Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Deo Mushayidi, undi ushinjwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade mu Mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi


posted on Mar , 06 2010 at 07H 40min 32 sec viewed 24949 times



Inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zataye muri yombi Deo Mushayidi bisabwe n’u Rwanda, uyu mugabo usanzwe yivugira ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda arashinjwa kuba nawe ari inyuma y’ibitero bya gerenade biherutse kubera mu mujyi wa Kigali.

Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga aratangaza ko uyu mugabo ari umwe mu bantu benshi bafatanyije kuba inyuma y’ibyo bitero, muri bo hakaba harimo na Lt Gen. Kayumba Nyamwasa ndetse na Patrick Karegeya, aba bombi babarizwa mu gihugu cya Afurika y'Epfo kuri ubu.

Nkuko tubikesha Radio Rwanda, Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga ku munsi w’ejo mu mugoroba yasomeye itangazo abanyamakuru ririmo ko Deo Mushayidi yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi, yavuze kandi ko uyu mugabo kuva mu mezi ashize yabarizwaga mu bihugu byo mukarere, mu gihe benshi bamukekeraga kuba mu Bubiligi.

Kuri ubu Mushayidi ari mu maboko ya Polisi y’Igihugu. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikaba zari zimaze igihe zikurikirana uburyo yavaga mu gihugu ajya mu kindi hano mu karere, nkuko Ngoga yabitangaje.

Mushayidi yahoze ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda nkuko tubikesha The New Times.


Foto: saverwanda

Ubwanditsi
facebook
More Articles | >>View all news in this category
U rwanda ruri ku isonga mu birebana n’umuvuduko mu iterambere mu karere k’afurika y’uburasirazuba
 
Usa: guverinoma yemereye akayabo k 'amadolari umuntu uzatuma augustin bizimana afatwa
 
Buruseli: bamwe mu bari bahungiye jenoside muri eto kicukiro bajyanye col marchal mu rukiko
 
Abanyeshuri b 'abanyarwanda 6000 bigaga iby 'ubuvuzi muri kaminuza za rdc bacyuye umunyu
 
Ibyo perezida kagame yaganiriye na ban ki-moon wa loni (inkuru irambuye)
 
Ibyo raporo ya onu ivuga bitandukanye n’ibyo nabonye-jenerali majoro rwarakabije
 
Ban ki-moon mu ruzinduko rutunguranye i kigali
 
Commonwealth irasaba ivugururwa rya komisiyo y’igihugu y’amatora n’inama nkuru y’itangazamakuru
 
Nishimiye kuba perezida kagame agiye kuyobora u rwanda indi myaka 7… - tony blair
 
Pasiteri rick warren ati “sibo mana”
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by matibarton2 Posted 2010-04-09 04:43:43

Birakwiye ko abanyarwanda twese twifatanya n'abandi mu kwibuka inzirakarengane zatewe na genocide muri 1994 y'akorewe abatutsi.kandi speak out genocide.Never again.

0
bad good




 
by matibarton Posted 2010-04-09 04:13:26

Ndabashimira cyane amakuru murushaho kutumenyesha twe ababa turi ku murongo wa internet.kandi ndagira ngo mbabwire ko abanyarwanda batazashigikira na gato abashaka kuvangira politique y'u Rwanda.

0
bad good




 
by anonymous Posted 2010-03-13 14:21:16

@mukasharangabo2020.Niko ngo wamaze kubona inzu Uganda???Uratekereza ko abantu bapfiriye ku mipaka y'u Rwanda muri 1994 babuze uko bambuka barrieres z'interahamwe bari ibicucu cg bari abasazi?None wowe urahagarara nyagatare cg Kigali ngo wafashe inzu Uganda.Urambabaje.Menya ko agahoro kazo gahora ku ityazo kandi ko nta mpongano zabo nazo ntaho zagiye ahasigaye ufashe polisi n'ingabo hadui tumumene,naho ibindi uvuga ni ibinyabatesi nyine nta wakurenganya.Igihe kuki munyonga comments zanjye murabona izi zasubiranyamo amoko dore ko namwe mwahahamutse!!!peace

+1
bad good




 
by anonymous Posted 2010-03-12 14:33:33

@tonidine2002.Yego sha wowe.Reka abateta batete ntibazi ko agahoro kazo gahora ku ityazo.Utaranigwa agaramye.....

