Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kigali: Kimironko no ku Kinamba haturikiye gerenade


posted on Mar , 05 2010 at 07H 56min 45 sec viewed 18659 times



Mu mugoroba wo kuri uyu wa kane ahagana mu ma saa mbili mu duce tubiri tw’umujyi wa Kigali haturikiye gerenade zakomerekeje abantu barenga 16. Imwe muri zo yaturikiye ku Kimironko hafi ya Hotel Le Pretemps, indi iturikira ku Kinamba hafi y’inyubako Rwanda Revenue Authority yahoze ikoreramo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aratangaza ko kuri ubu hari gukorwa iperereza. Abari inyuma y’ibi bitero ntibaramenyekana.

Ku Kinamba abantu bagera kuri 2 bakomeretse bikabije, abandi bakomereka byoroheje.

Mu bakomerekeye ku Kimironko bagera kuri 12, haravugwamo abanyeshuri bo mu ishuri rikuru KIE bane. Bose bajyanwe mu bitaro bya Kibagabaga abandi bajyanwa kuri CHK.

Ubwanditsi
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Afurika y’epfo: umushinga w’itegeko rishya rigenga itangazamakuru urakemangwa
 
Tigo yashyikirije miliyoni 12 z’amanyarwanda umukiliya wayo wazitsindiye.
 
Inama izaba kuri sudan izaba ihambaye- obama
 
Gisagara: abanyeshuri b’abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye bafatanyweikiyobyabwenge cya marijuana
 
Ubutabera bwa iran bwakuyeho by 'agateganyo igihano cyo kwicwa ku mugore uregwa ubusambanyi
 
Uganda: bamwe bahisemo kwihingira urumogi bareka ibindi bihingwa
 
Ibyaha birenga 500, byaba byarakorewe abanyekongo mu burasirazuba bw’iki gihugu kuva muri nyakanga - onu
 
Rema: abakozi bashinzwe ibidukikije mu turere twose bahuguwe ku bidukikije n’isoko rya carbone
 
Kongo kinshasa : imyaka 13 irashize mo­butu sese seko kuku ngbendu wa za banga apfuye
 
Mu kwibuka tariki 11 nzeri (le 11 septembre), rumwe mu rusengero muri usa bazatwika korowani
 
Page:1 | | 2| | 3|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3|
by Anonymous Posted 2010-03-11 08:36:53

c,est grave

0
bad good




 
by abigwi Posted 2010-03-09 11:55:32

Rata igihe.com komereza aho nta comment nimwe mudacishaho ahubwo mur'intwari.Abo nabatazi aho bazishakira niziro ibitutsi ndikuzireba nonese iyo mwanize yo irimo ibiki ra? Ndabaza.Iyo ubona umuntu nigihagararo cye yandika ngo: abahu...ubundi akandika ngo: abatu.... abatinyiriki kurangiza ibyo abayifuje kuvuga.Yewe narumiwe NTUKANIRWE NIJAMBO UJYE UNIRWA N'UWURIBWIYE.Ndagaya imyitwarire nkiyo, mureke twubake igihugu cyacu tuve mumatiku, Uwabageza i Burundi mwirebere aho bahora bavuga ngo hari Democratie, yebabawe narumiwe, namwe se nibyo mwifuriza u Rwanda,erega ikindi mujye mumenya ko iyo Democratie muvuga mbese yatangiye muwuhe mwaka, mukihe gihugu? Nonose ibyo abandi bagezeho mu mwaka magana mwe muti tubishaka mu mwaka icumi, Yewe nzabandora.Dusabe Imana turame.

0
bad good




 
by abigwi Posted 2010-03-09 11:50:58

Rata igihe.com komereza aho nta comment nimwe mudacishaho ahubwo mur'intwari.Abo nabatazi aho bazishakira niziro ibitutsi ndikuzireba nonese iyo mwanize yo irimo ibiki ra? Ndabaza.Iyo ubona umuntu nigihagararo cye yandika ngo: abahu...ubundi akandika ngo: abatu.... abatinyiriki kurangiza ibyo abayifuje kuvuga.Yewe narumiwe NTUKANIRWE NIJAMBO UJYE UNIRWA N'UWURIBWIYE.Ndagaya imyitwarire nkiyo, mureke twubake igihugu cyacu tuve mumatiku, Uwabageza i Burundi mwirebere aho bahora bavuga ngo hari Democratie, yebabawe narumiwe, namwe se nibyo mwifuriza u Rwanda,erega ikindi mujye mumenya ko iyo Democratie muvuga mbese yatangiye muwuhe mwaka, mukihe gihugu? Nonose ibyo abandi bagezeho mu mwaka magana mwe muti tubishaka mu mwaka icumi, Yewe nzabandora.Dusabe Imana turame.

