo gihe U Rwanda rwafunze Embassade y'abafaransa, Ecole Francaise, Centre Culturel, na Cooperation Francaise (iyi yari projet de developement). U Rwanda rwavugaga ko izo mandats nta gaciro zifite kandi ko igihe cyose zizaba zitarakurwaho abafaransa nta mwanya bazongera kugira mu Rwanda. turebye rero ibyabaye uyu munsi, Sarkozy, yasize afunguye Embassade, Ecole Francaise na Centre Culturel kandi mu by'ukuri Mandats za Bruguiere ziracyariho. kandi nta n'imbabazi France yasabye ku bivugwa ko yagize uruhare muri Genocide, ubwo se uwatsinze undi igitego ni nde?

+1
bad good




 
by magallican Posted 2010-02-26 12:00:04

N'ubwo ngo France itarasaba imbabazi na rimwe kuva yabona ubwigenge mu 1789, buriya SARKOZY ntako atagize.Pole pole utafika niko abakongomani bavuga iriya ni intambwe ya mbere abafaransa bateye amaherezo tuzabemeza

0
bad good




 
by gahingas Posted 2010-02-26 11:07:22

Harumuntu wanze kwivuga izina ariko ankoze ku mutima. Mbese haba koko harabantu batonda umurongo kuri french embassy bashaka bourses zo kwiga mu bufaransa???????Buriya se hari abafaransa batonda umurongo kuri Ambassade du Rwanda i Paris bashaka bourse zo kwiga mu Rwanda aho muhazirikane kuko icyo turagitsinzwe pe!!!! tujye twitoza kubaha abadusumba bizatuma hari icyo tubakuraho. Nubundi umunyarwanda yarabivuze ngo USUZUGURA UMUSUMBA APFANA UBWORO.

0
bad good




 
by hastej08 Posted 2010-02-26 09:53:47

Thunk you for this latest news you try your best to rich us useful information
thunk you for this

0
bad good




 
by d30005 Posted 2010-02-26 07:05:17

KOKO NI IMPAMO MURI POLITIQUE ,NTA BUCUTI NTA INKORAMUTIMA?

IKIREBWA GUSA NI INYUNGU .....NIMUNSOBANURIRE . NIBA ARI UKO BIRI IGITEYE INKUNGA NI IKIHE?

0
bad good




 
by saftotgah Posted 2010-02-26 03:52:17

nibyiza ko sarkozy yadusuye, nibyiza ko abonye ko habaye erreurs politiki, ariko iyo habaye genocide, haba habaye ubufatanyacyaha, ningombwa ko baka imbabazi, ni ngombwa ko ubucamanza bw'urwanda bukurikirana dominique de villepin,hubert vedrine,alain jupe.....nta mpamvu zo kutabakurikinana...

0
bad good




 
by mahirwecharlie Posted 2010-02-26 03:47:11

Hello, nshuti mwaretse abanyapolitiki kweli? ejobundi mwari mu muhanda mwamagana abafaransa none dore! Ikindi nibaza: Abo bantu bose baza bahitira ku rwibutso ba iNGABIRE, Sarkozy n'abandi baba ari bo babishaka cg barabisababwa!! babaye babisabwa njye numva hari risk yo kujya mujyanayo n'abashinyaguzi! Tuzaba mu binyoma kweli kugeza ryari? Ikindi: Kuko umuntu agomba gusaba imbabazi kuri emotional feelings gusa? cyane cyane z'icyaha atakoze? ababikoze barahari kandi bazisaba batazisaba ubutabera buzakora akazi kabwo! reka twe kwingingira abantu gusaba imbabazi rwose plz!!!!

0
bad good




 
by ukeyinnocent Posted 2010-02-26 01:44:26

magnanimous KAGAME Paul. if at least all world leaders could meet, know you well, and benefit from your wisdom, humanism, sincereness and so on and so forth. intwaro yawe ni ukuri, kandi kuratinda kugatsinda. ikinyoma cy'abajenosideri kigenda gihuma amaso, ntikikibona, umucyo w'abarwanyije inabi uragenda upfumura igihu cyari kibuditse cyasizwe n'abambari ba sekibi bazengurutse isi bayibeshya. n'ubwo abafaransa baba bafite indi gahunda, simpamya ko batabonye neza ko u Rwanda rw'ubu atari agafu k'imvugwarimwe. kandi rero nabo erega ni abantu, kuki se bo baba badashaka kwigarura,... ariko... badasebye cyane!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-02-26 01:03:18

ese ko twiraye mu mihanda twamagana igifaransa iriya mirongo iba kuri ambassade de France i Kigali isaba bourse barabona baziga mu ruhe rurimi. Birarabaje kubona nyuma y'imyaka 5O abanyarwanda batarabona ko abanyapolitike babagira ibikoresho byabo kugirango bigerere ku nyungu zabo. iyo bikomeye les politiciens baraguruka bagasiga abaturage batemana

+1
bad good




 
by Uwajepa Posted 2010-02-25 23:57:55

Naba na Salkozy ntiyageze ku rwibutso ngo avuge ko habayeho double genocide nka Ingabire. Ikindi kandi aho kugirango asabe imbabazi za nyirarureshwa yabyihorera kabisa! Kuko izongizo natwe sizo dushaka.