0
bad good




 
by rutagengwa606 Posted 2010-03-12 08:53:54

Ubundi abanyarwanda turapha iki? Ariko 1994 ntabwo yatwigishije?Ndasaba imana ngo ibahe imitima mishya.Ariko muha agaciro ubuzima n,amaraso by,umuntu?Uwiteka arebe abo bose bavutsa abandi ubuzima .

0
bad good




 
by bandibandi22 Posted 2010-03-10 14:46:39

Ba Mushayidi ni benshi. Gufunga umwe si wo muti. Umuti ni ukuba umugabo ukemera ko Abanyarwanda bshaka kwisanzura. Kubanigana ijambo rero ni ugupfusha ubusa amahirwe baba baguhaye yo kumvikana ko mutagomba kumvikana kuri byose mu mahoro tukirinda bimwe bya ngo"uko byagenze ibara umupfu"!!

+2
bad good




 
by tonidine2002 Posted 2010-03-10 12:31:19

abasenga rwose basengere u Rwanda,twararize twarihanaguye,utazi icyo bisobanura kubura umubyeyi,umuvandimwe inshuti ajye ashyigikira ibikorwa biganisha ku rupfu.abashyigikiye amahano buriya baracyafite ababo bose ntibarasogongera kubupfubyi,ku bupfakazi,ntibarabona ababyeyi b`inshike,ntibarara hanze kandi barigeze cadastre,ntibaraburara kabiri,ntibarasabiriza,ntibarumva barumuna babo baborozwa n`inzara,indwara,ntibarasogongera kungaruka z`urupfu. byamarira iki umuntu koko kumva ko i Rwanda amaraso ari kumeneka na none?

Nyagasani fasha u Rwanda ,fasha abana bawe,burizamo imigambi ya sekibi.in the name of Jesus i have prayed.

+2
bad good




 
by habibuhajabo Posted 2010-03-10 07:44:23

Igihe nawe sinzongera gusoma kuko amakuru asigaye ameze nkayo kuri radio rwanda byeeeeeeeeeeeeeeeeeeee smiley

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-10 03:59:38

Sandra ! Uzabona uri RWANDA !
urucira mukaso rugatwara Nyoko !!!!
Wibaza yuko abo bicanyi , grenades bazana zamenya ko ubashyigikiye ?
Nunvise ntaho uri wowe 1 Bagutanze gupfa ubatanga kunuka !
Ibya Abah... n'abat... , ntabwo abanyarwanda tukibirimo wa kirondwe we! smiley

+1
bad good




 
by mahirwecharlie Posted 2010-03-10 01:39:58

Uwo muntu agomba kuba ariwe wanditse mpangara nguhangare kuko ririya jambo asorejeho spelling yaryo nta wundi wajyaga ayimenya. Imena Charlie

0
bad good




 
by peter200932 Posted 2010-03-09 19:10:36

karim we ndukumvise,pe cyane rwose,none se wowe udafana, ko numva utavuze uti reka dutegereze iperereza ko ubundi rigikorwa,ahubwo ukanzura uvuga ko ari ubutegetsi bubikora,ikimbabaje cyane nuko uvuzeko grenade zatewe zitica,abafpuye noneho bariyahuye, ubu se petit frere wanjye umugaye agakuru arimugaje, ahubwo wowe bakugendere kure kuko ushabora kuba uzi neza imizi n'imihamuro yazira nkozi zibibi. ngo ntabwo zic none se wabonye bate lacrimogene ziriza abantu gusa?
ngo batore umuryango,ariko sha ukize icyamwirukankanaga ko,reka njye nkubwire usibye inda nini n'umutima mubi wa bamwe,baknywa maraso, uwo muryango hari byinshi ubagejeho,mujye mwicar muwushime,kandi nawe ntiri umwana uraumva icyo nshaka kuvuga.ikindi mw'iperereza hamo gukenka niyo mpamvu bavuga ngo" ashobara kuba"ariko iyo ari iperereza rya nyuma, bavuga byose bakerekana n'ibimenyetso ,kugeza ubu rero hari abakekwa bagikorwaho iperereza, ibyavuzwe ejo bishobora guhinduka uyu munsi.
gusa abantu barapfa kandi hapfa abdafite aho bahuriye niyo ngirwa politiki,namwe rero mwirinde gushyiramo umunyu,amaraso yameenetse arahagije.
Mwenyezi-Mungu akurinde karim we.

