Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru mu mwiherero w'iminsi itatu
posted on Mar , 10 2010 at 14H 20min 06 sec viewed 2108 times
Abayobozi kuva ku rwego rw’Umurenge ukagera ku rwego rw’Intara bo mu Ntara y’Amajyaruguru bateraniye mu mwiherero w’iminsi 3 aho bari kwisuzuma bareba aho bageze mu iterambere, harebwa ibyagezweho ariko bibanda cyane cyane ku bibazo bigihari ngo bishakirwe umuti.
Uyu umwiherero w’iminsi 3 wateguwe n’Intara y’Amajyauguru witabiriwe n’inzego zose z’ubuyobozi guhera ku buyobozi bw’Umurenge, abayobozi b’ amashami ku Karere, komite nyobozi z’uturere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere, abayobozi ku rwego rw’Intara,ndetse n’abayobozi b’Uturere 5 dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru.
Uyu mwiherero ukaba waratumijwe mu rwego rwo gusuzumira hamwe icyatuma imikorere irushaho kwihuta hagamijwe iterambere kugirango abayobozi basuzumire hamwe aho bageze mu iterambere n'ibyiza byagezweho ariko bibanda cyane ku bibazo bihari.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aimé akaba avuga ko bazibanda ku ndangagaciro zatuma imikorere irushaho kwihuta mu nzego zose. Guverineri akaba yadutangarije ko muri uyu mwiherero hari ibiganiro bijyenda bitangwamo bikibanda cyane cyane ku ndangagaciro zatuma imikorere irushaho kwihuta mu nzego zose ngo barizera ko abantu bazahava bahinduye imyumvire.
Ku munsi wawo wa kabiri muri uyu mwiherero hagiye hatangwa ibiganiro bitandukanye, Ministre mu biro by'Umukuru w'Igihugu (Presidence) Solina NYIRAHABIMANA watanze ikiganiro ku myanzuro yavuye mu mwiherero w’abayobozi uherutse kubera i Rubavu ndetse no ku ndangagaciro zizagenga ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Yanababwiye ko muri uyu mwiherero haganiriwemo ibintu bikubiye mu byiciro bitatu, hari ibijyanye n’inshingano rusange z’igihugu mu bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imiyoborere myiza, hakaza icyiciro cy’imikorere n’imikoranire aho yavuze ko ushobora kuba ufite ibintu byiza bitunganije neza ariko, icyiciro cya gatatu cyikaba kirebana n’imyitwarire y’abashyira mu bikorwa ibyo abantu baba biyemeje.
Ministre Solina yagarutse ku bigaragara nk’ibidindiza iterambere, aho yavuze ku kijyanye no gutinya kwiteranya aho usanga umuntu atinya gufata ibyemezo bimwe na bimwe ngo atiteranya nabagenzi be cyangwa se abo bakorana, Ministre Solina ‘’ati gutinya kwiteranya nabyo n’ibintu bitwicira ‘’.
Mu Kiganiro cyatanzwe n’ushinzwe gutanga amasoko mu Ntara y’amajyaruguru, yavuze ku bibazo bigaragara mu micungire y’imari mu Turere n’imitangire yamasoko, ahagiye herekanwa amakosa yagiye akorwa ndetse n’ingorane bagiye bahura nazo, hamaze gukorwa Clean Audit cyangwa isuzuma .
Guverineri BOSENIBAMWE Aime yagize ati: "iyo abayobozi beretswe amakosa ahari banerekwa uko yabonerwa umuti", ati "ibizongera kugaragara mu isuzuma ry’ubutaha ntibizafatwa nko kubura ubushobozi bizafatwa nk’agasuzuguro".
Twababwira ko bimwe mu biganiro biteganijwe kuzatangwa muri uyu mwiherero harimo nk’ikiganiro ku miyoborere rusange y’Uturere n’imyitwarire y’abayobozi, ikiganiro ku ishoramari ndetse n’ikiganiro ku ngamba zo kurwanya ruswa, imiterere yayo no guca akarengane.
Uyu mwiherero watangiye ku wa mbere taliki 8 Werurwe 2010 biteganijwe ko uza gusozwa kuri uyu wa gatatu taliki 10 Werurwe 2010.
Francine UMUTONI
|