Ku wa gatatu taliki ya 15 Gashyantare 2012, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye Akarere ka Ngororero, akaba yarahuriye n'abaturage ahitwa i Muramba mu rwego rwo gutangiza gahunda yihariye yo guteza imbere Akarere ka Ngororero nka kamwe mu turere dukennnye kurusha utundi mu gihugu.
Nk'uko bisanzwe rero IGIHE.com yari ihababereye ngo ibyereke mu mafoto abatari bahari bityo babashe kwihera ijisho uko byari byifashe.
Foto : Cyril NDEGEYA & Urugwiro Village

Uyu mukecuru yashimiraga Perezida Kagame kubera iterambere yamugejejeho

Abaturage basabwe kuzaragira neza izi nka bahawe

Izi ni zimwe mu nka zahawe abaturage ba Ngororero

Abaturage ba Ngororero bari babyitabiriye ari benshi

Abayobozi batandukanye babanje gucinya akadiho

Ijambo rya Perezida wa Repubulika

Uyu ni Umushyitsi wo mu ngabo za Cote d’Ivoire zari ziri mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Kagame asubiza ibibazo by’Abaturage

Abagaba bakuru b’Ingabo za Cote d’Ivoire n’u Rwanda

Uyu mukecuru wahaye Perezida igikapu akora muri mishipiri yubatse n’amashuri kuko we atabashije kwiga

Perezida Kagame yandika ibibazo by’abaturage

Perezida Kagame mu gikorwa cyo guha abaturage inka

Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage ba Ngororero

Buri muturage yari afite Ibendera ry’Igihugu

Uyu ni uherutse kuva mu buhungiro muri Gambia,yabajije ikibazo cye mu cyongereza bitewe no gukura atavuga ikinyarwanda

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Kabahizi Celestin mw’ijambo ry’ikaze

Abaturage bari bakurikiye Ijambo rya Perezida wa Repubulika

Kuri iki kigo niho imihango yabereye

Uyu mugabo nawe yagejeje ikibazo cye kuri Perezida Kagame

Perezida asobanurirwa inka zaganewe abaturage

Abaturage babanje no gushyiraho Morale

Mu Ngororero uhasanga ikoranabuhanga nk’iryo tumenyereye i Nyamirambo ya Kigali

Perezida Kagame akigera Ngororero

Uyu ni umusaza wabazaga ikibazo cye

Kuva ku muto kugeza ku mukuru wo muri Ngororero yari yabucyereye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James

Uyu musaza yiyemeje kuzafata neza inka yahawe ndetse akazanoroza abaturanyi

Aba ni abari bafite ibibazo bifuza kubaza Perezida wa Repubulika

Ubwo Umukuru w’Ingabo za Cote d’Ivoire n’abamuherekeje bageraga i Ngororero ari kumwe n’Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda

Perezida asezera ku baturage ba Ngororero

Umutekano w’abaturage wari witaweho