Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kigali: Yakubise abanyamakuru anababwira ko ashobora kubica kuko ari abagambanyi


posted on Mar , 07 2010 at 09H 14min 17 sec viewed 14533 times



Ni mu mpera z`iki cyumweru, ubwo abanyamakuru batatu berekezaga mu magaraji atandukanye kugira ngo bamenye ukuri ku bijyanye na gahunda ya REMA n`umujyi wa Kigali yo kwimura amagaraji mu bishanga, dore ko amenshi ari naho akorera kugeza ubu kandi bibangamira ibidukikije.

Ni muri urwo rwego, aba basore bikoze uko ari batatu n`ibikoresho byabo by`itangazamakuru bajya kuri garage yitwa Auto Imperial ibarizwa ku muhanda wa Poids lourds,kuri iyi garage babashije kwivuganira na nyirayo uzwi ku izina rya Edmond Kazungu abasobanurira gahunda ubuyobozi bw`umujyi bufatanyije na REMA,ikigo cy`igihugu kibungabunga ibidukikije bafite yo kwimura amagaraji,ariko abasaba ko bakwivuganira n`umuyobozi wa Garage witwa Rwinyana ari nawe ukuriye ihuriro ry`abakuriye amagaraji.

Uko niko abo banyamakuru babigenje, gusa burya ngo inzira ntibwira umugenzi.

Aba basore bahise bahamagara kuri telefoni igendanwa bwana Paul ababwira ko nta kibazo ari na gahunda rwose bamazemo iminsi mu nama zisobanura iyo gahunda,ababwira ko banyarukira mu igaraji ndetse ko abaye asohotse ariko hari abamusigariyeho babasha kubakira,ibyo ni ko byagenze,bahageze bibwira uhagarariye ubuyobozi bwa garage,bishimira uko bakiwe bategereje ukuriye garage Rwinyana.

Mu gihe umwe muri aba basore yari afite igikoresho cyo gufata amashusho(appareil digital) yari akiri kureba andi mafoto yari yarafashwe,yahise yegerwa n`umwe mu bo basanze aho,amuhata ibibazo by`uwamutumye n`aho aturutse,undi amwisobanuraho amubwira ko ari umunyamakuru yavuganye na nyiri garage witeguye kuza bakaganira ku cyabazanye, mu kanya gato ibyari ukubaza ikigenza umuntu byahindutse ibitutsi birimo ko ari abagambanyi, ingegera, ariko ntibyatinze kuko byahise biherekezwa no gukubitwa inshyi ndetse n`imigeri rugeretse, ashatse kumuhunga amubwira ko yamwica.

Mu gihe mugenzi wabo yari asagariwe,abo banyamakuru begeye uwo mugabo mu by`ukuri umwirondoro we utaramenyekana, bamubaza uko bigenze ababwira ko yabica kandi ko ari abagambanyi b`igihugu, aho akaba yarisobanuye avuga ko bafashe amafoto mu igaraji kandi nta burenganzira babifitiye.

Ibyari ugutara inkuru ntibyari bigishobotse, ahubwo batabaje polisi y`igihugu ntiyabasha kuboneka,nyiri garage imperial wabarangiye mugenzi we(nyiri garage Rwinyana) yarahamagawe yohereza uwo kubatabara kugirango babone uko bava aho.

Kugeza ubu rero,nyuma yo kuva muri garage Rwinyana,aba banyamakuru ari bo Ndutiye Florent wa Radio 10, Stanley Gatera wa New Times ndetse na Eric Muvara wa City Radio bakaba ku wa gatandatu barahise bageza ikirego kuri station ya polisi ku Muhima,bikaba kugeza ubu biri mu maboko ya polisi y`igihugu.


Ubwanditsi
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Pasiteri rick warren ati “sibo mana”
 
Kagame yarahiriye kuyobora u rwanda indi manda y’imyaka 7 (inkuru irambuye)
 
Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya benin na centrafrique basuye ibitaro bya kacyiru
 
perezida kagame arakangurira afurika kwitabira intego z’ikinyagihumbi mu kwikemurira ibibazo
 
Irahira rya perezida kagame: bamwe mu bakuru b 'ibihugu batangiye kugera i kigali
 
Leta y’u rwanda yatangije ibiganiro kuri radiyo na televiziyo byamagana raporo ya onu
 
Abakuru b’ibihugu 18 bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya perezida kagame ku ya 6 nzeli
 
