Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Agathe Kanziga Habyarimana yongeye guhatwa ibibazo n’abashinzwe umutekano mu Bufaransa mu gihe cy’amasaha atatu


posted on Mar , 10 2010 at 15H 16min 13 sec viewed 13053 times



Umupfakazi w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana nyuma yo gufatwa mu minsi yashize nyuma akarekurwa, kuri uyu wa kabiri yaba yaramaze amasaha agera kuri atatu asubiza ibibazo by’abashinzwe umutekano mu Bufaransa (gendarmerie).

Nk'uko tubikesha Jeune Afrique, Agathe Habyarimana yari yafashwe tariki ya 2 Werurwe 2010 kuri manda zatanzwe n’u Rwanda, aho rwifuza ko yazanwa mu Rwanda kubazwa ku ruhare yaba yaragize mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ariko yaje kurekurwa kuri uwo munsi.

Nyuma yo kuregwa n’u Rwanda, madamu Agathe Habyarimana yatanze ubuhamya bwe kuri polisi mu gihe kingana n’amasaha atatu muri serivisi z’abashinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ibyaha.

Nk’uko Jeune Afrique ikomeza ibitangaza, umwunganira ariwe Maitre Phillipe Meilhac yemeje aya makuru mu kinyamakuru Le Parisien.

Madamu Agathe yavuye mu Rwanda taliki ya 9/04/1994, “ku munsi w’ejo yavuye mu biro bya polisi nta kibazo, nta mpapuro zimufata, nta nubwo acunzwe”; aya akaba ari amagambo yatangajwe n’umwunganira Me Phillipe Meilhac.

Mu Rwanda arashinjwa ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside, kuba mu mitwe y’abagizi ba nabi ndetse no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Gufatwa kwa Agathe Habyarimana byabaye nyuma y’iminsi itanu perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy avuye mu Rwanda, rukaba ari rwo ruzinduko rwa mbere rwari rubaye rw’umuperezida w’u Bufaransa kuva muri 1994.

fOTO: La Libre Belgique
SIMBI J.

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Pasiteri rick warren ati “sibo mana”
 
Kagame yarahiriye kuyobora u rwanda indi manda y’imyaka 7 (inkuru irambuye)
 
Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya benin na centrafrique basuye ibitaro bya kacyiru
 
perezida kagame arakangurira afurika kwitabira intego z’ikinyagihumbi mu kwikemurira ibibazo
 
Irahira rya perezida kagame: bamwe mu bakuru b 'ibihugu batangiye kugera i kigali
 
Leta y’u rwanda yatangije ibiganiro kuri radiyo na televiziyo byamagana raporo ya onu
 
Abakuru b’ibihugu 18 bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya perezida kagame ku ya 6 nzeli
 
Iya 1 ukwakira, isohoka ry’igitabo «intambara zo mu ibanga muri afrika»
 
Abaturage bagera kuri 50% hari amashyaka amwe yemewe mu rwanda batazi
 
Inama y 'abaminisitiri yasimbuje lt col rose kabuye ku mwanya w 'ukuriye protocole ya leta
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by rickassy005 Posted 2010-07-20 12:24:30

ariko kuki tudashima koko,kuba uryama ugasinzira ntamasasu akuri hejuru wumva harikiruta icyo,paul kagame n 'umuyobozi pe,rebam nawe aho

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-16 09:33:41

nyamara muse mushatse mwa ceceka kuko ntacyo muzi kirimbere

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-16 05:36:55

Ariko ikinsetsa ni ukuntu umuntu ajujubywa nuwasimbuye umugabo we kdi ingoma idahanguka ari iy`uwiteka gusa.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-15 11:08:26

Kuba Z yarafunguwe bizatugora kumvisha france kumuduha.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-15 03:29:31

smiley

0
bad good




 
by yvecleon Posted 2010-03-12 17:04:18

uwomugore nindera! smiley smiley !

0
bad good




 
by castejoy Posted 2010-03-12 14:10:46

ukuri ni ngombwa, n'ubutabera ni ngombwa, ariko se ukuri ku byabaye mu rwanda gushobora kujya ahagaragara? ubutabera se bwo bushobora kugerwaho kandi burumwe yishyira aheza? gusa abanyarwana bakwiye kumenya guhitamo icyiza n' ikibi,icyo utifuza ko cyakubaho ntukagikorere mugenzi wawe, nizere ko ntawukwiye kongera kuvuga ngo yarashutswe,nuko rero, mushishoze, muharanire amahoro, n'umutekano. ngicyo igisubizo cy'ibibazo by'urwanda. murakoze

0
bad good




 
by registo50 Posted 2010-03-11 09:31:10

reka tubihange amaso maherezo ukuri kuzajya ahagaragara.

+1
bad good




 
by registo50 Posted 2010-03-11 09:30:46

reka tubihange amaso maherezo ukuri kuzajya ahagaragara.

+1
bad good




 
by kakaemmanuel Posted 2010-03-11 08:13:54

aha biragoye

-1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-11 07:58:36

NTIMUZI ICYO MUVUGA KUKO UWO MUDAMU ARARENGANA NA KAYUMBA YARAHUNZE AHITA ATERA GERENADE IHORERE NZABANDORA UMUNYARWANDA YARYISE UMWANAWE?