0
bad good




 
by manadella Posted 2010-03-09 06:23:57

Mana dufashe

0
bad good




 
by kayijean Posted 2010-03-09 00:55:37

Imana idufashe abo bagizi bani bazahanwe

0
bad good




 
by ikigo Posted 2010-03-08 07:44:21

yewe nyamara abanyepolitique barabacanga ku nyungu zabo mushatse mwareka ibyabo twe tukareba aho inyungu zacu ziri.njye ntaho mpuriye na abagabo bose bari kuvugwa muri izi nkuru nkumva rero nta kibazo bintwaye ntabwo umutekano muke wabo ku giti cyabo wakwiriye kutubuza amahoro twe rubanda rugufi,abifuza coup d`etat murababaje kuko umutekano muke wa kagame uzajegeza buri mu nyarwanda uba mu Rwanda.be aware!!!

Nyamwanga kumva ntiyanze kubona,bazababwira ko Kagame ari mubi ni iki kizabizeza ko we azaba ari mwiza(ndabara ushaka imvururu)tumaze igihe turya tukatyama ,tujya kwiga mu mashuri turihirwa na leta,twoherejwe mu mahanga kuri bourse za leta,amashuri nta robanura amoko nka kera?twese tubasha kujya kwiga mu turere urwo ari two twose,none ngo uwabafashije kubigeraho ngo muramuhaze,abagande babayeho neza prezida wabo yagiye ho ryari?amaze manda zingahe?iyabaga twese twamenyaga amateka y`ibihugu bimwe na bimwe twakwiye kumenya ubwenge,president campaore wa fasso amaze imyaka isaga 20 ategeka ,muri gihugu ke nta suku ibamo,nta mazi ,nta airport,nta transport en commun,radio,television,universities zabo nibyo ku ngoma ya sankara!!!kandi abarirwa muri 3 bambere bafite imitungo myinshi iburayi,abaturage be ntacyo biba bwiye baricecekeye buri wese akorera inyungu z`umuryango we kuko badashaka intambara ,

twe abanyarwanda ngo tutamennye amaraso ntitwaba turi abagabo ye,gusa abatera grenade Bazumirwa,gusa uwasubizaho itegeko ryo kwica uwishe undi,barakomeza bakabikora kuko bazi ko nibafatwa bazafungwa burundu gusa ubundi bakarya iby`ubuntu,

leta ikwiye kugira icyo ihindura ku gihano cy`urupfu.nasomye uwavuze ku bushinwa ni ukuri rwose bo bahita bakwica iyo ubizzanye ni yo yaba ari mugo bagufatanye bahita bakunyonga kumugaragaro.so rwanda hana abana udakubita imbwa yorora imisega.

0
bad good




 
by gajulie95 Posted 2010-03-06 12:40:27

what going on with those who don't want peace?Lord protect Rwandans smiley smiley

