Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Burera: Abaturage batishoboye mu Murenge wa Kinyababa bashyikirijwe amatungo na Diocese ya Ruhengeri


posted on Mar , 10 2010 at 15H 42min 53 sec viewed 284 times



Ku nkunga y’umushinga Global Fund, Diocese ya Ruhengeri yatanze amatungo ku baturage batishoboye bibumbiye mu mashyirahamwe yo mu Murenge wa Kinyababa ho mu Karere ka Burera.

Aba baturage basobanuriwe ko aya matungo bayahawe muri gahunda yo kubafasha kwifasha, bityo bagaharanira ko yababera umusingi w’iterambere.

Nkuko twabitangarijwe na Padiri Diogene AHISHAKIYE umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diocese ya Ruhengeri , ngo abaturage bahawe amatungo bibumbiye mu mashyirahamwe 3 abarizwa mu Tugali 3 two muri Kinyababa. Aya matungo akaba yatanzwe ku bufatanye bw’umushinga Global Fund.Abayahawe akaba ari abatishoboye ariko bafite ubushake bwo gukora kandi babishoboye.

Bamwe mu bahawe kuri ayo matungo twaganiriye nabo, badutangarije ko bishimiye aya matungo bahawe, kandi ngo bakaba bagiye gukoresha ibishoboka byose iyi nkunga bahawe nabo bakazayifashisha bagenzi babo.

Padiri Diogene AHISHAKIYE umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diocese ya Ruhengeri, ati ‘’icyo tubategerejeho nuko bita kuri aya matungo akazabafasha kwiteza imbere bakava ku rwego rw’ishyirahamwe bakaba Koperative’’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa Fabrice NSABIMANA yabwiye aba bahawe matungo ko bayahawe mu rwego rwo kubafasha kwifasha, anabasaba ko baharanira ko aya matungo yazababera umusingi w’iterambere bakazafasha nabandi genzi babo.

Amatungo yatanzwe akaba ari intama 30 zahawe amashyirahamwe abiri harimo ishyirahamwe Twisungane ryo mu Kagali ka Kaganda, ndetse n’ishyirahamwe Tuzamurane ryo mu Kagali ka Rutovu. Uretse intama hanatanzwe kandi ingurube zigera kuri 15 zahawe ishyirahamwe Dufatanye ryo mu Kagali ka Bugamba.

Francine UMUTONI
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Afurika y’epfo: umushinga w’itegeko rishya rigenga itangazamakuru urakemangwa
 
Tigo yashyikirije miliyoni 12 z’amanyarwanda umukiliya wayo wazitsindiye.
 
Inama izaba kuri sudan izaba ihambaye- obama
 
Gisagara: abanyeshuri b’abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye bafatanyweikiyobyabwenge cya marijuana
 
Ubutabera bwa iran bwakuyeho by 'agateganyo igihano cyo kwicwa ku mugore uregwa ubusambanyi
 
Uganda: bamwe bahisemo kwihingira urumogi bareka ibindi bihingwa
 
Ibyaha birenga 500, byaba byarakorewe abanyekongo mu burasirazuba bw’iki gihugu kuva muri nyakanga - onu
 
Rema: abakozi bashinzwe ibidukikije mu turere twose bahuguwe ku bidukikije n’isoko rya carbone
 
Kongo kinshasa : imyaka 13 irashize mo­butu sese seko kuku ngbendu wa za banga apfuye
 
Mu kwibuka tariki 11 nzeri (le 11 septembre), rumwe mu rusengero muri usa bazatwika korowani
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Onu nitangaza raporo irega rdf jenoside muri rdc, u rwanda ruzakura ingabo i darfur
 
Toni zirenga 3 500 z’urumogi zarafashwe, hanavumbuwe umurima munini warwo
 
Ubutumwa bw 'umuyobozi mukuru wa unesco, madamu irina bokova, bujyanye n 'umunsi wo gusoma kwandika no kubara
 
Igenzurwa ry’ubushobozi bw’abapilote mu bushinwa nyuma y 'impanuka y 'indege ya "henan airlines "
 
Abanyasomaliya 5 bakatiwe imyaka 5 i mombasa kubera ubujura bwo mu mato
 
Burundi: nyuma y’amatora y’amakomini, hatahiwe ay’imitumba n’amaquartiers
 
Gushinja syria iyicwa rya rafic hariri byari ukwibeshya – saad hariri
 
Algeriya : urubanza rw’abagabo 10 bazira kuba barishe igifungo cya ramadhan rwimuriwe ku ya 8 ugushyingo
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com