Abantu barindwi bashakaga kwivugana umushushanyi wo muri Suede batawe muri yombi
posted on Mar , 10 2010 at 11H 29min 13 sec viewed 982 times
Polisi y’igihugu cya Irelande yatangaje ko yataye muri yombi abagabo barindwi bari mu mugambi wo kwivugana umushushanyi ukomoka mu gihugu cya Suwede washushanyije umutwe w’intumwa Mahomet uteretse ku gihimba cy'ihene.
Polisi ntabwo yahise itanga imyirondoro y’aba bantu gusa yatangaje ko abagabo bane n’abagore batatu bafatiwe ahitwa Waterford na Ballincollig mu majyepfo ya Irelande.
Igishushanyo cya Lars Vilk cyanyujijwe mu kinyamakuru cyo muri suwede muri kanama 2007, ahita atangira guterwa ubwoba n’umutwe Al Qaida, ubu Lars Vilk akaba abaho arinzwe na polisi. Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bashinzwe iri perereza baremeza ko aba bafashwe benshi muri bo bava mu gihugu cya Yemen ndetse n’abava muri maroc basanzwe batuye muri irelande.
Nk’uko Associated Press ibitangaza aba bacungwaga na polisi kuva mu gushyingo 2009, baza gufatwa kubera inyandiko bohererezanyaga ndetse no guhamagarana, bifashijwemo na serivise zishinzwe kurwanya iterabwoba z’amerika.
Abajijwe na Associated Press, Lars Vilk yatangaje ko yahamagawe cyane abirwa ko bazamwica mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.
Mu minsi mike ishize, umusilamu w’imyaka 28 wo mu gihugu cya somaliya yitwaje ishoka n’icyuma yagiye mu rugo rw’uwitwa Kurt Westergaard, nawe uzwiho gushushanya Mahomet. Yashoboye kwikingirana mu cyumba maze ahamagara polisi iraza ishobora guta muri yombi uwo musore ubu ufunze kubera kugerageza kwica.
Lars Vilk atangaza ko yahamagarwaga n’umunya somaliya uvuga ikinya suwede amubwira ati ubu ni wowe utahiwe.
Simbi
|