Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kagame yatanze ikiganiro muri Royal Commonwealth Society


posted on Mar , 10 2010 at 10H 04min 21 sec viewed 4355 times



Ku munsi wa kabiri w’uruziduko rw’akazi ari kugirira mu Bwongereza, Perezida Paul Kagame yavuze ijambo imbere y’umuryango Royal Commonwealth Society ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda, Afurika ndetse na Commonwealth.

Kagame wari watumiwe n’uwo muryango kugirango atange ikiganiro nk’umunyamuryango mushya w’iryo tsinda, yavuze ko urubyiruko rwagize uruhare runini mu gusana ndetse n’iterambere ry’u Rwanda na Afurika muri rusange, nkuko tubikesha The New Times.

Perezida Kagame yagize ati “Mu gihugu icyaricyo cyose, urubyiruko rwari rukwiye kuba inkingi z’ejo hazaza. Icyerekezo cy’u Rwanda ku rubyiruko rwacu cyubakiye kucyo twashyizeho ku gihugu muri rusange”
Yabwiye abanyamuryango barenga 300 ba RCS, ko u Rwanda ruri gutanga uburere ku rubyiruko rufite ububasha bwo kwihitiramo neza ejo hazaza.

Perezida yatangaje ko urubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage b’u Rwanda. 75% bafite munsi y’imyaka 30, abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside.

Mu kiganiro cye, Kagame yatanze ingero 3 z’ibyo urubyiruko rw’u Rwanda rwitabiriye; Urubyiruko rwakanguriwe kwitabira Jenoside, irindi tsinda ry’urubyiruko ryitabira kubohora igihugu none kuri ubu, ni urwo rubyiruko ruri kugira uruhare rugaragara mu iterambere rw’igihugu.

Yavuze ko urubyiruko rukomeje kugira uruhare rugaragara m’ubwiyunge aho rutuye hose mu gihugu. Yongeyeho ko kuri ubu urubyiruko ruhagarariwe mu nteko ishinga amategeko ndetse ko runagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo.

Kagame yibukije ibihugu bigize Commonwealth ko gushyira imbaraga mu rubyiruko biri ngombwa cyane yaba ku rwego rw’igihugu cyangwa rw’isi muri rusange, kuko urubyiruko rugize kimwe cya kabiri cy’abatuye isi.

Nkuko dukomeza tubikesha The New Times, mu bindi bintu Kagame yavuzeho harimo akamaro k’uburezi buboneye, yongeraho ko kugira umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika mu rubyiruko rw’igihugu cyangwa rw’umugabane byagira ingaruka mbi ubwabyo.

Yatanze urugero rwa gahunda y’imyaka 9 y’uburezi bw’ibanze u Rwanda ruri gutangiza kuri ubu, nka bumwe mu buryo bwashyizweho kugirango urubyiruko rw’igihugu rugire ubumenyi bukwiriye ku iterambere ry’igihugu.

Ku munsi w’’ejo byatangajwe ko RCS izakorera Inama yayo ya mbere yiswe Africa Commonwealth Youth Leader mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.

Uwimana Peter
facebook
More Articles | >>View all news in this category
U rwanda ruri ku isonga mu birebana n’umuvuduko mu iterambere mu karere k’afurika y’uburasirazuba
 
Usa: guverinoma yemereye akayabo k 'amadolari umuntu uzatuma augustin bizimana afatwa
 
Buruseli: bamwe mu bari bahungiye jenoside muri eto kicukiro bajyanye col marchal mu rukiko
 
Abanyeshuri b 'abanyarwanda 6000 bigaga iby 'ubuvuzi muri kaminuza za rdc bacyuye umunyu
 
Ibyo perezida kagame yaganiriye na ban ki-moon wa loni (inkuru irambuye)
 
Ibyo raporo ya onu ivuga bitandukanye n’ibyo nabonye-jenerali majoro rwarakabije
 
Ban ki-moon mu ruzinduko rutunguranye i kigali
 
Commonwealth irasaba ivugururwa rya komisiyo y’igihugu y’amatora n’inama nkuru y’itangazamakuru
 
Nishimiye kuba perezida kagame agiye kuyobora u rwanda indi myaka 7… - tony blair
 
Pasiteri rick warren ati “sibo mana”
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by nikuki Posted 2010-03-11 05:46:57

Niko uru nurubuga tumenyeraho amakuru ku bakoresha mudasobwa abashaka guterana amagambo mujye muhana gahunda cg mukore indi web ibyo ntabwom aribyo biba byatuzinduye mujye mwiyubaha kandi nziko mukuze.

0
bad good




 
by bandibandi22 Posted 2010-03-10 15:03:08

Wowe wiyita Uwajepa it is obvious that you are a new comer in the Rwandan society. Which youth was used to do genocide and which one was used to stop it? Stop your fanatism man. Rwanda belongs to all Rwandans. We do not niet to label each other, Friendly tip: niba utazi Abanyarwanda uzabamenya. Inkomamashyi like you will have no place in the Rwanda of tomorrow. Like it or hate it, this is the truth kandi kuraryana!!!!!!!

-1
bad good




 
by mugbokelly Posted 2010-03-10 09:06:09

mukunda kiritike yeeeeeeeeeeeee ubwose amateka ufpiki nayo ko akwibutsa ibyaye reka twe tuyasome turayakeneye wibuke ko Iki atri kinyamateka gira amahoro kandi igihe mwikomereze niba utaravugwa sibanga abenshi ntuzababaze ibyo bakoze uzababaze byo baneguye.

0
bad good




 
by viasenge Posted 2010-03-10 04:27:04

Ko ndeba mutanga amakuru yabaye amateka? Mwisubireho mutange amakuru muri abambere kuko new times tuba twayisomye kare!! Akazi keza

0
bad good




 
by Uwajepa Posted 2010-03-10 02:45:28

His excellency Paul Kagame is right one part of rwandan youth was used to make genocide, another part was used to stop it and ,although many obstacles, they are still leading their country toward the devellopment.

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya benin na centrafrique basuye ibitaro bya kacyiru
 
perezida kagame arakangurira afurika kwitabira intego z’ikinyagihumbi mu kwikemurira ibibazo
 
Irahira rya perezida kagame: bamwe mu bakuru b 'ibihugu batangiye kugera i kigali
 
Leta y’u rwanda yatangije ibiganiro kuri radiyo na televiziyo byamagana raporo ya onu
 
Abakuru b’ibihugu 18 bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya perezida kagame ku ya 6 nzeli
 
Iya 1 ukwakira, isohoka ry’igitabo «intambara zo mu ibanga muri afrika»
 
Abaturage bagera kuri 50% hari amashyaka amwe yemewe mu rwanda batazi
 
Inama y 'abaminisitiri yasimbuje lt col rose kabuye ku mwanya w 'ukuriye protocole ya leta
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com