+1
bad good




 
by kivugiza Posted 2010-03-09 09:59:26

Njye ndareba ngasanga abanyarwanda twarahahamutse nimpamo. Ntabwo tugitekereza, sinzi niba ari Genocide yabiteye cyangwa ari ubutegetsi bubi twagiye tugira. Ni gute umuntu yumva hatewe grenade maze Leta igatangaza amatangazo anyuranye ishinja abo idahuje nabo ururimi rumwe nuko tukajyaho tugashyigikira tutabanje gutekereza ngo tunibaze?
Ese koko murabona bariya bagabo bavuga aribo bari inyuma yibiri kubera mu Rwanda? Ese kuki iperereza ritabihagaritse ko wumva bari bamaze iminsi babakurikirana? uwitwa Kayumba we yatorotse hamaze guturika Grenade zirenga icumu kandi yari yanabajijwe nababishinzwe, ni gute bamubajije ibyo bintu maze bakamureka agataha iwe? Bangahe bafunzwe bazira ubusa kuberako nta perereza ryari ryakorwa bakaba bari kuwunera? niba se koko aribo ni kuki bakoresheje grenade zitica ndetse inyinshi zigategwa ahatari ibikorwa ngirakamaro cyangwase abantu bakomeye (ndavuga abategetsi?
ibibazo nibyinshi umuntu yakwibaza, gusa ikibabaje nuko utabibonera igisubizo.
Gusa icyo nakwisabira abandi banyarubuga nuko twakwirinda gufana no gushyigikira ibidasobanutse kuko burya ngo: Ruriye abandi rutakwibagiwe.
Njye ndabona ziriya Gerenade zifitanye namatora azaba muri uyu mwaka, kuko urebye Leta yu Rwanda ntabwoba ifite nagato kubyerekeranye na ziriya Grenade. Njye ngasanga aribo bazitega ngo maze abanyarwanda bahungabane bose biveyo mugutora ishyaka rimwe nako umuryango umwe wa FPR (Inkotanyi)nigitekerezo cyanjye.
Musigarane amahoro ya Rurema.
Karimu

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-09 08:55:49

buuuuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!!!!! olalaaaaaaaaaaaaaa!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-09 08:19:07

Njyewe nsivugira Evode cyangwa Mushayidi ariko twumvikane neza. Ko evode yavuze ib'ametegeko mpuzamahanga agenga impunzi yigeze arengera mushayidi? Noho mushayidi azaburane yiregure imbere y'ubutabera ku buryo ntawe uhejwe muri urwo rubanza.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-09 08:11:05

njyewe nsivugira Evode cyangwa Mushayidi, ariko nagirango nsabe abantu kubaha abandi kandi no gusesengura umvugo. Buriya se Evode Ko yavuze iby'amategeko hari amaranga mutima yigeze akoresha? Sigaho yitukana. Naho mushayidi azaburane yisobanure.

0
bad good




 
by muhamudh Posted 2010-03-09 06:22:02

Mwabantu mwe sinzi icyo mupfa ari uri kure nuri murwanda ninde ukora politiki?cyakora murwanda tumeze neza wenye wivu wajinyongo

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-09 06:10:41

dutegereze ubucamanza bukore akazi kabwo. Namara kwisobanura no gushinjwa duzamenya ukuri

0
bad good




 
by rugemem Posted 2010-03-09 05:13:02

Barabazi ni igisambo cyabambanywe na Yesu

-1
bad good




 
by muregem Posted 2010-03-09 05:10:39

Mukotanyi irabarondogoje nyamara mwese ntawe uzi ibyo akina

0
bad good




 
by niyokuri Posted 2010-03-09 04:39:34

Ibitutsi biremewe kuri uru rubuga?