0
bad good




 
by kamice3 Posted 2010-02-25 20:08:23

Ibi bintu ni byiza pe!n'ya mafoto afashe neza.Ariko se?Turiya tumeza bari kuvugiraho ni "adjustable" cyangwa Sarkozy bamukoreye kagufi ku bushake? Bakamuhe agatahane rero kuko ubanza nta wundi mu perezida bareshya ngo azakavugireho, wenda iyo Bongo aba akiriho yajyaga kuzagakoresha -smiley))

-1
bad good




 
by anonimous Posted 2010-02-25 18:45:59

Iyo intore yambaye inkweto, ibyo guhamiliza biragabanuka. Ibyatsi yahamilirizamo, birongera bigatoha. Murabe maso byatsi kuko intore niyambura inkweto, izahamiliza yikuye inyuma, ahameraga ibyatsi hahinduke imbuga.

0
bad good




 
by anonimous Posted 2010-02-25 18:43:37

Iyo intore yambaye inkweto, ibyo guhamiliza biragabanuka. Ibyatsi yahamilirizamo, birongera bigatoha. Murabe maso byatsi kuko intore niyambura inkweto, izahamiliza yikuye inyuma, ahameraga ibyatsi hahinduke imbuga.

0
bad good




 
by budo0105 Posted 2010-02-25 16:46:27

eh eh uwapfuye yarihuse koko! nonese aka kanya mwibagiwe uko baduhuruje badusohora mu bureaux ku ngufu ngo tujye kwamagana abafaransa mu mihanda none bararenze bazamuye amabendera!Sarkozy se mwigeze mwumva asaba imbabazi? yanze kwemera icyaha muri make!!!politiki nimuyirekere ba nyirayo naho twebwe ni ugukurikira kn'intama bajyanye mu ibagriro batera tikikiriza, icyo dusaba ni ukurya tukiryamira amahoro!!!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-02-25 14:13:03

burya nta kidagira iherezo koko. Ubukana abafaransa n'ibyabo birukananwe nsinizeraga ko nazabona umunsi umwe Kigali yuzuye amadrapeau y'ubufaransa; yewe uwapfuye yarihuse koko wa mugani w'abanyarwanda. Narose igifaransa gisubizwa muri enseignement mu Rwanda. La politique c'est l'art de savoir mentir avant que tu ne soies menti

0
bad good




 
by g_ruzindana Posted 2010-02-25 11:57:59

Ingoma yahinduye imirishyo.Ubutindi,n'ubujiji u Rwanda rwamazemo imyaka40
byasimbujwe ubupfura, ubgenge no kwihangana kw'Abanyarwanda.Umuco n'uburere bgasubiyeho.Niyo mpamvu tugezen'aha.Twarihanganye,turababarira,
none abar'abanzi bariho baradusanga,nubgo bagifite ipfunwe z'ibyo bakoze,
twe turabarebesh'amaso,Imana nayo igakoresha ukuri kwayo.

0
bad good




 
by sendecha Posted 2010-02-25 11:53:48

kubana ni byiza cyane cyane tubanye na france hashize igihe kinini abantu batakibuka ko bizongera kubaho
may God bless all rwandans and french.Amina

0
bad good




 
by turatsinzema Posted 2010-02-25 11:14:24

sha kagame atsinze icy'umutwe.

0
bad good




 
by zado14 Posted 2010-02-25 11:11:52

naze arebe aho u rwanda rugeze rutera imbere !!!!!!!!!!!!!!1

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-02-25 10:25:19

ndabona hari ukuntu france yaba ishaka kutwinjirira na none ngo badusenye cyane mu gihe kizaza cy`amatora ndabibonesha amaso y`umutima pee!!murarye muri menjye.

+1
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Minisitiri james musoni yagize icyo avuga ku ihinduka rikunze kuba mu buyobozi bwa farg
 
Ku nshuro ya mbere u rwanda rwitabiriye imurika riri kubera i venise mu butaliyani
 
Amatora ni nk 'isiganwa, kandi uwatsinze ntazizwa imbaraga nke z 'abatsinzwe- perezida kagame
 
Abayobozi bo mu nzego zo hejuru mu gihugu bahuriye mu giterane kidasanzwe cyo gushimira imana no kuyiragiza
 
Amakamyo atatu ya rukururana yakoreye impanuka ikomeye ku muhanda kigali-rwamagana
 
Inyeshyamba za fdlr zagabye igitero simusiga ku kigo cya gisirikare cy’ingabo za leta ya congo kinshasa
 
Abari abayobozi bakuru ba farg barahagaritswe
 
Kigali: guverinoma yagize icyo ivuga kuri raporo ya loni irega u rwanda ibyaha by 'intambara muri congo
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com