0
bad good




 
by Nicklas Posted 2010-03-11 06:16:04

Bite jojo? Ikigaragara ni uko utunga agatoki uwaba yarakoze icyaha.Ese mwaba mwari kumwe icyo gihe?Kayumba arashinjwa na Andrew M.ababikira b'i Kabgayi.Ese waba uzi ko ari mu babikoze?Uzajye kubaza muri MINADEF abaciriwe imanza. Ni ukuvuga ko aribo bakoze ibyaha rero ntugacire umuntu urubanza.

0
bad good




 
by fgakuba0002 Posted 2010-03-11 04:57:00

Imana niyo nkuru rwose nta wutabizi ariko nubutabera bugomba gukora akazi kabwo kuko uwo mugore n'umwicanyi kandi agomba kubihanirwa ,ntabwo rero mugomba kumugirira impuhwe na gato.

0
bad good




 
by rrwamuza Posted 2010-03-11 03:36:35

Imbeba irya umuhini isotera isuka, n'ukwitonda twese yaba ari abaturage cyangwa abayobozi ntidubire aho twahoze. Bityo tujyenzure ibyo tuvuga nibyo dukora, abwirwa benshi akumva beneyo. Ubhunzi ni bubi, Génocide yo n'ishyano

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-11 01:53:54

Umunyarwanda yise umwanawe nzabandora, nanjye nzabandora. Mwaretse tukaba mu Rwanda rufite roho nzima n' umubiri muzima.

-3
bad good




 
by ntihinyurwadanze Posted 2010-03-11 00:52:57

MUREKE DUHARANIRE GUKORA IBYIZA TUVUGURURE ISI TURWANYE IVANGURA TWIRINDA AMRANGAMUTIMA KUKO niba mutanabizi muzabibaze uriya mugore niwe mubi kurusha numugabo we kuko uyu niwe waremye nuduce twigometse mu gisirikare cya mbere akurikije uturere nibindi; tous se paye ici bas

+1
bad good




 
by ntihinyurwadanze Posted 2010-03-11 00:50:06

MUREKE DUHARANIRE GUKORA IBYIZA TUVUGURURE ISI TURWANYE IVANGURA TWIRINDA AMRANGAMUTIMA KUKO niba mutanabizi muzabibaze uriya mugore niwe mubi kurusha numugabo we kuko uyu niwe waremye nuduce twigometse mu gisirikare cya mbere akurikije uturere nibindi; tous se paye ici bas

+1
bad good




 
by jniyonshuti Posted 2010-03-10 23:50:40

Imana niyo nkuru rwose.

0
bad good




 
by heartpivot Posted 2010-03-10 15:26:00

Yewe, barabivuzekoko ngo ururi kumbwa rubarurino kumuhigi!!! nakundi nyine ubutabera nibukore akazi kabwo.

+1
bad good




 
by bandibandi22 Posted 2010-03-10 14:37:53

Abanyafurika muri rusange, n'Abanyarwanda by'umwihariko, turababaje! Uwo Agata koko ni we twemera ko yakoze cg yateye cg yateguye ariya mahano yose? Musaza we se Z sinumvise ngo yagizwe umwere. Tureke gufyinata, Sarkozy yasubije abanyamakuru mu Rwanda ahagararanye na Kagame ko abakoze cg bateguye genocide bagomba gufatwa aho bari hose. Aha bari bamubajije niba u Bufransa buzahanagura mandats za Bruguière. Ikibi ni ukugira amatwi ntiwumve. The reste is just ikinamico!!!

-2
bad good




 
by roxyanie2 Posted 2010-03-10 14:01:09

Mureke duharanire gukora icyiza, twifuza ko u Rwanda rutera imbere.

+3
bad good




 
by Jojo Posted 2010-03-10 12:16:07

Fernando Andrew nawe yasabye S.A gufata Kayumba Nyamwasa. Ese afashwe ntawundi byagiraho ingaruka mu Rwanda? Nyamara uwakoze icyaha uweariwe wese hari ubwo azabibazwa! Aha dore aho nibereye, aho usanga mu Rwanda rw'ubu hari ibyaha bakikira ukagirango byo biremewe da!

+8
bad good




 
by crystal Posted 2010-03-10 11:46:06

Utazize inalabyaye, azila inarashatse...

-5
bad good




 
by titiyo2020 Posted 2010-03-10 11:35:33

nibahumure ntacyo bazamutwa imana niyo nkuru ni titi kabengera

0
bad good




 
by viasenge Posted 2010-03-10 10:55:01

@indubaruba, Ko numva umugiriye impuhwe wari kumwe nawe? Ntimugafane nimureke ubutabera nyine bugaragaze ukuri!

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Ban ki-moon arasaba u rwanda kudakura ingabo zarwo mu ntara ya darfur
 
Ibihugu bivugwa muri raporo ya onu muri rdc, byahawe ukwezi ko kuyitangaho ibitekerezo n 'ibyifuzo
 
Dubai: umwana w’imyaka 9 w’umunyarwanda yitwaye neza mu irushanwa mpuzamahanga rya quran
 
Minisitiri louise mushikiwabo ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuyobora onu femmes
 
Umushinjacyaha mukuru martin ngoga nawe yabeshyuje raporo ya amnesty international
 
Ingengabitekerezo ya jenoside iragenda igabanuka- abadepite
 
Isohoka rya raporo ya loni ku myitwarire y 'ingabo z 'u rwanda muri congo ryasubitswe
 
Amnesty international yasuzuguye leta y 'u rwanda- mushikiwabo
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com