0
bad good




 
by peter200932 Posted 2010-03-08 18:56:08

ariko ntangazwa n'abantu biyita abahanga mumategeko ,barangiza bakavuga ubusa bitwaje ayo mategeko,nkuyu witwa Evode uwizeye uba muri canada,we icyo yabonye cyambere nuko mushahidi bamushinja ibinyoma, ntakamenye ko bamufashe bamaze igihe gihagije bamugendaho bareba nibyo akora, sinibaza rero ko abarundi bari kuzategereza,akabanza akoreka imbaga, hanyuma ngo amategeko akurikizwe, none se ko wakurikiye byose kuki utanamubaza ibyo yatangarije kuri bbc ko ari ikinihira,ko afite Urwanda mu rundi, warangiza uhaze wowe uhaze aide social (burasa) ya bazungu ngo baramushimuse??ahubwo ubutaha niwowe, maze tuzarebe ko canada iza kukvugira,muge mwitonda reo ntimugkore amakosa ngo amategeko mpuzamahanga arabarengera ibyo abarundi bakoze nibyo kandi nubundi bazbikora,kubirebana na grenade, iperereza riracyakorwa ntibizagutangaze ejo nawe niwumva byakugezeho.
ishyanga habemereye nabi nimutahe dufatanye kurwubaka, rahira k wavirira, aga cheque ka buri kwezi!!!
ngaho uzaze umuburanire.

0
bad good




 
by mukasharangabo2020 Posted 2010-03-08 13:16:04



Ariko ibyo muvuga murabizi, muceceke kuko nta Burundi nta Rwanda kuko hose barategura amatora,ubwo icyo shatse kuvuga muracyumva, ahubwo mwarajyerewe njye nararangij gufata inzu y'Uganda,naho ibyinterahamwe numva muvuga, ba Kayumba , Karegeya,Mushayidi yewe n'abandi........ muvuge make dusabe Imana amahoro gusa twiryamire kare tubyuke tujye kumurimo, ariko ubundi mbabaze bajyaga muri POlitik baziko Politik ariki? Bahame hamwe kandi umuntu wese azabazwa ibyo yakoze kandi azabibarizwa aha nyine kw' isi........ Ibyo bigambo byanyu bidafuze mubiceceke ngo namwe babahaye Democratie? Ahubwo nibahitana...

0
bad good




 
by lukoko Posted 2010-03-08 09:21:53

to mutoni...do u knw what time is...ibintu uvuga byarenze igihe byakoraga muri les annees 90 we are in 2010 so plz...msg yawe niyihe mubyo wanditse byose,NIKI UBONA WAGEJEJE KUBANYARWANDA KWERI....ebana nihatari!( ngo muzadutwara iki) kuki wishyira mubuinshi who u represent...!! let m knw plz!

0
bad good




 
by majeanne Posted 2010-03-07 17:25:10

Birababaje kuba munyonga, comments z'abagaya abatukana, mugahitisha iz'abatukana. Niyo rwose umuntu yaba ari umunyacyaha, urareka agahanwa n'itegeko. kuba yaba afatanyije n'abagizi ba nabi, ntango biha uburenganzira uwo ariwe wese ngo nawe atukane, nk'amagambo yanditswe aha hejuru.

0
bad good




 
by muhamudh Posted 2010-03-07 15:30:44

Murampamahoro sindumunyapolitiki uwo ni diplomate nanjye nti ni uko ahaaa imana iturinde kuko sishyashya ni uko bitangira ngo

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya benin na centrafrique basuye ibitaro bya kacyiru
 
perezida kagame arakangurira afurika kwitabira intego z’ikinyagihumbi mu kwikemurira ibibazo
 
Irahira rya perezida kagame: bamwe mu bakuru b 'ibihugu batangiye kugera i kigali
 
Leta y’u rwanda yatangije ibiganiro kuri radiyo na televiziyo byamagana raporo ya onu
 
Abakuru b’ibihugu 18 bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya perezida kagame ku ya 6 nzeli
 
Iya 1 ukwakira, isohoka ry’igitabo «intambara zo mu ibanga muri afrika»
 
Abaturage bagera kuri 50% hari amashyaka amwe yemewe mu rwanda batazi
 
Inama y 'abaminisitiri yasimbuje lt col rose kabuye ku mwanya w 'ukuriye protocole ya leta
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com