Iya 1 ukwakira, isohoka ry’igitabo «intambara zo mu ibanga muri afrika»
 
Abaturage bagera kuri 50% hari amashyaka amwe yemewe mu rwanda batazi
 
Inama y 'abaminisitiri yasimbuje lt col rose kabuye ku mwanya w 'ukuriye protocole ya leta
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by bekknick Posted 2010-03-30 05:32:44

iriya mitekerereze yo gukubita undi ugacaho nta nkurikizi iri expired...ibintu byarahindutse,,,,,uretse ko uwaba atabyumva kimwe nanjye namubwira ko amategeko arengera abanyamakuru yatangiye kumanikwa hose...birashoboka rero ko arukugirango n`uriya muntu watinyutse gukubita abantu bari mu kazi kabo yumvireho

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-11 11:33:26

mwirenganya uwo munyarugomo kuko abenshi ntibaba barageze no mwishuri kuko abo ni babandi banwera ibiyobyabwenge mumagarage harimo nabankweramo n'urumogi banyiramagarage bitondere abobaha akazi bataba bameze nkuwo abo banyamakuru bihangane imana n' iyonkuru.

-1
bad good




 
by kugilbert2000 Posted 2010-03-11 09:13:45

Birababaje pe, ibi ntabwo ari umuco mwiza

-1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-10 09:38:29

Ndasubiza uwiyise Imacumu wanditse message ya mbere. Njyewe ndabona abanyamakuru ikosa rya mbere bakora ari uguha urubuga abantu nkamwe mufite ibitekerezo bibi. Ugatinyuka ugashyigikira umuntu wakubise inzira karengane koko? Ubwo nukuvuga ko nawe baje iwawe wabakubita. Ngo kudakubita imbwa byororimisega. Harigihe uzakubita n'ibigukoraho kandi bitari ngombwa. Gussa ufite uburenganzira bwo guheza umunyamakuru ariko iyo wamuhaye Karibu nta mpamvu yo kumukubita...

-1
bad good




 
by dmurith Posted 2010-03-10 01:46:59

amahoro y'Imana abane namwe mwese ,ntibyumvikana ese koko hari umuntu wumva yafata umuntu akamwica nkaho hari uruhare yabigizemo kugirango abe ari kuri iyi si twese twatijwe? nonese ubundi ubwiye umuntu ko ibyo ari gukora bitagushimishije ntiyabyumva umuti ni ugukubitwa? jye numva umuntu nkuyu w'umunyarugomo atariwe igihugu gikeneye igihugu gikeneye abacyubaka kuko aho cyageze gisenywa nta numwe utahazi

nkasaba aba banyamakuru kudacika intege abantu nkaba babaho ntaho bataba

kandi police nizindi nzego zibifite munshingano bakagombye kujya babajyana mubigo ngororamuco if not ntaho twaba tugana.

0
bad good




 
by kweri Posted 2010-03-10 01:05:50

@ imacumu werekanye uko warezwe no abakubise abanyamakuru ni akagabo ,ubwo wowe iru iki?
ibi byerekana ukuntu u Rwanda rudshobora gutera imbere,uziko ahandi itangazamakuru rifite agaciro kandi kagaragara.ese ko uvuga gutyo,tekereza nta makuru ujya umenya wakumva umeze ute.n'impamvu wanditsi iyi comments ni uko usoma AMAKURU!!!! keretse niba abanyamakuru bagomba kuvuga ibyo mushak agusa,kandi niba uzi cyangwa ukaba waragize uruhare muri icyo gikorwa umenye ko uri umuswa cyane.

0
bad good




 
by bingwaj Posted 2010-03-09 06:57:53

smiley abantu nkabo ntabwo bari bakwiriye kuba mu Rwanda. ahubwo nukumushakira ikigo kigisha umuco bakawumwigisha kuko numugome cyane.

