Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

BURUNDI : Umwuka urakomeza kuba mubi uko amatora agenda yegereza


posted on Mar , 10 2010 at 09H 22min 24 sec viewed 1346 times



Iki gihugu kiri kwitegura amatora mu rwego rwo kwimakaza umuco wa demokarasi umaze imyaka utahagaragara kubera ibibazo by’isubiranamo ry’abaturage, amakuru menshi atangaazwa muri iyi minsi kuri iki gihugu arahuriza ku kintu kimwe “Umutekano muke”.

Umukuru w’ishyirahamwe rishinzwe kurwanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Burundi (APRODH) Pierre Claver Mbonimpa yaratangaje ati “Ibintu bimeze nabi,abahoze mu gisirikare ubu ntiwamenya ibyabo, urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD (ishyaka riri ku butegetsi) bari gutera ibibazo byinshi rwose kandi n’ubundi abasore bo mu ishyaka FRODEBU (rirwanya ubutegesti) nabo bari gukora cyane, ugendeye no ku izina ryabo “Intakangwa” biteguye gukora icyaricyo cyose hagize ikiba”.

Amatora y’abajyanama ba komini 117 bazatorwa kuri 21 gicurasi, amatora ya perezida wa repubulika abe kuri 28 kamena, abadepite batorwe kuri 23 nyakanga naho aba senateri batorwe 28 nyakanga.

Uhagarariye ishyaka CNDD Francois Bizimana yagize ati “ abantu bari kwicwa mu mago yabo ku mpamvu zitazwi, twategura inama abitwa “Imbonerakure” bakazicamo kabiri, bagirira nabi abayoboke bacu, ni gute se abantu bazashobora kuza kudutora kandi tutarabonye uburyo bwo kubabwira imigambi yacu?”

Mu gihe FRODEBU ikomeje gushyira icyaha kuri polisi y’igihugu, APRODH yo imaze kubarura abantu bagera kuri 411 bamaze kugwa muri ibi bibazo.

Abahagarariye perezidansi y’u Burundi batangaje ko ukurikije ibyabaye mu myaka ya 1960 cyangwa se 1993, wavuga ko ibi byoroshye kuko nta bwicanyi bushingiye ku moko buhari kandi nta ntambara itegurwa.

Nk’uko byakomeje kuvugwa polisi y’iki gihugu irashyirwa mu majwi cyane kutagira icyo ikora kubera ko abenshi mu bayigize ari abahoze ari inyeshyamba zinjijwe muri leta nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro.

M.Mbonimpa ukurikirana ibikorwa by’uburenganzira bwa muntu yaragize ati « hari ibibazo bikomeye ku bafite amapeti yo hasi n’ababayobora, ku buryo bamwe muri abo bafite amapeti mato baje kutubwira ko nitutubahiriza ibyifuzo byabo mbere y’amatora bazatwika amazu y’amatora ».

Simbi
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Afurika y’epfo: umushinga w’itegeko rishya rigenga itangazamakuru urakemangwa
 
Tigo yashyikirije miliyoni 12 z’amanyarwanda umukiliya wayo wazitsindiye.
 
Inama izaba kuri sudan izaba ihambaye- obama
 
Gisagara: abanyeshuri b’abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye bafatanyweikiyobyabwenge cya marijuana
 
Ubutabera bwa iran bwakuyeho by 'agateganyo igihano cyo kwicwa ku mugore uregwa ubusambanyi
 
Uganda: bamwe bahisemo kwihingira urumogi bareka ibindi bihingwa
 
Ibyaha birenga 500, byaba byarakorewe abanyekongo mu burasirazuba bw’iki gihugu kuva muri nyakanga - onu
 
Rema: abakozi bashinzwe ibidukikije mu turere twose bahuguwe ku bidukikije n’isoko rya carbone
 
Kongo kinshasa : imyaka 13 irashize mo­butu sese seko kuku ngbendu wa za banga apfuye
 
Mu kwibuka tariki 11 nzeri (le 11 septembre), rumwe mu rusengero muri usa bazatwika korowani
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Onu nitangaza raporo irega rdf jenoside muri rdc, u rwanda ruzakura ingabo i darfur
 
Toni zirenga 3 500 z’urumogi zarafashwe, hanavumbuwe umurima munini warwo
 
Ubutumwa bw 'umuyobozi mukuru wa unesco, madamu irina bokova, bujyanye n 'umunsi wo gusoma kwandika no kubara
 
Igenzurwa ry’ubushobozi bw’abapilote mu bushinwa nyuma y 'impanuka y 'indege ya "henan airlines "
 
Abanyasomaliya 5 bakatiwe imyaka 5 i mombasa kubera ubujura bwo mu mato
 
Burundi: nyuma y’amatora y’amakomini, hatahiwe ay’imitumba n’amaquartiers
 
Gushinja syria iyicwa rya rafic hariri byari ukwibeshya – saad hariri
 
Algeriya : urubanza rw’abagabo 10 bazira kuba barishe igifungo cya ramadhan rwimuriwe ku ya 8 ugushyingo
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com