Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kigali: Mu bilyogo inzu yagwiriye amamodoka arangirika bikomeye


posted on Mar , 05 2010 at 07H 26min 46 sec viewed 13527 times



Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki ya 04.03.2010 ahagana mu masaha ya 04h30 za mu gitondo muri Parking y’inzu yerekanirwamo Cinema yitwa Cine Star hariya mu biryogo nibwo urukuta rw’inzu ifatanye n’iyo parking rwahanukiraga imodoka zari zarayemo zirimo izitwara abagenzi(Minibus) 3 hamwe n’ivatiri y’umukinnyi Mugiraneza Migi ukinira muri APR FC.

Ba nyiri izo Minibus bakunze kujyana abagenzi mu Ntara y’Uburasirazuba twasanze aho iyo mpanuka yabereye batubwiye ko ejo barangije akazi baje bakahogesha imodoka bakanaziharaza nkuko bisanzwe icyo gihe imvura ikaba yari imaze guhita, bataha kare kugirango bazinduke basubira mu kazi.

Mu gitondo saa 04h30 ni bwo uru rukuta rw’iyi nzu rwaridutse rugwira igisenge cyari gitwikiriye izo modoka hanyuma byose hamwe byirunda kuri izo modoka ariko kubw’amahirwe akaba nta muntu wari uzirimo.

Izi modoka zangiritse bikabije kuburyo ba nyirazo batubwiye ko zitazongera kujya mu muhanda.

Umuyobozi w’iyi nzu yerekana Cinema ari nawe ny’iri icyo kibanza zarimo, Appolo, yabijeje ko azabishyura ariko abasaba ko bakwihangana akabanza akajya mu mishyikirano na nyir’iriya nzu yazigwiriye akaba ariho hava umwanzuro wo kwishyura izi modoka. Twababajije niba hari amasezerano yanditse bafitanye na Appolo arebana no kuraza ziriya modoka mu kibanza cye batubwira ko ntayo ariko ko yari yarabemereye ko ikizangirika kuri izi modoka azacyishyura.

Banadutangarije kandi ko nyir’iyi nzu yagwiriye izi modoka batigeze bamubona ariko bakaba babonye umuhungu we uretse ko we nta kintu yigeze abatangariza.

Ikigaragara kandi kemejwe na benshi bahageze ni uko iriya nzu ishobora kuba itagushijwe n’imvura nk’uko benshi bashobora kubyibwira ahubwo bikaba byaturutse ku mbaraga nke ibi bikuta byari bifite nyuma y’uko bayikuriyemo ibindi bikuta byari imbere mu nzu bityo inkingi zitega igisenge zikagabanyuka izisigaye zikaremererwa cyane, ikindi abantu bari aho bahurizagaho ni uko iyi nzu itari yubakishije amatafari ahubwo ari zimwe bita rukarakara ziba zubakishijwe ibiti n’ibyondo. gusa mu gikorwa cyo gusana iyi nzu cyarimo gikorwa muri iyi minsi bakaba barongereye uburebure bw’iyi nzu mu kujya hejuru ugereranyije buresha hafi na metero 1 ariko bwo bugizwe n’amatafari ahiye.

Foto:Iyi nzu ngo yakuwemo ibyumba byose bashaka kuyigira Salle tutashoboye kumenya icyari kuzakorerwamo

Ikindi twamenye ni uko mu gitondo ba ny’iri inzu bashatse gusibanganya ibimenyetso bagerageza gusenya n’ibindi bikuta bitagize icyo biba banakuraho ibiti byaguye kuri ziriya modoka ariko abaturage bakababera ibamba birananirana.

Twagerageje kumenya niba iyi nzu yaguye yaba itari ifite ubwishingizi kuburyo nibura byakorohereza nyirayo mu kwishyura ibyangijwe nyirayo ntayagira icyo adutangariza. Madjidi, umwe mu bari aho yagize ati: "uyirebye usanga ibigo by’ubwishingizi bitakwemera kuyishingira ku buryo bworoshye kuko amahirwe yo guteza impanuka bitewe n’uko yubatse nayo aba ari menshi cyane bikaba byatuma binemewe bayishingira ku mafaranga menshi cyane ashobora no kuba yaruta n’agaciro k’inzu ubwayo".

Ba nyir’izi Minibus nabo bafite impungenge z’igihombo bagiye guterwa na biriya byago dore ko izo modoka zabo zari inguzanyo ya banki batari barangiza kwishyura kandi bakaba batizeye neza ko banki yazibaguriye yaba ihagaritse kubishyuza kugeza nibura igihe nabo bishyuriwe.

Ingaruka ntizigarukira aho gusa kuko izi modoka zari zitunze n’imiryango yabo ndetse n’iy’abakozi bandi bazikoragaho ,byongeye kandi zikaba zaninjizaga imisoro yari ifitiye igihugu akamaro.

Teddy, umwe mubatuye mu Bilyogo yagize ati: "Hakwiye gufatwa ingamba zikaze mu myubakire yo mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hose mu gihuga, ibi ni isomo ku bateganya kubaka ndetse n’abo ibyago nk’ibi biba byagwiririye.


image
Iyi nayo ntizasubira mu muhanda

image
Uru rukuta ngo rwaturikije za moteri na chassis

image
Imodoka zahuye n’uruva gusenya

image
Ivatiri ya Migi yahangirikiye bikomeye

image
Imodoko y'isosiyete y'ubwikorezi Sotra nayo yahangirikiye

image
Ntiwamenya ko munsi aha harimo imodoka

Foto:Cyril NDEGEYA
Cyril NDEGEYA/IGIHE.COM-Kigali
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Pasiteri rick warren ati “sibo mana”
 