+1
bad good




 
by silasbalinaba Posted 2010-03-06 08:08:11

ikibazo nibaza uyu munsi niki kuki abanyarwanda mubihe byegereja amatora bagira umutekano muke? kuki benshi wunva bakubwira bati reka dushake aho tuba tugiye tuzagaruke amatora yarangiye? NDIBAZA NTI NI KUKI? munfashe dushake igisubizo ese koko abanyarwanda dukeneye amatora? ese akorerwa koko abanyarwanda? nukuvuga ngo akorwa mumucyo? ESE koko abakandida baba bafite amahirwe angana? ese uyu munsi ubajije abanyarwanda uti wahitamo iki hagati yamatora numutekano wawe ndemeza ko 100%100 bahitamo umutekano amatora akaba areste ku bwanjye mbona amatora akorwa kugirango twereke abanyamahanga badufasha ko natwe twihitiramo abayobozi aliko mu byukuli siko biba bimeze ndatanga ingero munyunve neza mureke twemeze ko dufite umwihaliko wacu nkabanyarwanda twasigiwe nibihe bibi twaciyemo cyane genocide nitubyemera twemere dukurikize urugero rwa bashinwa nubwo bo batakorewe genocide aliko iwabo nta matora abayo kandi perezida wigihugu aba ali nawe perezida wishyaka nta mpaka zihaba abaturage bararya bakaryama gusa ntitwirengagize ko bo bafite ubukungu bwinshi ubu nibo bafite ubwiyongere bwubukungu bwihuta kurusha ahandi hose kwisi ndeste bo ubu bishyuza america akayabo ka miliyari zisaga 800 za madolari ntibakeneye rero amahanga bakora ibyo bashaka iwabo twe buli mwaka ku ngengo yi mali yacu hafi 50%100 tuyahabwa na mahanga murunva ko twagombye rero byibuze kubunvira gato.tuli mu bihe bitwibista ibindi byabanjirije amahano imana iyaturinde za grenade zitangira bati ingabire na FDLR bukeye bati na kayumba afatanije na karegeya gerenadi zirongera kimironko na handi bati nuwitwa mushayidi nawe ali muliyo migambi mibiuwo we simuzi aliko nunvaga ko nawe yagombaga kuba candida peresida nsubiye inyuma bizimungu pasiteri yazize ko yashaste gukora ishyaka kamubaho perezida aravuga ati kudatekereza bimwe nawe biba ali ikibazo kandi ishyaka rindi bivuga ko udatekereza kimwe nandi mashyaka ariho ndongera nsoma ikinyamakuru cyo muli UGANDA cyitwa monitor aho kayumba yavuze ati nta nzego zumutekano zambajije na gato ati ahubwo nahamagawe numunyamabanga mukuru wi shyaka FPR ali kumwe na bandi atavuze amazina bambaza ibintu ku bwe bidafite ishingiro ati se nali kumusubiza we nkande? NKA PERESIDA NKANDE? barambwira ngo nsabe imbabazi bukeye koko umunyamabanga wa FPR yarabyemeye ngaho namwe ni mumbwire uburyo ishyaka rihamagara umusirikare ukomeye ati saba imbabazi koko bavandimwe ninde wahamya ko yakwiyamamaza numukandida waryo ngo azamustinde? sindi buvuge byinshi kuli FPR kuko nilinda buli gihe gutunga agatoki abandi niyo mpanvu navuze ngo tube nka bashinwa ishyaka limwe amahoro kuli bose jye nemera HE wacu kagame cyane uburyo yakoze akazi kose kugeza ubu ndamwemera pe gusa nkagira impungenge kenshi iyo nunva discours ze ati kayumba na karegeya kungereranya nabo ni nkigitusti kuli jye igitusti.ati I AM NOT ONE OF THEM amagambo nkaya ntabwo atanga icyizere kubakorana nawe bose nkibaza nti abajyanama be se koko bakora akazi kabo? kuki batabona ko amateka yu rwanda ali kwisubiramo vubavuba cyane kandi ko ingero zirimo kuba nyishi nyakubahwa amasengesho yanjye nsaba imana ntihazagire umuntu utinuka gikora ishyano agerageza kuzana impinduka binyuze mu masasu abanyarwanda twarapfuye cyane turapfusha cyane kuburyo uzabitinyuka imana itazamwemerera ntibikabe aliko inama nabagira nuko hali ubundi buryo bwo kuyobora noneho aho kugirango abanyarwanda bunve bagutinye ahubwo bose bakwiyunvemo twese tujye tugutora twishimye atali babandi baba bazi ngo nyuma barabona akazi nangwa amasoko dore abandi baperesida babina bitagifite igaruriro wowe ushobora kuba ufite amahirwe yo kuba wabibona kare wagize ubutwali bukomeye cyane wahinduye amateka walitanze bihagije tangira utekereze uko wifuza uko amateka azajya akwibuka nabwo nubutwali buruta ubundi bwose wahisemo munyungu zabanyarwanda bose cyane cyane munyungu zabawe mbibifurije nyakubahwa mbikuye ku mutima.reka ndekere aho ubutaha nzakomeza ngaragaza uburyo nta matora aboneye ashoboka hali ishyaka ryihariye hafi ya byose mu gihugu ko bidashoboka amashyaka yose agomba kwibumbira muli forum ko ntamutekano uhagije nta muturage wajya mu matora ko igihe gisigaye ali gito cyane kandi ko abandi ba kandidat bose nta bushobozi bafite buhagije bwo gukora campagne ko bidashoboka abanyarwanda bose abato na bakuru bataramenya ko kudahuza ishyaka atali icyaha batarigishwa ko icyangombwa ali ibitekerezo bizima byubaka byonyine gusa byatuma ujya mwishyaka mu nyungu zigihugu ko uwo mudahuje ubwoko idini akarere afite ibitekerezo byubaka nta mpanvu yo kutamukurikira dukeneye amahugurwa nyayo mbere yo kujya mu ruhando rwa mashyaka imana ikomeze itulinde kandi ifashe abayobozi bacu ibahe ubushishozi muli bino bihe bisa nibidasanzwe BALINABA SILAS;

