Abantu barenga 300 000 mu karere ka Mount Elgon, n’uduce baturanye twa Butaleja, Budaka na Tororo bakuwe mu byabo nyuma y’imvura idasanzwe ytumye habaho ihirima ry'ubutaka (landslide) bikomeye muri ako karere mu cyumweru gishize.
Ibi bikaba bitanganzwa na minisitiri w’icyo gihugu ushinzwe kwitegura ibihe by’amage no gufasha abo byagwiririye (relief and disaster preparedness), bwana Musa Ecweru. Yakomeje avuga ko abandi bantu 500 000 bo mu karere ka Rwenzori na Kigezi nabo bashobora guhura n’ibyo bibazo, hakiyongeraho imyuzure. Utundi duce two muri icyo gihugu tugiye dufite ubutumburuke bwo hasi muri Karamoja, Lanngo, Teso ndetse na Kampala natwo ngo turaraye ntitwiriwe.
Abagore n'abana bakuwe mu byabo (foto The New Vision)
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko imibiri 83 yabonetse mu karere ka Bududa, ngo abandi 300 bakaba barazimiye ku buryo bikekwa ko nabo baba baritabye Imana. Ubu abasigaye bibasiwe n’icyorezo cya cholera, ariko minisiteri y’ubuzima ikaba yarahagurukiye icyo kibazo, nk’uko tubikesha The New Vision.
Ngo muri gahunda guverinoma ifite mu gihe cya vuba, harimo gukomeza gutabara abakuwe mu byabo, no gukomeza gushakisha imibiri y’abitabye Imana kugera igihe bose babonekeye...Bafite kandi gahunda y’imyaka 5 yo gusubiza mu byabo ababikuwemo, iki gikorwa cyikaba kizatwara amafaranga agera kuri miliyari 200 z’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga miliyoni 100 z’amadolari y’ Amerika.
UWIMANA Peter