Kagame yarahiriye kuyobora u rwanda indi manda y’imyaka 7 (inkuru irambuye)
 
Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya benin na centrafrique basuye ibitaro bya kacyiru
 
perezida kagame arakangurira afurika kwitabira intego z’ikinyagihumbi mu kwikemurira ibibazo
 
Irahira rya perezida kagame: bamwe mu bakuru b 'ibihugu batangiye kugera i kigali
 
Leta y’u rwanda yatangije ibiganiro kuri radiyo na televiziyo byamagana raporo ya onu
 
Abakuru b’ibihugu 18 bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya perezida kagame ku ya 6 nzeli
 
Iya 1 ukwakira, isohoka ry’igitabo «intambara zo mu ibanga muri afrika»
 
Abaturage bagera kuri 50% hari amashyaka amwe yemewe mu rwanda batazi
 
Inama y 'abaminisitiri yasimbuje lt col rose kabuye ku mwanya w 'ukuriye protocole ya leta
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by joseembabazi Posted 2010-03-16 13:32:55

yoooo,yego agahinda !!iyo ibintu nk,ibyo bibaye iwwacu ndababara cyane,gusa mwihnangane kuko ari Imana yashatse kwereka abandi bubaka nabi ko bakwiye kugira icyo bamenya.gusa Imana ikomeze ibane namwe kdi idufashe cyane kubafite abana babone ifunguro.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-07 11:17:38

mwihangene benewacu mwahuye na ziriya mpanuka

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-07 01:51:46

YIHANGANE TU NIYO MITURIRE DUFITE

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-06 14:34:22

uyu muvandimwe Migi Imana imufashe, utwo yakoreye muri ruhago niba ataributse Omonium ibye byaba ari akamaramaza. n''abandi ariko ibihangane. nyamuneka mujye mwibuka assurance z'ibyanyu

+1
bad good




 
by agakizas Posted 2010-03-06 04:15:54

sha nimukomeze mwihangane kabisa,ibi nibiza byashatse kubasagarira

0
bad good




 
by inuma4 Posted 2010-03-06 01:10:57

Ha ha ha ha iya NDENGEYE yaraguye baravuga ngo Imana ishimwe itwitse inzu y'uvusambanyi, ubuse koko iriya yo ko nsiko yabagamo Restorant baravuga ko byagenze gute?
Pole sana kubahuye nikigihombo.

0
bad good




 
by ramsesly01 Posted 2010-03-06 00:31:34

Nishimiye igihe.com,ariko muge mutangaza n'amakuru ya opposition

0
bad good




 
by wali.91 Posted 2010-03-05 15:42:07

nkumbuye murwanda

0
bad good




 
by kiefer10 Posted 2010-03-05 13:37:23

lolapedro nagirango nkumenyeshe ko nta nkuru n'imwe ijya iva ku gihe.com izo utabona ugifungura website ntibisobanuye ko ziba zaravuyeho ujye ufungura ahanditse amakuru uzabona ama pages menshi cyane ujye kuyo ushaka.n'inkuru ya mbere yabanje ku gihe.com iracyariho.ibyiza ni ukubanza ugasobanuza mbere ya reaction nk'iyi yawe.

0
bad good




 
by admin Posted 2010-03-05 12:07:56

Ese warebye neza kuri homepage???
The link to the news with title Kigali: Kimironko no ku Kinamba haturikiye gerenade : http://www.igihe.com/news-7-26-3376.html


-1
bad good




 
by camjosef2006 Posted 2010-03-05 11:20:52

Ntibitangaje kuko izo nzu zo mu biryogo zirakuzemzagasimbujwe izigezweho!

0
bad good




 
by kamanamoussa Posted 2010-03-05 08:02:43

iyo nzu yari ikeneye kuvugururwa ariko kubera ko babuza abantu kuvugurura yabikoze yihishe none niyo mpamvu iriya mpanuka yabaye

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-05 07:29:05

Rukarakara.com

0
bad good




 
by lolapedro Posted 2010-03-05 06:22:10

ese mwe ntazindi nkuru mugira mubeshya abantu mugakuraho inkuru rari kugirakamaro ituma dutekereza kumiberoho yacu mukadushukisha ibyimodoka! ziruta abantu bapfuye nabarembeye mubitaro kubera grenades?

0
bad good




 
by R.DEVRIES2010 Posted 2010-03-05 03:41:35

BYARI NGOMBWA KUKO NDABONA KIRIYA GIKUTA GIKOZWE MU BITI! KANDI TWIBUKE IMVURA IMAZE IMINSI!

0
bad good




 
by dmurith Posted 2010-03-05 02:45:01

mukosore hejuru kumuturage watanze interview witwa teddy yagize ati hagomba gushyirwamo ingufu mumyubakire hirya no hino mugihugu ntago ari mugihuga

+1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-05 00:04:25

amazu nkayo bayakubite agwe yose

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Ban ki-moon arasaba u rwanda kudakura ingabo zarwo mu ntara ya darfur
 
Ibihugu bivugwa muri raporo ya onu muri rdc, byahawe ukwezi ko kuyitangaho ibitekerezo n 'ibyifuzo
 
Dubai: umwana w’imyaka 9 w’umunyarwanda yitwaye neza mu irushanwa mpuzamahanga rya quran
 
Minisitiri louise mushikiwabo ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuyobora onu femmes
 
Umushinjacyaha mukuru martin ngoga nawe yabeshyuje raporo ya amnesty international
 
Ingengabitekerezo ya jenoside iragenda igabanuka- abadepite
 
Isohoka rya raporo ya loni ku myitwarire y 'ingabo z 'u rwanda muri congo ryasubitswe
 
Amnesty international yasuzuguye leta y 'u rwanda- mushikiwabo
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com