0
bad good




 
by uwajado5 Posted 2010-03-06 06:31:22

Imana ikoze yirindire bene kanyarwanda

0
bad good




 
by iyapacy Posted 2010-03-06 06:30:46

birababaje!abasenga ni musenge cyane IMANA idutabare birakomeye

0
bad good




 
by eliseuwera Posted 2010-03-06 05:48:51

ikigaragara nuko harimo guhuzagurika

0
bad good




 
by burger_jackson Posted 2010-03-06 04:41:57

imana n'itubabarire ishyire ahagaragara izi nkozi z'ibibi. ariko ubu abantu nkaba babarigiye he kweri!!ubuse batera ziriya grenade bazi ko ziribuhitane nde? they should revise the system, otherwise they will look more stupid. si numva uburyo wifata ugatera ibisasu mu bantu batagize icyo bagutwaye. if someone is targeted let he/she face the plbm not all( innocent )people. batubabarire cyane dukeneye amahoro. mana barambikiho ibiganza byawe kandi mwuka wera abavugiremo!!!!.

0
bad good




 
by hategeka Posted 2010-03-06 04:36:48

tuba dukeneye ibisobanuro bihagije kuko iyo ntawufaswe byibura haba hari ukekwa

0
bad good




 
by rbu2020 Posted 2010-03-05 21:58:57

smiley smiley smiley smiley nibyoroshye igihe.com nayo yagize ubwoba ndabona inyonga commentaire zimwe na zimwe ariko ndabumva!! Niyo democratie

0
bad good




 
by didi Posted 2010-03-05 19:55:43

Burya ngo ntawe uneza rubanda, dore inyanga birama zagarutse.

0
bad good




 
by simpungad Posted 2010-03-05 17:53:14

Vraimeent pole sana,Imana irahari,izaturinda.

0
bad good




 
by simpungad Posted 2010-03-05 17:48:13

Abasenga mudusabire,amen.

0
bad good




 
by simpungad Posted 2010-03-05 17:25:01

Abasenga mudusabire,amen.

0
bad good




 
by rwabahizi Posted 2010-03-05 15:44:21

what so ever,the reality will at any time exist. However, ba rukarabankaba byange bitinde they will have to answer.

0
bad good




 
by kakaba Posted 2010-03-05 14:45:12

mana tabara abanyarwanda,turakwinginze

+2
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-05 13:15:44

ni hatari kabisa inzego zishinzwe umutekano zibe maso

+1
bad good




 
by uancilla Posted 2010-03-05 13:09:06

mana yirirwa ahandi ugataha I rwanda tabara abana bawe
ndizera ko ntakiba utakizi reba ibihe URWANDA ruvuyemo
maze ntibisubire. AMEN.ese abo batera izo grenade bakavutsa
abanyarwanda ubuzima bwabo bazibo ko bazarama nk`imisozi nyamara ubyihishe
inyuma wese ntacyo ashobora kugeraho arata igihe cye cyubusa
nimuhumure nibikangisho.

+2
bad good




 
by kuriveritas Posted 2010-03-05 13:03:26

to "Uwirety02" Abantu barapfa none ngo ni terabwoba. nubwicanyi pas iterabwoba! ubuse uwo cyahitanye afite ubwoba! ibyo nu gushinyagura, kwikunda no kwiyemera. Condoleances kubabuze ababo.

-1
bad good




 
by ttalemwa Posted 2010-03-05 12:50:53

The Lord Almighty, come to our rescue otherwise we can't do without you

0
bad good




 
by zado14 Posted 2010-03-05 12:31:01

ikibabaje ni uko abaturage aribo bahagwa ,politique nive murwikekwe hagaragazwe ukuri .u Rwanda twavuye ahabi ntago ibi byakabaye biba .

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Onu nitangaza raporo irega rdf jenoside muri rdc, u rwanda ruzakura ingabo i darfur
 
Toni zirenga 3 500 z’urumogi zarafashwe, hanavumbuwe umurima munini warwo
 
Ubutumwa bw 'umuyobozi mukuru wa unesco, madamu irina bokova, bujyanye n 'umunsi wo gusoma kwandika no kubara
 
Igenzurwa ry’ubushobozi bw’abapilote mu bushinwa nyuma y 'impanuka y 'indege ya "henan airlines "
 
Abanyasomaliya 5 bakatiwe imyaka 5 i mombasa kubera ubujura bwo mu mato
 
Burundi: nyuma y’amatora y’amakomini, hatahiwe ay’imitumba n’amaquartiers
 
Gushinja syria iyicwa rya rafic hariri byari ukwibeshya – saad hariri
 
Algeriya : urubanza rw’abagabo 10 bazira kuba barishe igifungo cya ramadhan rwimuriwe ku ya 8 ugushyingo
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com