+1
bad good




 
by leonrons20 Posted 2010-03-09 06:03:52

Abakanishi niko babaye mwibarenganya,gusa bagomba kumenya ko iki gihe atari icyo gukoresha ingufu kuko turi muri technology world. Si byabindi byo kwigwizaho ingufu nyisnhi ziterura ibyuma. Barababeshye.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-09 05:23:56

Jye ndibaza niba umunyamakuru akubitirwa ko ari mukazi ke, ubwo umu client
batakoreye imodoka neza we iyo aje kuyitwara bimugendekera gute ? nukumucurika bakamwambura agafaranga kose yitwaje nawe yatabaza Polisi ikica amatwi !!ikazategereza ko intumbi izaburana n'uwayirenganije ! Ariko ntibyari bikwiye muri 2010 kuko ntaho twaba tuva ngo tugire aho tugana uwo numuco ukwiye gucika mu Rwanda kuko ntaho twaba dutandukaniye ninyamaswa irya iyo irushije ingufu uwo Polisi yari ikwiye kumutangaho urugero kumugaragaro bikabera isomo n'undi wese utekereza kwitwara atyo.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-09 01:11:27

ego ko Mana yanjye ariko noneho ndumiwe ni gute umuntu nkuyu Imacumu yandika ibintu nkibi wowe urim0 urashyigikira inkozi zibibi kweli ese ubwo urumva igihugu kitagira itangaza makuru cyaba kigana hee kweli sha ndakugaye peee ubutwari buri hariya ni ubuhe koko kurwana nibyo wita ubutwari plz change your mind ibyo utekereza ntaho bihuriye

0
bad good




 
by Jdamour4 Posted 2010-03-08 12:12:36

Bashobora kuba barahohotewe. Ariko ntitwirengagize ko hari ukuntu bajya barengera bagafata amafoto batabajije kdi wareba ukabona amwe asebya abayariho.

+2
bad good




 
by karangwasteven Posted 2010-03-08 11:56:43

bavugako umugabo ujya murwundi asiga ubugabo ku irembo

0
bad good




 
by wayitare Posted 2010-03-08 10:37:02

smiley abagifite gahunda yo kwica bashatse babyikuramo kuko ntaho twaba tuva.ntibyumvikana ukuntu polisi itabazwa ikabura kandi yarongerewe amamodoka namasukisuki.abanyakuru nabo bajye babanza gushishoza aho batara inkuru dore abanywatabi nta raisonement baba bifitiye banakurangiza.

0
bad good




 
by ysri2020 Posted 2010-03-08 02:34:15

ubu se koko ntibarenganye? ariko se bafotoreraga iki batarahabwa uburenganzira?polisi wenda izabarenganure.

+5
bad good




 
by turatsinzema Posted 2010-03-07 16:11:55

ntabwo igihugu cyacu ari icy'ibyigenge cyangwa se abanyarugomo.uwo mugabo nakurikiranwe by'intangarugero. niba barafotoye baramaze kuko bashakaga kwerekana ibitagenda neza ngo bikosorwe.

+1
bad good




 
by anonymus Posted 2010-03-07 15:01:43

Polisi ndayigaya cyane kubona itabazwa ntigire icyo ikora.Ese nk'umuntu wiha undi kamukubita ntacyo amuhoye aba yiyumvamo iki?Aba banyamakuru bagomba gukurikirana ikirego cyabo uwo muswa akabazwa ibyo yakoze.Sinon,abantu nk'abo biba bisaba kubahinduriza peke yake

+3
bad good




 
by callnelson2000 Posted 2010-03-07 12:15:16

ibi bibazo nibyo duhoramo.ariko Leta ikwiye kujya igira icyo ikora gifatika bene aba bantu baganwa by'intangarugero.aba banyamakuru ni bakomeze ikirego cyabo niba uwo muntu azwi

+13
bad good




 
by lmacumu Posted 2010-03-07 11:12:03

Kudakubita imbwa byorora imisega! Kugeza ubu nabivuze kenshi ko igihugu cyacu kicwa n'abanyamakuru! Uriya mugabo namubwira nti "uri akagabo, igikorwa wakoze ni icy'ubutwari"!

-8
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Ban ki-moon arasaba u rwanda kudakura ingabo zarwo mu ntara ya darfur
 
Ibihugu bivugwa muri raporo ya onu muri rdc, byahawe ukwezi ko kuyitangaho ibitekerezo n 'ibyifuzo
 
Dubai: umwana w’imyaka 9 w’umunyarwanda yitwaye neza mu irushanwa mpuzamahanga rya quran
 
Minisitiri louise mushikiwabo ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuyobora onu femmes
 
Umushinjacyaha mukuru martin ngoga nawe yabeshyuje raporo ya amnesty international
 
Ingengabitekerezo ya jenoside iragenda igabanuka- abadepite
 
Isohoka rya raporo ya loni ku myitwarire y 'ingabo z 'u rwanda muri congo ryasubitswe
 
Amnesty international yasuzuguye leta y 'u rwanda- mushikiwabo
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com